Maj Gen Karamba yashyikirije Perezida Magufuli impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Tanzania

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 Ukwakira 2019 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Tanzania, Maj Gen Charles Karamba yashyikirije Perezida w’iki gihugu, John Pombe Magufuli, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Amb Karamba ni umwe mu ba dipolomate bashya baherutse gushyirwaho na Perezida Paul Kagame ku wa 15 Nyakanga 2019, aho yoherejwe guhagararira u Rwanda muri Tanzania asimbuye Amb Eugene Kayihura wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2019 nibwo Perezida Magufuli yakiriye mu biro bye Maj Gen Karamba uherutse koherezwa guhagararira u Rwanda muri Tanzania.

Amashusho yanyujijwe ku rukuta rwa Twiter rwa AZAM TV, agaragaza Amb Maj Gen Karamba yakirwa na Perezida Magufuli mu biro bye mu Mujyi wa Dar es Salaam aho banagiranye ibiganiro.

Umubano w’u Rwanda na Tanzania bifitanye imishinga ikomeye irimo uwo bemeranyije muri Mutarama 2018, ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko rw’umunsi umwe muri Tanzania, aho we na mugenzi we Magufuli, bemeranyije gutangira kubaka umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali.

Uyu muhanda uzaba ureshya na kilometero 400 uzubakwa ku bufatanye bw’u Rwanda na Tanzania, ugomba gutangira kubakwa muri uyu mwaka. Tanzania yari yaratangiye kubaka uwo muhanda mu byiciro bibiri, Dar es Salaam-Morogoro (330Km) na Morogoro- Makutupora (426 Km).

Ibihugu byombi bifitanye indi mishinga irimo uw’ishyirwaho ry’ndege z’imizigo zizajya ziva ku kibuga cy’Indege cya Mwanza zijya ku masoko y’i Burayi.

Impande zombi kandi ziri no gukorana ku buryo bw’ubwikorezi bw’imizigo y’u Rwanda inyuze ku cyambu cya Tanga no ku bucuruzi bw’amata muri Tanga.

Maj Gen Karamba ashyikiriza Perezida Magufuli impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Tanzania
Perezida Magufuli yakiriye mu biro bye Amb Karamba bagirana ibiganiro nyuma yo kumushyikiriza impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira igihugu cye muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .