Madamu Jeannette Kagame yatangije ihuriro rya Unity Club ryiga kuri “Ndi Umunyarwanda” (Amafoto)

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 26 Ukwakira 2018 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu kugeza ku b’Uturere na Sosiyete Sivile; bitabiriye ihuriro ngarukamwaka rya Unity Club Intwararumuri, riza kwibanda ku kuganira kuri gahunda ya ’Ndi Umunyarwanda’.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo iri huriro rya 11 ryateraniye mu ‘Intare Conference Arena’ i Rusororo, ryitabirwa n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Unity Club, Madamu Jeannette Kagame.

Iri huriro ryateguwe na Unity Club ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda: Inkingi yo kubaka amahoro mu muryango.’

Biteganyijwe ko riza kugaruka ku rugendo rwa Ndi Umunyarwanda no kwiga uko rwanozwa ngo rushinge imizi mu muryango no mu rubyiruko kandi rukomeze kuzirikana inkingi eshatu iyi gahunda yubakiweho arizo: Kwiyumvamo Ubunyarwanda, Indangagaciro na Kirazira bigamije kwimakaza umuco nyarwanda.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iranahuza na bimwe mu byemezo-ngiro byaganiriweho ubwo hasozwaga Ihuriro rya 10.

Birimo gukomeza gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’izindi ziyubakiyeho, igashyirwamo imbaraga; kwimakaza ubunyarwanda, ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, abatuye mu gihugu n’ababa mu mahanga.

Ikindi cyemezo cyari cyafashwe ni ‘uguhuza uburezi n’uburere tukagira umuryango igicumbi cy’indangagaciro zubaka umuryango n’igihugu, dushingiye ku bibazo bigaragara mu muryango nyarwanda’.

Mu ihuriro ry’uyu mwaka hatumiwe urubyiruko ruhagarariye abandi, ngo rugaragarize abayobozi ibyifuzo byarwo n’uko bafashwa mu kwiyubaka.

Hateganyijwemo ibiganiro nyunguranabitekerezo bibiri, kimwe kigira kiti “Ndi Umunyarwanda, icyomoro n’igihango, inkingi y’amahoro arambye mu muryango, hitawe ku rubyiruko by’umwihariko”; ikindi kikaba “Tubyirukira aho mwaturaze, uko twahasanze.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Unity Club, Oda Gasinzigwa, yashimangiye ko muri iri huriro haza guhererekanywa amateka hagati y’abakuru n’abato, rikaza gusozwa hafatwa ingamba zihamye zo gusigasira umuryango Nyarwanda n’igihugu.

Ku mugoroba, Umuryango Unity Club urashimira Abarinzi b’Igihango bane, ku bwo guharanira ubumwe. Abo barimo umuhanzi Rugamba Cyprien, Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Hakizimana Célestin n’Umuryango AERG.

Hanarimo kandi Mukandanga Dorothée wari umuyobozi wa “Ecole des Sciences Infirmières de Kabgayi”, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, wagerageje kurwana ku banyeshuri be Interahamwe zishaka kubica no kubafata ku ngufu.

Unity Club Intwararumuri yashinzwe muri Gashyantare 1996 na Madamu Jeannette Kagame. Ni umuryango ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ukaba ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye.

Ufite intego yo “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.”

Umaze gukora ibikorwa by’indashyikirwa birimo kubakira amacumbi ‘Ababyeyi b’Intwaza’ bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Madamu Jeannette Kagame asuhuzanya n'abayobozi bakuru bitabiriye ihuriro rya Unity Club ku nshuro yaryo ya 11
Umuyobozi w’Ikirenga wa Unity Club, Madamu Jeannette Kagame asuhuza abayobozi bitabiriye ihuriro. Aha yari agiye gusuhuzanya na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda Umutwe w'Abadepite , Mukabalisa Donatille
Madamu Jeannette Kagame ni we watangije Umuryango Unity Club Intwararumuri muri Gashyantare 1996
Minisitiri w'Uburezi, Dr Mutimura Eugène ari mu bayobozi bitabiriye iri huriro
Perezida wa Sena, Makuza Bernard yitabiriye ihuriro ngarukamwaka rya Unity Club
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Prof. Sam Rugege mu ihuriro riza kwibanda ku kuganira kuri Ndi Umunyarwanda
Ambasaderi w'u Rwanda muri Zimbabwe, Musoni James (ibumoso) asuhuzanya na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse
Perezida wa Sena, Makuza Bernard (ibumoso) aganira n'Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase
Maj. Gen Murasira Albert yitabiriye ihuriro rya Unity Club ku nshuro ya mbere kuva yagirwa Minisitiri w'Ingabo, umwanya yasimbuyeho Gen Kabarebe James
Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase muri Intare Arena ahabereye ihuriro rya Unity Club
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col Ruhunga Kibezi Jeannot
Unity Club Intwararumuri ni umuryango ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Biruta Vincent
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard (ibumoso) aganira na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Gatete Claver
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ushinzwe Imari n’Abakozi, Depite Sheikh Musa Fazil Harerimana aganira na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yari afite akanyamuneza
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston
Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase asoma agatabo gakubiyemo ibyerekeye Unicty Club Intwararumuri
Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kamayirese Germaine, yitabiriye ku nshuro ya mbere iri huriro nyuma yo guhabwa inshingano nshya muri Guverinoma
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase n'umugore we bitabiriye ihuriro rya Unity Club
Musenyeri Mbonyintege Smaragde mu banyamadini bitabiriye ihuriro rya Unity Club Intwararumuri
Umuryango Unity Club ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye

[email protected]

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza