00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Made in Rwanda mu isura nshya: Dore ibicuruzwa by’Abanyarwanda byatunguye abanyamahanga (video)

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 6 September 2024 saa 07:23
Yasuwe :

Nta gushidikanya ko gahunda ya ‘Made in Rwanda’ itangiye gufata isura no gutanga umusaruro, ibi bikagaragazwa n’ibicuruzwa bituruka mu musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi Abanyarwanda bari kwerekana mu Nama igaruka ku biribwa iteranyirije i Kigali abarenga ibihumbi bitanu.

Kuva ku isabune ikozwe mu gikakarubamba kugera ku mavuta yo mu mutwe akozwe mu birimo ibitunguru, umugati ukozwe mu kijumba n’amavuta yo kwisiga akozwe mu bihaza, Abanyarwanda hirya no hino, biganjemo abakiri bato, bakomeje gushyira imbaraga mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Umukozi w’Ikigo Zima Healthy, Gihozo Bonheur Pascaline, yavuze ko ubucuruzi bwabo bwibanda ku kubyaza umusaruro ibihaza, aho babikoramo amavuta yo gutekesha n’ayo kwisiga, imbuto zacyo zigakorwamo ifu ndetse zigategurwa neza, abakiliya bakazigura zikaranze.

Ati “Dukora ibicuruzwa biva mu gihaza. Imbuto zacu zakora ibintu byinshi birimo amavuta yo guteka, amavuta yo kwisiga, hari n’abakunda imbuto zacu uko zimeze.”

Yavuze ko ibyo bakora ari agashya, ati “Ni ibintu bidasanzwe kubona amavuta yo kwisiga ava mu gihaza cyangwa ‘bisuits’ nazo zikava mu bihaza.”

Yavuze ko gutinyuka gukora ibicuruzwa nk’ibi ari ikintu cy’ingenzi mu rugendo rw’iterambere, ati “Ikintu cya mbere ni ubushake, iyo ushatse ikintu uragishobora. Ikintu utekereza ntutinye kugikora, ugerageze byange wagerageje.”

Ibikorwa by’iki kigo bikorerwa i Nyarutarama, ibicuruzwa byabo ukabisanga ku masoko yo mu Rwanda, ati “Intego dufite ni ukwagura isoko, guhanga imirimo no guhanga ibindi bicuruzwa byinshi.”

Mu bandi Banyarwanda bari kumurika ibicuruzwa byabo harimo n’Ikigo Ikijumba One Stop Shop kibyaza umusaruro ibijumba, aho kibikorera mu Karere ka Rwamagana.

Bafite umwihariko wo gutunganya ikijumba ku buryo kivamo ‘bisuits’, umugati, isambusa, chapati, jus n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo ‘Ikijumba One Stop Shop, Habumuremyi Jean Marie Vianney yavuze ko hari byinshi bikorwa mu kijumba, akishimira ko Ikigo akuriye kirimo kwaguka.

Ati “Tugira abakozi 126, uyu munsi dufite abaturage 28,400 dukorana nabo, bahinga igihingwa cy’ibijumba bari mu turere turindwi. Twatangiye gukora mu 2022.”

Yavuze ko intego bafite ari ugukomeza kwagura ibikorwa byabo ku buryo ibicuruzwa bafite birenga imbibi z’u Rwanda, bikagera ku masoko mpuzamahanga.

Ati “Ibicuruzwa byacu bicuruzwa mu Rwanda, ariko intego yacu ni ugucuruza mu Muryango wa Afurika y’Iburasizuba ndetse byaba ngombwa tukajya ku Mugabane w’u Burayi kuko turifuza ko ibicuruzwa cyacu bigera kure.”

Yasobanuye ko igitekerezo cyaje biturutse ku buryo yabonye ko umusaruro w’ibijumba ari mwinshi, bityo byakorwamo ibicuruzwa bitandukanye.

Yagize ati “Twabonye ko ibijumba ari byinshi mu Rwanda, bijya byera bikabura isoko. Ni igitekerezo ni uko cyaje dutekereza ko tugomba gukora ku kijumba kubera ko ibyo gukoresha bihari. Twegereye ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, nibo babashije kudufasha kugira ngo tugere ku ntego.”

Yavuze ko intego yabo ari ugukomeza kwagura isoko, ati “Turifuza ko buri Munyarwanda ashobora kurya kuri ibi bijumba byacu. Dufite imbuto ikungahaye kuri Vitamin A, ifasha mu bijyanye n’imirire y’abana, ababyeyi batwite, abo bose tubashishikariza kurya ibijumba byacu.”

Yongeyeho ko barimo gushaka uburyo bakwagura ibikoresho byongera umusaruro mu ruganda rwabo, bityo bakabasha kugera kuri benshi.

Yagiriye inama urubyiruko y’uko rukwiriye kwitinyuka, cyane ko ubuhinzi iyo ubukoze neza butanga umusaruro.

Ati “Inama twatanga ni uko abantu bareka kwicara cyangwa ngo bumve ko ibintu bidashoboka. Icya mbere ni ugutekereza ndetse ugakora, nta kintu kidashoboka. Nabwira abantu ko ubuhinzi iyo ubukoze neza butanga umusaruro.”

Rwiyemezamirimo ukiri muto, Kamondo Elizabeth, uko isabune mu gikakarubamba watangiye gukora izi sabune muri Nyakanga, yavuze ko abagitinya gukora ibikorwa nk’ibi bakwiriye kwibuka ko ari byiza “Kugerageza ikintu ukaba watsindwa, aho kunanirwa kukigerageza.”

Ati “Tinyuka ugerageze, iyo watangiye gukora nibwo ubona ahantu hari amakosa ukaba watangira kuhakosora. Abantu batinyuke be kwitinya, ibyo batekereza bagishyire mu bikorwa.”

Izi sabune zikorerwa mu Rwanda, zikaba zimwe mu zikomeje gukurura abitabiriye Inama mpuzamahanga yiga ku biribwa
Rwiyemezamirimo ukiri muto, Kamondo Elizabeth, uko isabune mu gikakarubamba watangiye gukora izi sabune muri Nyakanga
Abarenga ibihumbi bitanu bitabiriye iyi Nama bakomeje kwishimira ibikozwe muri Made in Rwanda
Abanyarwanda bari kubyaza umusaruro igihingwa cya avocat bagikoramo ibikoresho bitandukanye birimo amavuta
Ikijumba gishobora gukorwamo ibicuruzwa bitandukanye birimo amandazi na chapati
Ikijumba One Stop Center ni ikigo kibyaza umusaruro ibijumba bigakorwamo ibindi bicuruzwa
Benshi muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato bakomeje guhanga udushya no gukora ibicuruzwa byihariye, ibigaragaza umusaruro wa Made in Rwanda
Amavuta akoze muri avocat ni kimwe mu bicuruzwa byakuruye abantu benshi mu biri kumurikirwa mu Nama mpuzamahanga igaruka ku biribwa iri kubera i Kigali
Uyu wabaye umwanya mwiza wo kuganira hagati y'abacuruzi n'abafatanyabikorwa
Umukobwa wa Perezida William Ruto wa Kenya, Charlene Ruto (wa mbere uturutse ibumoso, wambaye umupira w'umweru), ni umwe mu bitabiriye iyi Nama aho yasuye abamurika ibikorwa byabo. Uyu mukobwa asanzwe azwiho gushyigikira urubyiruko rukora ubuhinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .