Ni ibihembo byiswe African Heritage Concert and Awards bizatangirwa i Kigali, tariki ya 1 Mata 2023.
Iki gikorwa kigamije gushimira no guha agaciro Abanyafurika bagize uruhare rufatika mu bikorwa by’ingenzi biteza imbere umugabane.
Hazashimirwa abagize uruhare mu gukomeza guteza imbere ukwigira kwa Afurika nk’umuco ukwiriye kuranga abatuye uwo mugabane.
Muri uyu muhango kandi hazashimirwa abandi banyafurika batandukanye barimo ababa mu mahanga bagize uruhare mu iterambere ry’umugabane, abakora ubucuruzi, politiki, ibikorwa by’ubugiraneza, imyidagaduro, ubugeni n’umuco, ikoranabuhanga na siyansi ndetse no guhanga udushya.
Muri ibi bihembo kandi hazibandwa ku muco n’imiyoborere myiza, nk’inkingi za mwamba mu iterambere rya Afurika.
Byitezwe ko ibi bihembo bizahindura ishusho y’uko Afurika ifatwa hirya no hino mu mahanga.
U Rwanda rwatoranyijwe nk’uruzaberamo ibi bihembo kubera ibyo rwagezeho bituma ruba icyitegererezo muri Afurika.
Ibi bihembo byateguwe n’Ikigo cy’Itumanaho Heritage Times [HT], kigamije kuza ku isonga mu guhanga udushya mu itangazamakuru n’itumanaho muri Afurika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!