Madamu Jeannette Kagame yashimye imbaraga zashyizwe mu korohereza Abanyarwanda kwivuza Hepatite C

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 1 Kanama 2019 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yashimye intambwe u Rwanda rwateye mu korohereza abarutuye kwivuza indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa C [Hepatite C] yibasira benshi ku Isi.

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), yagaragaje ko abantu barenga miliyoni 71 barwaye Hepatite C ku Isi yose.

Mu Rwanda abantu bafite hejuru y’imyaka 50 na 60 ni bo bibasiwe cyane na Hepatite C. Ubushakashatsi bwo mu 2018 bwagaragaje ko Abanyarwanda 4% barwaye Hepatite C mu gihe uturere two mu Majyepfo n’Iburasirazuba aritwo twibasiwe cyane.

Iyi ndwara yangiza umwijima ku buryo uyirwaye bishobora kumuviramo kanseri. Yandurira mu guhuza amaraso, kwifashisha ibikoresho bikomeretsa, mu gihe umubyeyi abyara n’izindi nzira. Hepatite C iyo irengeje amezi atandatu iba uburwayi bukomeye bukenera kwitabwaho n’abaganga b’inzobere.

Mu guhangana n’iyi ndwara u Rwanda rwatangiye urugendo rwo kuyirandura burundu mu bukangurambaga bw’imyaka itanu bugamije gushishikariza buri wese gutanga uwe musanzu muri urwo rugamba.

Bwatangirijwe mu gikorwa cyiswe ‘Rwanda Cares’ cyabereye muri Kigali Convention Center, ku wa 31 Nyakanga 2019. Cyateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima, Urugaga rw’Abikorera (PSF) n’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC) n’abafatanyabikorwa batandukanye.

U Rwanda rwabaye urwa mbere rwabonye umuti wa Hepatite C ku kiguzi gito kurusha ibindi bihugu ku Isi. Igiciro cyavuye ku $86 000 mu 2012, ubu kigeze kuri $60, aho umuntu avurwa agakira; kwipimisha byavuye ku $30 bigera kuri 1$.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite amahirwe yo kugira ubuyobozi bwiza babaciriye inzira yo kwisuzumisha no guhabwa imiti ku gihe.

Ati “Twumvise twese uko byari bigoye, nta bushobozi ariko igiteye ubwoba kurushaho ni uko abarwayi nta n’icyizere bari bafite cyo kuzakira. Nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi, mbere ya 2012 abatuye Isi bose bari bazi ko nta muti cyangwa urukingo rwa Hepatite C.’’

Yavuze ko ubuyobozi bw’igihugu bwashyize imbaraga mu gusigasira ubukungu bukomeye gifite aribwo kwita ku buzima bw’Abanyarwanda.

Madamu Jeannette Kagame yashimye ubuyobozi bw'ibihugu budahwema kwita ku mibereho myiza n'ubuzima bw'Abanyarwanda

Yakomeje ati “Ubuyobozi bw’igihugu cyacu ntibwaciwe intege n’uko kwivuza Hepatite C byari bigoye cyane kuko umuti wabonetse utinze, naho ubonekeye uboneka uhenze cyane. Turishimira ko ubu Abanyarwanda bafite uburyo bwo kwivuza ku giciro kiri hasi, ugereranyije n’ahandi ku Isi.’’

Minisante yagaragarije ko hakenewe ubushobozi bwo kwita ku baturage basaga miliyoni enye hadategerejwe ko barembera mu ngo.

Muri gahunda ya Leta yo kurandura Hepatite C mu myaka itanu (2019-2024), kugeza ubu Abanyarwanda barenga miliyoni barasuzumwe; muri bo 15 000 baravuwe barakira.

U Rwanda rwifuza kugabanya umubare w’abarwaye Hepatite C ukava kuri 4% ukagera kuri 1,2% ndetse 90% by’abayirwaye bari hejuru y’imyaka 15 bakazahabwa ubuvuzi. Iki gikorwa cyagenewe miliyoni $43.5.

