RDF yatangaje ko ibyo byabaye kuri uyu wa 5 Werurwe 2025, aho yakiriwe n’Umuyobozi w’umutwe wa VII w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Willy Ntagara, wamubwiye uko umutekano wifashe ndetse n’ibikorwa byakozwe mu rwego rwo gusigasira amahoro n’umutekano mu gace bakoreramo.
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Nyakarundi, yaganiriye n’ingabo z’u Rwanda, azigezaho ubutumwa Perezida Kagame n’ubw’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, babashimira ubunyamwuga ndetse no guhoza umutima ku kazi mu nshingano zabo.
Yabashimiye ibikorwa byakozwe n’ingabo z’u Rwanda zaba iziri mu butumwa bwa Loni ndetse n’iziri mu butumwa bushingiye ku masezerano y’ibihugu byombi, mu kugarura amahoro ndetse no kwita ku mibereho myiza y’abaturage. Yabasabye gukomeza kuba maso no kwitwara neza mu gihe cyose bagikora inshingano batumwemo.
Maj Gen Nyakarundi yaboneyeho kubwira izo ngabo uko umutekano wofashe mu Rwanda no mu karere, ababwira ko imipaka y’u Rwanda irinzwe, idashobora kuvogerwa n’ubushotoranyi bwose bwaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko hashyizweho ingamba z’ubwirinzi.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu itsinda rya VII ni batayo ikoresha ibifaru, ndetse ikaba imwe mu zigize ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa MINUSCA, zikorera mu gace ka Bria, aho zifite n’ibitaro byo ku rwego rwa 2+.
Mu nshingano zabo harimo kurinda abasivili, gukora ubugenzuzi ku manywa na nijoro (patrol) ndetse no gutunganya umuhanda mugari. Bakora kandi ibikorwa bitandukanye bigamije kubahuza n’abaturage, birimo Umuganda, gutanga ubuvuzi ku buntu, ndetse n’ibindi bikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage.
Ibi bitaro ingabo z’u Rwanda zahujuje bitanga ubuvuzi ku bari mu butumwa bwa MINUSCA by’umwihariko, bari mu burasirazuba bw’icyo gihugu, aho bitanga serivisi zirimo kubaga, gutera ikinya, kwita ku ndembe, ubugororangingo, guca mu cyuma, kuvura indwara zo mu mubiri ndetse n’iz’amenyo.
Bria ni Umurwa Mukuru w’Intara ya Haute-Kotto iherereye mu bilometero 600 uvuye mu Mujyi wa Bangui. Ni urugendo rw’isaha n’igice mu ndege, mu gihe ukoresheje umuhanda bishobora kugufata iminsi igera kuri itatu kubera imihanda mibi iba muri Centrafrique.
Ni intara ituwe n’abaturage barenga ibihumbi 120 ku buso bwa kilometero kare 86.650, ni ukuvuga inshuro zirenga eshatu ku ngano y’u Rwanda.
Umubare munini w’abatuye muri uwo mujyi utabona uko ugereranya n’indi yo mu Rwanda ni impunzi, zimwe zaturutse muri Sudani izindi zahatujwe nyuma y’amakimbirane akomeye y’abaturage b’abayisilamu n’abandi b’abakirisitu.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!