Ni ubutumwa yatanze mu gihe kuri uyu 7 Ukwakira 2020 u Rwanda rwizihiza Umunsi w’abageze mu zabukuru, mu nsanganyamatsiko igira iti "Uruhare rw’umuryango mu guhangana n’ibyorezo, habungwabungwa abageze mu zabukuru." Ni umunsi ku rwego mpuzamahanga wizihijwe ku wa 1 Ukwakira.
Uyu munsi wizihijwe mu gihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhitana abatari bake, aho abantu bakangurirwa kurushaho kwirinda ngo hato batanduza abageze mu za bukuru, kuko bibasirwa cyane n’iki cyorezo kimwe n’abafite izindi ndwara zikomeye, nk’uko bikomeje kugaragazwa n’ubushakashatsi.
Madamu Jeannette Kagame wakomeje kurangwa n’umuhate mu kwita ku bageze mu za bukuru binyuze mu bikorwa binyuranye, mu butumwa yatanze uyu munsi yabihuje n’amateka u Rwanda rwanyuzemo, ababyeyi bamwe bakamara imyaka myinshi mu buhunzi, ariko baharanira ko umunsi umwe bazasubira mu gihugu cyabo, bakakigiramo uburenganzira busesuye. Ni intego bihaye kandi bayigeraho.
Yagize ati "Babyeyi, muri isoko y’indangagaciro z’Abanyarwanda, abato bazigiraho maze bakumva ukuntu kugira igihugu bihenda, bityo bagaharanira kubumbatira u Rwanda no kuruhesha ishema. Muri igicaniro cy’ibyishimo by’u Rwanda kuko mwahetse abato mu ngobyi yo kwishakamo ibisubizo. Muri ibi bihe bikomeye bya COVID-19, ndasaba buri wese kubabera ijisho, urumuri n’akabando kabasindagiza. Kubagira ni umugisha."
"Babyeyi....Muri Igicaniro cy’ibyishimo by’u Rwanda kuko mwahetse abato mu ‘ngobyi yo kwishakamo ibisubizo’.
Muri ibi bihe bikomeye bya #COVID19, ndasaba buri wese kubabera ijisho, urumuri n’akabando kabasindagiza...”- Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame#OlderPersons#Tubiteho pic.twitter.com/8CxY542KqF
— AVEGA-Agahozo (@Avega_Agahozo_) October 7, 2020
Umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru washyizweho n’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku wa 14 Ukuboza 1990. Washyizweho nyuma yo kubona ko hari impungenge z’uko abageze mu zabukuru batitabwaho bikwiye n’uburenganzira bwabo ntibwubahirizwe.
Watangiye kwizihizwa ku rwego mpuzamahanga ku wa 1 Ukwakira 1991, ubu wizihijwe ku nshuro ya 29 mu gihe mu Rwanda ari ku ya 20.
Icyegeranyo cy’imibereho y’abatuye Isi cy’umwaka wa 2019 kigaragaza ko umwe mu bantu 11, ni ukuvuga 9% by’abatuye Isi babarirwa hejuru y’imyaka 65. Iyi mibare igaragaza ko mu 2050 bazaba bageze kuri 16%. Ni mu gihe abagejeje mu myaka 80 bazikuba inshuro eshatu bave kuri miliyoni 143 babarurwaga mu 2019 bagera kuri miliyoni 426 mu 2050.



Amafoto: Imbuto Foundation
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!