00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maj Gen Murasira yifatanyije n’Abanyarwanda baba muri Botswana mu kwizihiza Ukwibohora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 August 2022 saa 08:58
Yasuwe :

Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen Albert Murasira yitabiriye umuhango wo kwizihiza imyaka 28 ishize u Rwanda rwibohoye, wateguye n’Abanyarwanda baba muri Botswana.

Uyu muhango wabaye kuwa 25 Kanama 2022, witabiriwe n’Abanyarwanda baba muri Botswana n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, James Musoni na Minisitiri w’Ingabo muri Botswana, Thomas Kagiso Mmusi, wari umushyitsi mukuru.

Maj. Gen Albert Murasira wari mu ruzinduko rw’akazi muri Botswana, yifatanyije n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu mu kwizihiza uyu munsi mukuru wo Kwibohora.

Maj. Gen Albert Murasira yibukije abari muri uyu muhango ko kwibohora ku Rwanda atari urugendo rwarangiye mu myaka 28 ishize.

Ati “Kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora bifite agaciro kihariye mu mateka yacu, kandi biracyafite icyo bivuze nk’uko byari bimeze mu myaka 28 ishize. Nk’uko Perezida wacu akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga akunda kubitwibutsa, Ukwibohora kwacu ntabwo kwarangiye muri Nyakanga mu 1994.”

Yakomeje avuga ko kwibohora ari urugendo. Ati “Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu cyacu ubuyobozi bubi bwaranzwe n’ikandamiza, ruswa n’ingengabitekerezo ya Jenoside twatangiye ikindi cyiciro gishya cyo kwibohora ubukene n’imibereho mibi.”

Yakomeje avuga ko uru rugamba rushya rureba buri Munyarwanda wese ndetse n’aba baba muri Botswana.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Botswana, James Musoni yavuze ko urubyiruko rw’uyu munsi rukwiye kwigira ku butwari bwaranze ingabo zahoze ari iza RPA, rugaharanira ubumwe, uburumbuke n’iterambere rirambye.

Yavuze ko ibi kubigeraho atari urugendo rworoshye ahubwo bisaba guhaguruka ukabiharanira.

Kuwa 24 Kanama 2022 nibwo Maj. Gen Albert Murasira yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Botswana, rwasize hanashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’iki gihugu n’u Rwanda mu by’umutekano.

Muri Mata 2022 nibwo Maj. Gen Murasira na we yakiriye i Kigali mugenzi we wa Botswana, Kagiso Thomas Mmusi.

Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye mu by’ingabo buri hagati y’u Rwanda na Botswana.

Abanyarwanda baba muri Botswana bahuriye hamwe bizihiza imyaka 28 ishize igihugu cyabo cyibohoye
Minisitiri w'Ingabo muri Botswana, Kagiso Thomas Mmusi niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango
Minisitiri w'Ingabo, Maj Gen Murasira yifatanyije n’Abanyarwanda baba muri Botswana mu kwizihiza imyaka 28 ishize igihugu cyabo cyibohoye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .