00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maj Gen Kabandana wayoboye Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique yazamuwe mu Ntera

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 26 Nzeri 2022 saa 08:24
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Maj. Gen Innocent Kabandana, amuha ipeti rya Lieutenant General.

Ni ipeti amuhaye nyuma yo gusoza ikivi nk’umuyobozi w’ibikorwa by’inzego z’umutekano zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique.

Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1990, aza kuba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umugabo ufite ubunararibonye mu bya gisirikare n’ubuyobozi bw’Ingabo, aho yanabaye umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri ambasade y’u Rwanda i Washington’s DC.

Mu zindi nshingano kandi yabaye Umuyobozi w’amasomo ku Ishuri rya Gisirikare rya Gako aba n’Umuyobozi wungirije w’Ingabo mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, UNMISS.

Yanabaye umuyobozi muri RDF ushinzwe ibikoresho, Umuyobozi w’ishuri rya gisirikare, Rwanda Peace Academy.

Umwaka Gen Kabandana amaze ayoboye Ingabo muri Mozambique, hakozwe byinshi mu kwirukana ibyihebe muri Cabo Delgado. Yari yungirijwe na Brig Gen Pascal Muhizi nk’umuyobozi ushinzwe imirwano yo guhashya umutwe wa Sunnah wal-Jamaah.

Magingo aya, urebye Cabo Delgado ya mbere ya Nyakanga 2021, ntiwakeka ko ibyo uri kubonesha amaso yawe ari impamo.

Ka gace keza nyaburanga kari amatongo, ubu kahindutse nyabagendwa, ubuzima bwaragarutse, abaturage barongera baratekana mu turere tugenzurwa n’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda.

Ni intambwe yari igoye yagezweho binyuze mu rugamba rutoroshye rw’amasasu. Ku wa 9 Nyakanga 2021 nibwo Ingabo na Polisi y’u Rwanda, bageze i Cabo Delgado.

Ni nyuma y’amasezerano yasinywe n’ibihugu byombi, u Rwanda rusabwa umusanzu warwo mu bikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba yigaruriye Cabo Delgado guhera mu 2017.

Usibye u Rwanda, ibihugu byo mu Muryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo, SADC, nabyo byishyize hamwe bitanga ingabo.

Uturere twahawe RDF mu nshingano ni Palma, Mueda na Mocimboa da Praia.

Urugamba rwagabwe mu bice bibiri, ingabo zimwe zica mu Majyaruguru izindi zica mu cyerekezo cyo hagati.

Izaciye mu cyerekezo cyo hagati, zabanje kurwanira ahitwa Awasse, zikomereza Diaca na Chinda. Zari ziyobowe na Lt Col James Kayiranga.

Mu cyerekezo cy’amajyaruguru, ho Ingabo zahereye Palma, zikomereza Zambia, Mapalanganya, Maputo, Tete, Quelimane, Njama na 1st May mbere y’uko zinjira Mocimboa da Praia.

Ni urugamba rutari rworoshye rwari ruyobowe na Brig Gen Pascal Muhizi. Ingabo zakubise zibangura, zishushubikana ibyihebe, ibindi zirabyica zibohoza Mocimboa da Praia yari icyicaro gikuru cy’ibyihebe ku wa 8 Kanama 2021.

Nyuma y’iyo tariki, Ingabo zakomeje urugamba zishaka gufata icyicaro cya kabiri cy’ibyihebe kiri ahitwa Mbao. Zimwe zanyuze Chinda, izindi zinyura ahitwa Anga, zirwanira n’ibyihebe ahitwa Nakitenge. Aha Nakitenge habereye urugamba rukomeye.

Muri Nzeri 2021, Brig Gen Pascal Muhizi wari ukuriye ibikorwa by’urugamba byo kurwanya ibyihebe i Cabo Delgado, yabwiye IGIHE ko mu rugamba rugana Nakitenge, rwari rugamije kwirukana ibyihebe mu gace ka Mbau.

Ati "Aho barwaniye cyane ni muri Nakitenge, imbaraga nyinshi bazikoreshaga kugira ngo tutagera Mbau. Nakitenge haguye 12, tubotsa igitutu bariruka. Abarwanyi babo bari bizeye basaga n’abashize. Ni intambara yari ikomeye kuko yari imaze imyaka irenga itatu cyangwa ine n’ingabo za leta zarananiwe."

Imirwano yatangiye ku itariki 16 Kanama, nyuma y’iminsi ine Mbau irafatwa ku itariki 20 Kanama kuri uwo munsi na Nakitenge irafatwa.

Ibyihebe byatangiye guhunga kuko byari byashobewe n’imirwanire y’Ingabo z’u Rwanda. Byahisemo kuyoboka inzira y’amashyamba ya Limara, Siri I na Siri II ku rugabano rw’Akarere ka Mocimboa da Praia na Macomia. Aha Macomia hari mu maboko y’ingabo za SADC.

Mu gihe cy’amezi abiri gusa, uturere dutatu Ingabo z’u Rwanda zari zahawe ngo zigarurire umutekano twari tumaze kwirukanwamo ibyihebe.

Ubu ugeze Palma wahayoberwa kuko abaturage batashye, bakora ubucuruzi, hotel zatangiye gufungura, amashuri nayo ni uko, inyubako zarasanzwe n’ibindi.

Urugero rw’imwe muri hotel zatangiye gukora ni Amarurah hotel. Ni imwe mu zikomeye i Palma. Muri Werurwe 2021, yagabwemo igitero gikomeye, icyo gitero cyiciwemo ba mukerarugendo 12.

Bakimara kwicwa, imibiri yabo yahise icukurirwa imyobo hafi aho itabwamo ku buryo iyo uhageze ubona urupfu rw’agashinyaguro bishwe kugeza n’abo bashyinguwe amaguru ari mu kirere.

Ku rundi ruhande, umutekano waragarutse mu turere twa Mueda naho, bakora ubucuruzi nta nkomyi mu gihe Mocimboa da Praia nayo yasubiranye isura.

Nyuma yo guturisha utwo duce, urugamba ntirwarangiye. Hakurikiyeho gutega ahantu hose ibyihebe bishobora kunyura bishaka kwisubiza aho byambuwe.

Muri ibyo bikorwa, ni ho hiciwe icyihebe gikuru cyitwa Muhamud, cyari kizwi nka Simba Musituni. Ibyihebe byatakaje abarwanyi benshi, byamburwa ibyo kurya, intwaro, imiti n’ibindi byose. Abaturage byari byarafashe bugwate baratabawe basubira mu byabo.

Ku itariki 31 Ukuboza 2021, Perezida Felipe Nyusi yasuye Ingabo z’u Rwanda aziha andi mabwiriza mashya. Yazihaye uburenganzira bwo gukurikira ibyihebe aho byari hose.

Ni yo yaganishije ku mikoranire n’Ingabo za SADC biza kurangira Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’izo muri Afurika y’Amajyepfo muri uru rugamba.

Byatumye Ingabo z’u Rwanda zinjira mu gace ka SADC mu Karere ka Mocomia ku itariki 31 Werurwe 2022, zivayo mu mpera za Gicurasi.

Zateye ibyihebe mu nkambi enye zose, zirazisenya, ibyihebe birirukanwa ibirokotse bihungira mu Ntara ya Nampula.

Abaturage ibihumbi bitatu bararokowe, maze ku itariki 15 Gicurasi bamurikirwa leta ya Mozambique, ibyishimo bikwira imitima ya bose.

Ubu ingabo z’u Rwanda zasubiye inyuma, zijya kurinda uturere n’ubundi zashinzwe. Zikambitse ahitwa Chinda, Mbao, Mocimboa da Praia na Palma ndetse zinafite ibitaro ahitwa Afungi.

Nyuma y’umwaka, Ingabo zari zaragiye bwa mbere zarasimbuwe ku buryo mu mpera za Kanama ari bwo zose zasimbuwe.

Muri uwo mwaka ingabo zamazeyo, zari ziyobowe na Gen Maj Kabandana Innocent, yungirijwe n’Umuyobozi w’Urugamba, Brig Gen Muhizi Pascal.

Aba baje gusimburwa n’abayoboye ingabo muri uyu mwaka wa kabiri. Guhera muri Nzeri 2022 Umuyobozi Mukuru w’Ingabo ni Gen Maj Eugene Nkubito mu gihe Umuyobozi w’urugamba ari Brig Gen Frank Mutembe.

Ibyihebe byo byarirukanywe, abaturage basubizwa mu byabo, bacungirwa umutekano. Ubu bishimiye uko babanye n’ingabo z’u Rwanda.

Ubu igisigaye ni ukubakariza umutekano no kubaha icyizere cyo kubaho nta nkomyi, ubundi ubuzima bugakomeza.

Bibarwa ko muri Palma hamaze gucyurwa impunzi ibihumbi 87, Mocimboa da Praia hacyuwe ibihumbi 26, Macomia hacyuwe ibihumbi bitatu, mu gihe muri Mueda ari abarenga ibihumbi 40.

Maj. Gen Innocent Kabandana yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Lieutenant General
Lieutenant General Innocent Kabandana yabaye mu buyobozi bw'inzego zitandukanye za gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .