00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Misa yo gusabira no kwibuka Dr Paul Farmer witabye Imana (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 April 2022 saa 08:17
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Misa yo gusabira no kwibuka Dr Paul Farmer wari uzwi ku izina rya ‘Muganga Mwiza’, witabye Imana mu ntangiriro z’uyu mwaka, yibukwa ko yabayeho ubuzima bwe bwose aharanira kugeza serivisi z’ubuvuzi by’umwihariko ku batishoboye hirya no hino ku Isi.

Dr Farmer yatabarutse ku wa 21 Gashyantare 2022, aho yari amaze igihe kigera ku kwezi ari mu Rwanda atanga amasomo muri Kaminuza ya UGHE yashinze, n’ubuvuzi mu Bitaro bya Butaro.

Misa yo kumusabira no kumwibuka yabereye muri Kiliziya ya Cathédrale Saint-Michel kuri uyu wa Gatandatu, tariki 2 Mata 2022, yitabirwa n’abayobozi b’Umuryango Inshuti Mu Buzima [Partners In Health] ndetse n’abayobozi n’abanyeshuri ba Kaminuza yigisha Ubuvuzi ya Butaro, UGHE.

Abandi bitabiriye barimo Umuryango wa nyakwigendera Dr Paul Farmer, inshuti ze n’iz’umuryango we, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barimo n’uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika; Madamu Jeannette Kagame ndetse n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu barimo Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse.

Arkiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda wayoboye Igitambo cya Misa yo kwibuka Dr Farmer, yavuze ko uyu mugabo yari intwari yitangiye ubuzima bwa benshi mu Isi.

Yagize ati “Dr Paul Farmer yari intwari yitangiye ubuzima bw’abantu. Nubwo urupfu rubabaza cyane umuvandimwe n’inshuti yacu Dr Paul Farmer ntabwo yapfuye, azakomeza kubaho.”

Cardinal Kambanda yavuze ko uko umuntu arushaho kubaho ubuzima bwe yitangira abandi, ari nako arushaho kwegerana n’Imana. Yavuze ko Dr Paul Farmer yabayeho ubuzima bwe bwose yitangira abandi by’umwihariko abatishoboye.

Ati “Yari akaboko gakiza k’Imana. Yasuye abarwayi, arabahumuriza nk’uko Kristu yavuze mu ijambo rye ngo ‘nari ndwaye aransura’, ni bangahe Dr Paul yitayeho? Ni ubuzima bwa bangahe yakikije?.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze uburyo aziranye na Dr Paul Farmer, kuva cyera kuko bahuye muri Mata 2009, ubwo yari umuyobozi w’Ibitaro bya Burera ari nabwo Ibitaro by’Icyitegererezo bya Butaro byari bitangiye kubakwa.

Ati “Dr Paul Farmer yari umuntu udasanzwe, narabivuze, abo mu muryango n’inshuti barabivuze.”

Dr Mpunga yavuze ko hari ibintu byinshi yibukira ku bucuti, imikoranire n’ubufatanye bwaranze Muganga Mwiza Paul n’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Mu byo yibuka yaganiriye na Dr Paul Farmer kandi bikaba byaragezweho harimo kuba Ibitaro bya Butaro byarahindutse ibyifashishwa mu kwigisha ndetse n’ubushakashatsi kandi bikaba biri ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru wa University of Global Health Equity (UGHE), Dr Agnes Binagwaho, yavuze ko mu buzima bwa Dr Paul Farmer yagize uruhare rukomeye mu kuzamura no guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Umwe mu bafashijwe na Dr Paul Farmer, yavuze ko yahuye nawe muri Mata 2005, ubwo yari yagiye i Rwinkwavu muri Kayonza gufatanya n’inzego z’ubuzima gufasha abanyarwanda bari bugarijwe n’indwara zirimo Sida, Igituntu n’izindi.

Yavuze ko ubwo Dr Farmer yageraga muri ako gace, hari abantu benshi bari baranze kwemera ko bafite uburwayi bwa Sida, ariko icyo gihe bahise babyemera kubera ko hari haje Umuryango wa Partners In Health ubaha imiti igabanya ubukana.

Ati “Ubwo abarwayi batangiye imiti igabanya ubukana hahise haboneka abarwayi benshi ku buryo mu kwezi kumwe twari tumaze kugira amatsinda atanu tuvuye kuri rimwe, bose bafata imiti igabanya ubukana.”

Yakomeje avuga ko Dr Farmer yamuganirije akamubwira ko nubwo afite virusi itera Sida azabaho igihe kirekire, ndetse yahise amuha akazi mu Muryango Partners in Health.

Ati “Inshuro nke nahuye na Muganga Paul Farmer namwigiyeho byinshi birimo kwicisha bugufi, kugirira impuhwe abari mu kaga, gufasha abababaye atarobanura, gukunda abakozi n’abo mu rwego rwo hasi, Muganga Paul Farmer yaradukundaga cyane.”

Abatanze ubuhamya bose barimo n’abanyeshuri yigishije bagarutse ku buryo Dr Paul Farmer, yari muganga mwiza wita ku barwayi kabone nubwo yabaga afite umwanya muto bitewe n’akazi kenshi ariko ngo ntabwo yashoboraga kurara adasuye abarwayi kandi akabahumuriza n’amagambo meza akomeza umutima.

Iby’ibanze ku buzima bwa Dr Paul Farmer

Dr Paul Edward Farmer yavutse ku wa 26 Ukwakira 1959 mu gace ka North Adams muri Leta ya Massachusetts. Yari umuhanga mu by’indwara z’ibyorezo ndetse ari mu bashinze Partners in Health.

Mu 1990, nibwo yabonye Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Harvard. Mu 1999, OMS yamuhaye inshingano zo gukwirakwiza imiti y’igituntu ku Isi hose.

Nyuma yaho yaje kubona inkunga ya miliyoni 44,7$ yatanzwe na Bill & Melinda Gates Foundation igenewe Partners in Health na Harvard Medical School, mu gukora ubushakashatsi ku ndwara y’igitungu n’imiti yayo. Bwakorewe muri Haiti, Peru no mu Burusiya.

Mu 2009, Farmer yagizwe Intumwa yungirije ya Loni muri Haiti, gusa umuryango yashinze waje guhura n’ibibazo biturutse ku mutingito wibasiye icyo gihugu mu 2010.

Mu 2012, yeguye ku mwanya we nk’Intumwa ya Loni agirwa Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze. Yagize uruhare mu bikorwa byinshi bigamije guteza imbere urwego rw’ubuzima cyane cyane mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere.

Umuryango Partners in Health cyangwa Inshuti Mu Buzima washinze imizi mu Rwanda mu 2005, ufasha mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi ku baturage 860.000 binyuze mu bitaro bitatu, ibigo nderabuzima 42 n’abajyanama b’ubuzima 6.400 mu turere twa Burera, Kayonza na Kirehe.

Harimo Ibitaro bya Butaro byubatswe mu Karere ka Burera bifite umwihariko wo kuvura kanseri ndetse bimaze kuba icyitegererezo mu karere, bikiyongeraho University of Global Health Equity yatangijwe na Partners in Health mu 2015 i Butaro, itanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubuvuzi.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Misa yo gusabira no kwibuka Dr Paul Farmer witabye Imana
Dr Paul Farmer yibukirwa ku bumuntu bwamuranze binyuze mu guharanira kugeza ubuvuzi kuri bose
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, mu bitabiriye Misa yo gusabira Dr Paul Farmer
Dr Paul Farmer wari uzwi ku izina rya ‘Muganga Mwiza’ yibukwa ko yabayeho ubuzima bwe bwose aharanira kugeza serivisi z’ubuvuzi no ku batishoboye
Misa yo gusabira no kwibuka Dr Paul Farmer yabereye muri Kiliziya ya Cathédrale Saint-Michel mu Mujyi wa Kigali
Madamu Jeannette Kagame n'abarimo umuryango wa Dr Paul Farmer bitabiriye Misa yo kumusabira no kumwibuka
Arkiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, ni we wayoboye Igitambo cya Misa yo kwibuka Dr Paul Farmer
Ni umuhango witabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze uburyo aziranye na Dr Paul Farmer, ashimangira ko yari umuntu udasanzwe
Umuyobozi Mukuru wa University of Global Health Equity (UGHE), Dr Agnes Binagwaho, yavuze ko Dr Paul Farmer yagize uruhare rukomeye mu kuzamura no guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda
Chorale de Kigali ni yo yaririmbye muri misa yo gusabira Dr Paul Farmer

Kanda hano urebe andi mafoto menshi.

Amafoto ya IGIHE: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .