00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abofisiye 71 ba RDF basoje amasomo mu Ishuri rya Nyakinama

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 March 2025 saa 10:21
Yasuwe :

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasabye abasirikare basoje amasomo yabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, gukomeza gushyira imbaraga mu kurinda ubusugire bw’igihugu no kugendera ku ndangagaciro ziranga Ingabo z’u Rwanda.

Yabigarutseho kuri uyu wa 28 Werurwe 2025, ubwo hasozwaga amasomo y’icyiciro cya 24, aho abayarangije barimo abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda 71, abapolisi babiri n’abo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, babiri.

Abo bofisiye bamaze ibyumweru 21 bahugurwa, aho bagize umwanya wo kwiga ku bibazo by’umutekano hirya no hino ku Isi, basesengura ingaruka bigira kuri politiki y’igihugu n’imibanire n’amahanga.

Bahawe kandi amasomo yo kubongerera ubumenyi ku buryo bwo guhanahana amakuru, kuyobora ingabo ku rugamba, kunoza imikorere y’akazi kabo ko mu biro n’andi.

Abasirikare barangije ayo masom, bagaragaje ko azabafasha gukora kinyamwuga kandi bakagera ku ntego uko bikwiye.

Capt Ariane Mwiza yavuze ko ubumenyi yahawe buzamufasha kunoza neza akazi ke mu nzego zitandukanye nk’uyobora ingabo.

Yagize ati “Ni amasomo azadufasha mu kazi kacu ka buri munsi, nk’abayobora ingabo bato. Twigiye hano uburyo waziyobora, uko wakora akazi neza kandi twiyongereye ubumenyi ku bwo twari dufite ku buryo akazi kacu tuzajya tugakora neza kurushaho.”

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasabye abasoje amasomo yabo gukoresha ubumenyi bahawe barinda ubusugire bw’igihugu.

Ati “Amasomo mwahawe yabahaye ubumenyi n’ubushobozi bukenewe, burimo ubumenyi shingiro mu igenamigambi ndetse no mu itegurwa ry’ibikorwa bya gisirikare, gusobanukirwa inyungu z’igihugu mu bijyanye n’umutekano ndetse no gusesengura uko ibibazo by’umutekano bikomeza guhinduka mu Karere ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.”

Yongeyeho ati “Mufite inshingano zo kugira umurava no kongera imikorere inoze, kugira ngo turusheho gutsinda uwabangamira umutekano n’iterambere ry’igihugu cyacu.”

Yabasabye kandi gukomeza guharanira no kurengera inyungu z’u Rwanda igihe cyose zaba zibangamiwe ndetse basabwa kubikora mu ndangagaciro zisanzwe ziranga Ingabo z’u Rwanda, yemeza ko RDF yahisemo guhora ihugura abasirikare mu rwego rwo kugira abashoboye kandi bafite ubumenyi bukenewe.

Yagize ati “Gushyira imbere kubaka ubushobozi bw’inzego za RDF bikorwa binyuze mu burezi buteguwe neza n’amahugurwa, bigamije gutegura abasirikare bafite ubushobozi bwo gukora neza kandi biteguye guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihindagurika. Amahugurwa ni ingenzi mu gukomeza kugira ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bikomeje kuba byinshi no kugorana mu rwego rw’umutekano.”

Maj Gen Nyakarundi yasabye abasirikare basoje amahugurwa gukomeza kugira ikinyabupfura no gushyira imbere inshingano RDF ifite zo kurinda inyungu z’igihugu igihe cyose.

Yibukije kandi ko ikinyabupfura ari ryo shingiro ry’imikorere inoze no kuyobora mu buryo bw’intangarugero mu Ngabo z’u Rwanda.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF Command and Staff College rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yashimiye abasirikare basoje amasomo ku bw’ikinyabupfura cyabo, imikoranire myiza, n’ubwitange bagaragaje mu gihe cy’ibyumweru 21 by’amahugurwa.

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasabye abasirikare gushyira imbere kurinda ubusugire bw'igihugu
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF Command and Staff College rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yashimiye abasirikare basoje amasomo ku bw’ikinyabupfura cyabo
Ibirori byo gusoza amasomo byitabirwa n'abantu batandukanye
Abitwaye neza mu gihe cy'amahugurwa bahabwa ishimwe
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ashimira abitwaye neza
Abasirikare, Abapolisi n'abakora mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora basoje amasomo yabo nyuma y'ibyumweru 21

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .