00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maj Gen Albert Murasira yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo muri Zimbabwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Kanama 2021 saa 04:12
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Zimbabwe, Muchinguri Kashiri, byagarutse ku kibazo cy’iterabwoba ku mugabane wa Afurika.

Muchinguri Kashiri uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda yagiranye ibiganiro na Maj Gen Albert Murasira kuri uyu wa 2 Kanama 2021.

Muchinguri Kashiri yavuze ko ibiganiro bye na Maj Gen Albert Murasira byagarutse ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’umutekano ndetse n’ikibazo cy’iterabwoba ku Mugabane wa Afurika.

Ati “Ndi muri Kigali ku butumire bwa Minisitiri w’Ingabo kugira ngo twongere turebe uburyo bwo kongera imbaraga mu mubano w’ibihugu byombi. Bimwe mu byo twaje gukora uyu munsi ni ugusangira amakuru ajyanye n’ibibazo ibihugu byacu byombi bihura nabyo, birimo n’ibijyanye n’iterabwoba mu bihugu byacu, mu karere no ku Mugabane wa Afurika.”

Muchinguri Kashiri yavuze ko u Rwanda na Zimbabwe bifitanye umubano mwiza ukomoka ku masezerano y’ubufatanye yasinywe mu 1997.

Minisiri w'Ingabo w'u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira aganira na mugenzi we wa Zimbabwe
Ibi biganiro byitabiriwe n'abayobozi bakuru muri Minisiteri z'Ingabo ku mpande zombi
Abitabiriye ibi biganiro bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Minisiteri y’Ingabo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .