Ibi biganiro byabereye muri Ghana ku wa 9 Mata 2025. Maj Gen Nyakarundi yari yitabiriye inama yahuje abayobozi bakuru mu ngabo zirwanira ku butaka muri Afurika.
Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X ya RDF bugaragaza ko “Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ghana, Maj Gen William Agyapong, aho yitabiriye inama y’Abayobozi bakuru b’Ingabo zirwanira ku Butaka ba Afurika (ALFS) yabereye i Accra muri Ghana, baganira ku buryo bwo kongera ikibatsi mu bufatanye busanzwe hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Ghana.”
U Rwanda na Ghana bisanganywe umubano ushingiye ku bufatanye mu guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, igisirikare n’inzego z’umutekano.
Bifite kandi ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera, ubukerarugendo, umuco, urwego rw’imari n’ubucuruzi.
U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo muri Ghana mu 2020. Ghana na yo yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda mu 2024.
Today, the RDF Army Chief of Staff, Maj Gen Vincent Nyakarundi, met with the Chief of Defence Staff of the Ghana Armed Forces (GAF), Maj Gen William Agyapong, on the sidelines of the Africa Land Forces Summit (ALFS) in Accra, Ghana.
They discussed strategies to strengthen the… pic.twitter.com/xevlRz6qnM
— Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) April 9, 2025




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!