Abanyamadini n’abikorera bijeje guhangana na Hepatite C

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC), Musenyeri Philippe Rukamba, yavuze ko bafite inshingano zo gufasha Abanyarwanda kujya mbere kuri roho no ku mubiri.

Yavuze ko biyemeje gukora ubukangurambaga mu nsengero, mu mashuri, mu bitangazamakuru bubwira abantu benshi imiterere y’iyi ndwara n’uko yirindwa.

Yakomeje ati ‘‘Tuzashyiraho mu madini n’amatorero na Kiliziya Gatolika iminsi y’ituro ryo gushyigikira urugamba rwo kurwanya Hepatite C. Turizera ko bizamanuka bikagera no mu miryango remezo aho tuzahurira n’Abanyarwanda bose.’’

Umuyobozi Mukuru wa PSF, Bapfakurera Robert, yavuze ko biyemeje gukora ishoramari rigamije kurengera ubuzima bw’abaguzi.

Ati ‘‘Ndakangurira abacuruzi gushyira imbaraga mu gushyigikira gahunda yo kurandura indwara y’umwijima. Mu mafaranga akenewe tuzatanga miliyoni $5.’’

Umwijima ni yo nyama nini, ibika ibyo abantu bazarya hanyuma ibibi ikabisohora. Iyo urwaye bigira ingaruka ku mubiri.

Umurwayi Hepatite C yazahaje arangwa no kugira amaso y’umuhondo, kubyimba inda rimwe na rimwe bikamuviramo kurwara kanseri.

Iyi ndwara yatangiye gupimwa mu 1999 ku Isi yose, iravurwa igakira iyo yitaweho kare.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yasabye ko guhangana na Hepatite C byahabwa umwihariko mu mihigo y’uturere igiye gusinywa.

Ati “Tube abakangurambaga b’iyi gahunda ku buryo nta bantu bazagaragaraho icyo kibazo. Numva bitananirana twese dufatanyije. Iyo dushyize hamwe nta cyatunanira.’’

Muri gahunda yo kurandura Hepatite C abantu 230 000 bayanduye bazakorerwa ibizamini byerekana ingano ya virusi mu maraso.

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere Munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyashyizeho gahunda izasuzumirwamo abantu miliyoni enye no kuvura abarenga 110 000 bugarijwe n’ibyago byo guhitanwa na Hepatite C batabonye ubuvuzi.

Umuyobozi Mukuru wa PSF, Bapfakurera Robert, yavuze ko iyo abakozi bafite ikibazo cy'ubuzima, akazi n'iterambere ry'igihugu biratsikamirwa
Iki gikorwa cyahuje abantu bo mu nzego zitandukanye cyabereye muri Kigali Convention Center
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC), Musenyeri Philippe Rukamba, yijeje ko hagiye gukorwa ubuvugizi mu bukangurambaga bwo kurandura Hepatite C mu Rwanda
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yasabye ko gahunda yo guhangana na Hepatite C yashyirwa mu mihigo kugira ngo yihutishwe
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje uko umuntu wazigama ibihumbi 90 Frw ku kwezi yarengera ubuzima bw’umurwayi umwe wa Hepatite C, akavurwa agakira
Igikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwo kurandura Hepatite C cyabereye muri Kigali Convention Center
Madamu Jeannette Kagame yashimye abafatanyabikorwa batandukanye bagira uruhare mu bikorwa byo kwita ku buzima bw'Abanyarwanda
Isheja Butera Sandrine na Nkusi Arthur ni bo bayoboye iki gikorwa
Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana (uwa kabiri ibumoso), ari mu banyamadini bitabiriye iki gikorwa
Itorero Umubavu Group ryasururukije abitabiriye iki gikorwa mu mikino n'imbyino zitanga ubutumwa bwo guhashya Hepatite C
Madamu Jeannette Kagame yafatanyije n'abitabiriye iki gikorwa gucinya akadiho mu kugaragaza uko bakwiye gufatana urunana mu guhashya Hepatite C
Gahunda y'u Rwanda yo kurandura Hepatite C yahagurukije inzego zitandukanye z'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza