Izi ntumwa za EU zakiriwe ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama mu 2023, zigizwe na Joanneke Balfoort ushinzwe ibikorwa by’ingabo n’umutekano muri uyu muryango n’Umuyobozi Mukuru ukuriye ihuriro ry’Ingabo muri EU.
Ibi biganiro kandi byanitabiriwe na Gen Patrick Karuretwa uyobora Ishami rishinzwe imikoranire mpuzamahanga mu bya gisirikare muri RDF. Byibanze ku kurebera hamwe ibijyanye n’umutekano n’ingabo cyane cyane muri gahunda impande zombi zihuriyeho.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwakiriye izi ntumwa za EU nyuma y’ibiganiro zanagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta ku wa 19 Mutarama mu 2023. Ibiganiro byabo byagarutse ku kongera ubufatanye hagati y’u Rwanda na EU hagamijwe kubungabungwa amahoro n’umutekano.
Izi ntumwe za EU zigendereye u Rwanda nyuma y’igihe gito uyu muryango wemeye gutera inkunga ya miliyari 20 Frw ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!