Madamu Jeannette Kagame yibukije abangavu ko bifitemo imbaraga zo kurwanya SIDA ibugarije

Yanditswe na Habimana James
Kuya 5 Ukuboza 2019 saa 01:04
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yibukije abangavu ko bagomba gufata iya mbere bagashaka umuti wo gukemura ikibazo cya Virusi itera Sida gikomeje kubugariza, ahamagarira na buri wese gushyira hamwe ngo uru rugamba rutsindwe.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu muri Kigali Convention Centre, ubwo yari yitabiriye ikiganiro cyagarutse ku gushaka uko harandurwa ubwandu bwa Virusi itera Sida mu bangavu n’abakobwa bato muri Afurika.

Ni ikiganiro cyatanzwe muri gahunda z’Inama Mpuzamahanga yiga kuri SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (ICASA) iteraniye i Kigali kugeza ku wa 7 Ukuboza 2019.

Ubushakashatsi bwo mu Ukwakira 2019 bwakozwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, Gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR), Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara cyo muri USA (CDC) n’Umushinga wa Kaminuza ya Columbia ushinzwe kurwanya virusi itera Sida (ICAP) bwagaragaje ko ubwandu bushya ku bagore bari mu kigero cy’imyaka 55-59 buri ku gipimo cya 6.5% mu gihe abagabo bafite imyaka 50-59 buri kuri 7.4%.

Iyi mibare ariko iteye impungenge mu rubyiruko cyane ku bangavu bari mu kigero cy’imyaka 20. Ubushakashatsi bugaragaza ko abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 20-24 bandura virusi itera Sida (ari 1.8%) bikubye inshuro zirenga eshatu bagenzi babo b’abahungu (bari kuri 0.6%).

Ku Isi ho ubwandu ku bangavu burahangayikishije kuko buri cyumweru abangavu 6000 biganjemo abo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bandura.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko abangavu bakwiye ubwabo kwibaza ibikenewe ngo bamenye Isi kandi bashyireho inzira ndetse n’icyerekezo cy’ubuzima bwabo.

Yagize ati “Bizasaba iki ngo mumenye imbaraga ubwanyu mwifitemo? Muri inkingi za sosiyete yacu kandi mufite ingufu zo guhindura ubuzima bwanyu n’abandi bose babegereye.”

Yavuze ko nubwo abangavu bifitemo ubu bushobozi ariko bagikomeje guhura n’ikibazo cy’ubwandu bwa virusi itera Sida bushya; abangavu n’abagore bato bikubye kabiri mu kwandura ubwandu, kurusha abagabo bari mu myaka nk’iyabo.

Yagize ati “Gusa nubwo bimeze gutyo dufite ibyiringiro, umubare w’abangavu bashya bandura buri mwaka mu bihugu birimo Afurika bagabanutseho 43%, hagati ya 2009 na 2013. Mu Rwanda abantu bapfa kubera ubwandu bwa virusi itera Sida na bo baragabanutse ku kigero cya 82% mu myaka 20 ishize.”

Gusa Madamu Jeannette Kagame avuga ko abantu batakwishimira aho ibintu biri kuko badakwiye kwemera ko iki cyorezo gikomeza gutwara abakiri bato kandi aribo bayobozi b’ejo.

Ati “Turacyaharanira ko ubuzima bwiza bugera kuri buri wese ariko abangavu benshi n’abagore bakiri bato bakomeje guhura n’iki kibazo. Reka dushyireho uburyo bwo kurwana nacyo, iki kibazo kibazo ndakibaza mwe abakiri bato muri hano, murabura iki? Ni iki mudutegerejeho nk’abakuru ngo tubafashe mumenye kwifatira ibyemezo by’ubuzima bwanyu? Murakora iki ngo ubwanyu muzamurane kandi ngo murandure imico mibi. Uru rugamba tuzarusoza mu gihe tuzaba dushyize hamwe.”

Yavuze ko aya ari amahirwe ngo abantu babwirwe ibijyanye n’imiterere y’umubiri wabo, ku bangavu batabona amakuru ahagije ku byerekeye ubuzima bw’imyororokere bayabone.

Imbuto Foundation mu guhangana n’ikibazo cy’ubwandu bwa Virusi itera Sida mu bangavu

Madamu Jeannette Kagame avuga ko muri Imbuto Foundation bashyizeho umwanya wo kwigisha abakiri bato bari hagati y’imyaka 10-12, bakamenya ibyerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere n’imihindagurikire y’umubiri wabo, batibagiwe kugabanya ikibazo cy’ubukene no guteza imbere umuco wo kwizigamira.

Yakomeje agira ati “Kugeza ubu kandi umushinga wacu wafashije abangavu barenga ibihumbi 30 bigishwa ibyerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere, kwipimisha ubwandu bwa Virusi itera Sida no kwigishwa ibyerekeranye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

“Dukora kandi mu bijyanye no guteza imbere no gushishikariza ababyeyi n’abana kugirana ibiganiro ku buzima bw’imyororokere ndetse no kongera guhuza abakobwa babyaye bakiri bato n’imiryango yabo, no kunitaho.

Yasabye buri wese kugira uruhare no gufatanya mu guhangana n’iki kibazo kikigaragara mu bangavu n’abagore bato.

Joyce Amondi Ouma ukomoka muri Kenya wavukanye Virusi itera Sida, yavuze ko leta zikwiye gushyiraho uburyo bufasha abangavu bava mu mashuri, kugira ngo iki cyorezo gihashywe.

Mu buhamya bwe avuga ko yamenye ko afite ubwandu ku myaka 17, akaba abumaranye imyaka itanu.

Ati “Nkimenya ko nanduye numvise meze nabi, nabuze inshuti ndetse ntekereza ko ngiye gupfa.”

Amondi avuga ko abantu baje kumenya ko yanduye baramwumva ndetse aza gushinga umuryango witwa Sauti Skika ufasha abahuye n’ikibazo nk’ike.

Yakomeje avuga ko “Ikibazo cy’imibereho mibi cyugarije umuryango wose ariko ku mwana w’umukobwa we biba akarusho; ni ngombwa ko leta zishyiraho ingamba zifasha cyane abana bava mu mashuri kuko bahura n’ibibazo byo kwisanga babayeho nabi.”

Umujyanama uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, muri Afurika y’u Burengerazuba no Hagati, Dr Landry Isague, avuga ko ikibazo cy’abangavu bandura SIDA cyugarije Isi ariko cyane n’ibihugu byo Munsi y’Ubutayi bwa Sahara.

Ati “Abakiri bato bagomba kumenya amakuru, kuko badakurikiranwe bashobora gukomeza kwiyongera kuri ba bandi bahura n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA’’

Yashimiye uko u Rwanda ruhangana n’iki kibazo ariko agaragaza ko n’ibindi bihugu bikwiye kongera imbaraga mu rugamba rwo kurwanya SIDA.

Madamu Jeannette Kagame yageze muri Kigali Convention Centre ari kumwe na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Gashumba Diane
Madamu Jeannette Kagame yibukije abangavu ko bifitemo imbaraga zo kurwanya SIDA ibugarije
Muri iyi nama hatanzwe ibitekerezo bitandukanye bijyanye n'icyakorwa mu guhashya ubwandu bwa Virusi itera SIDA mu bangavu
Abantu batandukanye batanze ibiganiro muri iyi nama
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abantu batakwishimira ko iki cyorezo gikomeza gutwara abakiri bato
Iyi nama iri muri gahunda z’iyiga kuri SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (ICASA) iri kuba ku nshuro ya 20
Madamu Jeannette Kagame yafashe ifoto y'urwibutso n'abitabiriye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza