00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye imurikwa ry’igitabo “Les collines se souviennent’’ cya Dr Gasana

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 21 June 2019 saa 11:19
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye imurikwa ry’igitabo “Les collines se souviennent” cya Dr Gasana Oscar, kigaruka ku butwari bw’Abanyabisesero muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva mu 1959 ubwo Abatutsi bicwaga, bagatwikirwa, bagahohoterwa hirya no hino mu gihugu, abo mu Bisesero [mu yahoze ari Komini Gishyita, Perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu Karere ka Karongi] bo birwanagaho ku buryo no muri Jenoside bagerageje guhangana n’umwanzi ariko bakaganzwa benshi bakahasiga ubuzima.

Ubuhamya bw’abaharokokeye bugaragaza uko bagerageje kwishyira hamwe bagamije gusubiza inyuma Interahamwe n’Ingabo za leta yariho bakoresheje ibirimo amacumu, imiheto n’amabuye.

Hari n’aho batakambiye Ingabo z’u Bufaransa [zari mu cyiswe Opération Turquoise] ngo zibakize Interahamwe n’abasirikare bari bamaze kubicamo abarenga 40 000, zikabatererana kugeza hishwe abandi basaga 4000 mu minsi itatu.

Mu rwego rwo gusangiza amahanga, ubutwari bw’abo mu Bisesero, Dr Gasana Oscar, wahavukiye yegeranyije ubuhamya bw’abantu 33 baharokokeye, abubumbira mu gitabo yise “Les collines se souviennent.’’

Cyamurikiwe mu gikorwa cyiswe “Café Littéraire’’ mu nyubako mberabyombi y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ku Kimihurura, ku wa 20 Kamena 2019.

Iki gitabo cyanditse mu Gifaransa kigizwe n’ibice 18 by’ingenzi, gifite amapaji 390. Kibara inkuru z’ubuhamya ku butwari bw’Abatutsi bo mu Bisesero muri Jenoside n’imibereho yabo nyuma y’imyaka 20 [ubwo ubushakashatsi bwakorwaga.]

Dr Gasana yakoze ubu bushakashatsi ubwo yakoreraga Impamyabumenyi y’Ikirenga (thèses de doctorat) muri kaminuza yo muri Canada, mbere yo gutangira umushinga wo kucyandika.

Izina ryacyo ni imvugo ishushe igereranya imisozi n’abayituye. Yagize ati ‘‘Nashakaga kuvuga imisozi ya Bisesero, nakunze kuvuga Muyira [umusozi aho Birara wayoboraga abaturage yari atuye]. Si imisozi nashakaga kuvuga ahubwo ni abari bayituyeho, uko bibuka ibyabaye, uko barwanye, uko bishwe, uko abacitse ku icumu bameze mu mubiri n’umutwe. Ese baricuza ibyo bakoze cyangwa bibateye ishema?’’

Mu Bisesero habereye ubwicanyi bukaze kuko mu basaga 60 000 bari bahatuye, abagera kuri 800 ni bo barokotse Jenoside yamaze amezi atatu.

Iki gitabo kiva imuzi uko Abanyabisesero barwanaga, uko baganiraga hagati yabo, ibiganiro bagiranye n’abashakaga kubica n’ubundi buhamya.

Dr Gasana yavuze ko ukwishyira hamwe no kwihagararaho kw’Abanyabisesero byatanze isomo ko ‘nta kiruta agaciro k’umuntu kandi ko bibaye ngombwa wagapfira.’

Yakomeje avuga ko ‘‘Ubutwari tuvuga si ubw’Abanyabisesero gusa ahubwo ni ukugira amahame arinda umuntu, yubaha ubuzima, aha ubwisanzure umuntu wese. Akumva ko nta burenganzira afite bwo kubuza undi kubaho.’’

Dr Gasana yakuriye mu buhungiro kuko yagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo afite imyaka icyenda, aho yatangiriye amasomo mbere yo gukomereza i Addis Abeba na Londres.

Dr Gasana Oscar yavuze ko ubutwari no kwihagararaho kwaranze Abanyabisesero bikwiye kuba isomo ryo kubaka ubumwe butajegajega mu iterambere ry'igihugu

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahise ajya muri Canada aho yize muri Kaminuza ya Saint-Paul n’iya Québec. Yigishaga amasomo ajyanye no gukemura amakimbirane, amaze imyaka 20 akora nk’inzobere mu Kigo gishinzwe gukemura amakimbirane muri Canada.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Gasana wari umaze kubura abo mu muryango we yerekeye muri Canada kuko yumvaga asa n’uwihebye.

Mu magambo ye yagize ati ‘‘Nafashe icyemezo cyo guhungira muri Canada kuko nari mfite gushidikanya ku hazaza h’u Rwanda. Nashakaga igihugu kizafasha abana banjye n’umuryango wanjye.’’

Mu kubara inkuru ye, agaragaza uko ubwo yari agarutse yageze ku musozi wa Mubuga, akibuka ibihe by’ubuto bwe ariko imisozi yari ituwe yarabaye amatongo.

Mu byamugoye harimo gukusanya amakuru no kugenzura amarangamutima kuko yagiye nk’umushakashatsi ariko nanone nk’uwarokotse Jenoside.

Ati ‘‘Abambwiraga ni ababyara, abaramu n’abandi. Ibyo bahuye na byo byangizeho ingaruka cyane kuko ndi umwe na bo.’’

Mu makuru yakusanyije hari ingingo zagarutsweho yashyize mu gitabo zigaragaza impamvu Abanyabisesero bagerageje kwirwanaho zirimo guharanira ubuzima, kumenya imiterere y’agace kabo, gusangira inshingano no kurindira ko ababarwanya bahagera bakivanga.

Yitsa byihariye ku wa 13 Gicurasi 1994, ahabaye ikintu kidasanzwe kuko Abanyabisesero baguwe gitumo, uwo munsi hicwa benshi ariko abasigaye bakavuga ko batazapfa nk’imbwa bagomba kwirwanaho.

Ipaji ya 221 y’iki gitabo igaragaza ishingiro ryo kwihagararaho aho Abanyabisesero bari bahuriye ku buyobozi bumvikana n’umuco watumaga bunga ubumwe.

Dr Gasana yavuze ko ukwihagararaho kugomba kuba ukw’abantu benshi ndetse ko icyatumye ukw’Abanyabisesero kutanesha ariko uko ‘kwari ukwa gisirikare ariko kidafite intwaro. Bari bafite imiheto, amacumu n’amabuye bahanganye n’abitwaje Kalachnikov.’

Abarokokeye mu Bisesero barimo Kayigema Vincent bashimye umwanditsi wakoresheje inganzo ye mu kumenyekanisha ayo mateka.

Yavuze ko “Iki gitabo yanditse ku butwari bw’abavandimwe banjye, aho bari ubu batureba kandi banezerewe. Natwe turanezerewe kuko abarokotse 800, si imbaraga zacu nk’abarokotse. Intwari zose zaragiye kuko ni bo batugendaga imbere. Ntitwabashije kwandika ariko ndakangurira abantu bose bafite impano yo kwandika ko bakwandika ku mateka ngo ntazazime.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ubutwari bwaranze Abanyabisesero ari nabwo bukwiye kubakirwaho igihugu.

Ati “Ukwihagararaho twabwiwe uyu munsi ni ko kuturanga mu muco nyarwanda, u Rwanda rukomeje kwihagararaho mu guhangana n’ubukene kandi ni inzira ikomeza.’’

Mu biganiro byatanzwe n’abitabiriye iki gikorwa byagarutse ku ruhare rwa buri wese mu gukomeza guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside bigizwemo uruhare na buri wese.

Dr Gasana yijeje ko azanakomeza gukora ubushakashatsi ku mateka ya Bisesero ku ruhare rw’Abafaransa muri ubwo bwicanyi n’uko abana bavuka ku baharokokeye babayeho.

Igitabo “Les collines se souviennent’’ kiboneka mu Ikirezi aho kigurishwa 19 000 Frw.

Madamu Jeannette Kagame asuhuza abitabiriye umuhango wo kumurika igitabo “Les collines se souviennent’’ cya Dr Gasana Oscar
Uyu muhango watangiye hafatwa umunota wo kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw'abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa
Umuyobozi w'Umuryango urwanya ruswa n'Akarengane,Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée aganira n'Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi no kubika inyandiko muri Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Gasanabo Jean Damascène. Hagati yabo ni Dr Gasana Oscar wanditse igitabo
Igitabo “Les collines se souviennent’’ kiboneka mu Ikirezi aho kigurishwa 19 000 Frw
Igitabo “Les collines se souviennent’’ cyamurikiwe mu gikorwa cyiswe “Café Littéraire’’ kigamije gufasha urubyiruko kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko, Uwizeyimana Evode (ibumoso) n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge (NURC), Ndayisaba Fidèle mu bitabiriye imurikwa ry'igitabo
Urubyiruko rubarizwa muri Agahozo Shalom Youth Village rwatanze ubutumwa bunyuze mu ndirimbo zitanga ihumure ku barokotse Jenoside
Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi no kubika Inyandiko muri CNLG, Dr. Gasanabo Jean Damascène ni we wayoboye ikiganiro Dr Gasana Oscar yavugiyemo ibirambuye ku gitabo kiva imuzi ubutwari bw'Abanyabisesero
Kayigema Vincent warokokeye mu Bisesero yashimye Dr Gasana wakoresheje inganzo ye mu kumenyekanisha ayo mateka yaranze Abatutsi bo muri ako gace
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yasabye Dr Gasana ko mu bushakashatsi butaha, yazakomoza ku kureba uruhare Abafaransa bagize mu gutererana Abanyabisesero
Umuhanzi Kalisa Rugano yatanze igitekerezo agaragaza ko hakenewe imbaraga mu guhangana n'abagipfobya, bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, yashimye Madamu Jeannette Kagame witabira ibikorwa bigamije gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye imurikwa ry’igitabo “Les collines se souviennent’’ cya Dr Gasana Oscar
Dr Gasana yahise asinyira bamwe mu baguze igitabo cye cya “Les collines se souviennent’’

Amafoto: Niyonzima Moïse

Video: Mugwiza Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .