00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yashimye abantu 10 bagizwe Abarinzi b’Igihango mu 2022 (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 Ugushyingo 2022 saa 02:38
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yashimiye umutima, urukundo n’ibyikorwa by’ubutwari byaranze abantu 10 barimo Abanyarwanda bane, bagizwe Abarinzi b’Igihango mu 2022.

Umuhango wo gushimira abagizwe abarinzi b’Igihango mu 2022, wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo, mu Ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ndi Umunyarwanda, igitekerezo ngenga cy’Ukubaho kwacu’.

Gutoranya, gushimira no kumenyekanisha Abarinzi b’Igihango ni igikorwa ngarukamwaka kiri muri gahunda zunganira Ndi Umunyarwanda. Cyatangijwe mu 2015 na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ku bufatanye n’Umuryango Unity Club Intwararumuri.

Kigamije kumenya, kumenyekanisha no guha agaciro ibikorwa ntangarugero byimakaza ubumwe n’ubudaheranwa byakozwe n’Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga.

Abarinzi b’Igihango bashimiwe, ni Abanyarwanda bane barimo Musenyeri Joseph Sibomana na Prof Jean Gualbert Rumiya batakiriho ndetse na Sibomana Jean Nepomuscene na Mizero Irene.

Abanyamahanga barimo Padiri Stanislas de Jimblinne de Mieux, Padiri Reginald Greindl, Padiri Henri Bazot, Denis Gilles Vuilemin, Judith Vuillemin na Soueur Milgitha Paula Koiser.

Mu butumwa bwo kubashimira, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ibikorwa byabaranze Abanyarwanda bazakomeza kubyubakiraho kugira ngo benshi babyiruka biyemeza kurinda ubumwe n’ubudaheranwa.

Ati "Umutima, urukundo n’ibikorwa byanyu ntibyibagirana! Tuzakomeza kubyubakiraho, kugira ngo tugire benshi babyiruka biyemeza kurinda ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda."

Iréné Mizero wavuze mu izina ry’abarinzi b’igihango yashimye Madamu Jeannette Kagame wagize igitekerezo cyo gutangiza Unity Club Intwararumuri, avuga ko ari urugero rw’uko ahora ahangayikiye gutoza Abanyarwanda ibyiza no kubaremamo umutima w’ubumuntu.

Ati "Abanyarwanda benshi mu gihugu bagezweho n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, buri wese afite amateka n’ubuhamya yihariye bishobora kumuhungabanya mu buzima, mu mibereho ya buri munsi mu gihe atabonye ubufasha."

Yakomeje agira ati "Dushingiye ku cyerekezo cya Unity Club, mwatweretse neza ko guhitamo ubudaheranwa ariko gukira. Uko mwakikije benshi ibikomere, natwe tuzaharanira gukiza abandi bityo umurage mwaturaze wo kudatatira igihango cy’Ubunyarwanda, natwe tuzawurage abadukomokaho."

Mizero yavuze ko kuba we na bagenzi be bahembwe nk’abarinzi b’igihango by’umwihariko abakiriho bazakomeza kurinda icyo gihango bagiranye n’u Rwanda.

Ati “Uretse igihango cyo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda, guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa […] umugisha wa kibyeyi mukomeza kuduha mushyigikira ibikorwa byacu, ni ikindi gihango tudateze gutatira.”

Yakomeje agira ati “Kuri uyu munsi twagizwe abarinzi b’igihango, ni umwanya mwiza wo gutekereza ku ruhare rwacu n’inshingano zacu mu gufatanya na buri Munyarwanda wese kurushaho gusigasira ibyiza byagezweho mu gushimangira Ubunyarwanda, isano muzi dusangiye.”

Ibyo wamenya ku Barinzi b’Igihango bashimiwe mu 2022

Umurinzi w’Igihango ni Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga waranzwe kandi agakomeza kurangwa no kurwanira ineza y’u Rwanda n’Abanyarwanda, gukunda u Rwanda no kurukundisha abandi, gushimangira no kurinda Ubumwe bw’Abanyarwanda kandi akarangwa n’indangagaciro zirimo kudatatira Umuco Nyarwanda.

Uyu muntu ashobora kuba akiriho cyangwa yaratabarutse. Ibikorwa bye ashobora kuba yarabikoze mu gihe cyashize cyangwa vuba akiri mu mibereho ye akaba atarigeze ahindura imyitwarire ngo atatire igihango yarinze.

-Jean Népomuscène Sibomana

Sibomana Jean Népomuscène, yavutse ku wa 27 Ugushyingo 1982. Umuryango we w’abantu batanu bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yararokotse wenyine.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Sibomana yagize uruhare mu guharanira amahoro n’ubudaheranwa mu gace avukamo i Rwankuba mu Murenge wa Murambi, Akarere ka Gatsibo.

Nyuma y’amashuri ye, Sibomana yifashishije isambu y’umuryango we yari imaze imyaka idakoreshwa, atangira umushinga wo kwihangira imirimo mbonezamubano, guteza imbere amahoro no kubaka umuryango.

We n’umugore we, Sabrina batangije Umuryango witwa Mustard Seed Instutite mu 2017, i Rwankuba. Ni umuryango ugamije ibikorwa bihuza abantu bose, gushingira ku bumenyi buhari kugira ngo babashe kubyongerera umusaruro.

Mu bakozi akoresha harimo abakoze Jenoside babihaniwe kandi babisabira imbabazi. Umwe muri bo ni we wishe nyirakuru ubyara se, harimo kandi n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

-Musenyeri Joseph Sibomana

Bimwe mu bikorwa byaranze Musenyeri Joseph Sibomana, harimo kuba yarabaye Uwihayimana wa mbere w’Umunyarwanda utarahigwaga watinyutse ku mugaragaro kuvuga ko Leta ya Gregoire Kayibanda yica Abatutsi, arwanya ivanguramoko n’amacakubiri byari byarimakajwe n’ubutegetsi bwa PARMEHUTU.

Yamaganye mu nyandiko ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi muri Byumba mu mwaka wa 1962, bugahitana abarenga ibihumbi bibiri. Mu mwaka wa 1963 yavuye mu Ruhengeri ajya kureba Perezida Kayibanda i Kigali amusaba guhagarika kwica Abatutsi.

Ku wa 5 Ukwakira 1968 yatangije Iseminari Nto ya Zaza mu rwego rwo kugira uburezi budaheza, maze yigamo abana b’Abanyarwanda babuze uko biga kubera politiki mbi y’iringaniza. Mu mvururu zo mu 1973 yaharaniye ko nta Mututsi wirukanwa mu mirimo no mu mashuri bya Diyosezi yari ayoboye, ahubwo yakira abanyeshuri birukanwaga mu yandi mashuri.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Musenyeri Joseph Sibomana wari mu kiruhuko cy’izabukuru i Rwamagana, mu rugo rwe yakiriye Abatutsi bahigwaga akora ibishoboka byose arabarinda, akajya aha Interahamwe amafaranga ngo zitabica, kugeza ubwo ashiriwe akajya abaha amafaranga y’amahanga, ku bwamahirwe Inkotanyi zihagera abo bantu bataricwa.

Jean Gualbert Rumiya

Prof Jean Gualbert Rumiya witabye Imana tariki 04/05/1994. Yabaye Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, i Butare n’i Nyakinama, akaba no muri komite ya MRND ku rwego rw’Igihugu na perefegitura ya Butare.

Mu buzima bwe, Rumiya yaharaniye Ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse anarwanya politiki mbi y’ivangura yaranze MRND n’abantu ku giti cyabo. Ibi yabigaragaje mu bikorwa, nk’aho tariki 14 Ugushyingo 1992, yandikiye Perezida Juvenal Habyarimana asezera mu Ishyaka rya MRND kubera irondakoko n’irondakarere byarangaga iryo shyaka.

Ubuhamya bumutangwaho ku mibereho ye, bwerekana ko Porofeseri Rumiya yari umuntu w’umunyakuri, ugira ubumuntu, wabanaga n’abantu bose nta vangura.

Yaje kwicwa hamwe n’abana be bakuru batatu tariki 04/05/1994.

Iréné Mizero

Iréné Mizero muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari afite imyaka icyenda gusa. Yakuranye ipfunwe ry’uko ababyeyi be bombi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu rungano rwe bamufashije gukira icyo gikomere, maze na we yiyemeza gufasha urundi rubyiruko rugifite ibikomere, ashinga umuryango Mizero Care Organization mu 2013.

Ni umuryango ufite intego yo gufasha urubyiruko gukira ibikomere byatewe n’ingaruka z’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse na nyuma yayo.

Kugeza ubu Mizero Care Organization, imaze gufasha urubyiruko rugera kuri 455 rukomoka mu turere ikoreramo, aho ruhurizwa ahantu hatekanye bagakorerwa icyitwa ‘group psychotherapy’ nk’uburyo bw’ubuvuzi bw’imitekerereze n’ibyiyumviro bya muntu.

Padiri Jamblinne De Meux

Padiri Jamblinne De Meux witabye Imana tariki 12/11/2021, yabarizwaga mu muryango w’Abapadiri bera.

Aho yabaye hose kuva akigera mu Rwanda akoherezwa kuba umuyobozi w’amashuri i Rwaza mu 1948, no mu zindi paruwasi yabayemo haba i Kansi, Cyanika, Kaduha, Rusumo, Rushaki, Runaba, na Nyagahanga, no mu nkambi y’impunzi z’Abanyarwanda i Muyinga mu Burundi mu 1994-1995, yaranzwe n’ibikorwa by’ubumuntu n’urukundo rudasanzwe, cyane cyane mu bihe by’ubwicanyi u Rwanda rwanyuzemo.

Padiri Jamblinne yitangiye gufasha impuzi z’Abanyarwanda hirya no hino aho zari zarahungiye mu mahanga, ndetse na nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yakanguriye impunzi zari mu nkambi ya Muyinga i Burundi gutaha.

Ikindi ni uko Jenoside ikimara guhagarikwa, Leta y’Abatabazi yashishikarije abaturage guhunga Igihugu, ariko we yanga gusubira i Burayi nka benshi muri bagenzi be. Yavuye mu Rwanda mu mwaka 2015 kubera izabukuru.

Padiri Reginald Greindl

Padiri Reginald Greindl, uyu azwi cyane kuba yaritangiye uburezi bwo mu Rwanda, akaba yarayoboye koreji ya Mutagatifu Andereya i Nyamirambo igihe kirekire.

Nyuma y’ubwicanyi bwahitanye Abatutsi n’abari abayoboke bakomeye b’ishyaka UNAR mu Kuboza 1963, Greindl yafashije impfubyi n’abapfakazi basigaye, abubakira ku Mumena. Yakomeje kwita kuri abo bapfakazi n’impfubyi mu buryo bwose, harimo gukurikirana imyigire y’abana, kubategurira ibirori by’iminsi mikuru kugira ngo batigunga bakibuka ko ari impfubyi gufasha abarwaye, n’ibindi.

Ibyo bikorwa byaje gutuma yirukanwa mu Gihugu mu 1966, ashinjwa kubangamira umutekano w’Igihugu.

Henri Bazot

Henri Bazot na we yitabye Imana. Uyu na we yirukanywe mu Rwanda kubera amabaruwa atandukanye yagiye yandika atabaza avuga ko Leta ya PARMEHUTU ikora ubwicanyi bagafungira abantu ubusa.

Denis Gilles Vuillemin

Denis Gilles Vuillemin, ubutegetsi bwa Kayibanda bwafashe icyemezo cyo kumwirukana mu Rwanda, ageze iwabo akomeza kumenyekanisha amakuru y’ubwicanyi bwakorewe mu Rwanda, no gufasha abanyeshuri n’impfubyi yasize mu Rwanda kugira ngo babone imibereho harimo no kubashakira buruse kuko hari ababashije kujya kwiga mu Busuwisi bakarihirwa n’abagiraneza.

Judith Vuillemin

Judith Vuillemin yafatanyije n’umugabo we Denis Gilles gutabariza no gufasha impuzi z’Abatutsi zarokotse ubwicanyi bwakorewe muri Perefegitura ya Gikongoro, zikaba zari zarahungiye kuri Paruwasi ya Cyanika.

Sœur Milgitha Paula Koiser

Sœur Milgitha Paula Koiser, ni Umubikila ufite inkomoko mu Budage, wabarizwaga mu Muryango w’Ababikira b’aba Saint Clément de Munster.

Yageze mu Rwanda mu 1973 ku butumire bwa Musenyeri Jean Baptiste Gahamanyi washakaga ko amufasha guteza imbere ubuvuzi muri Diyosezi ya Butare cyane ko yari umuganga.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriye impunzi zisaga 45,000 zahungaga ubwicanyi, abaha ibiryo n’igikoma yari afite, abonye bigiye kumushirana yitabaza Caritas ya Diyosezi ya Gikongoro ku bari bamukuriye, ariko bamutera utwatsi.

Inkuru bifitanye isano: Twahisemo kuba umwe kuko turi bene Kanyarwanda- Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhago wo gushimira abarinzi b'igihango
Madamu Jeannette Kagame aramutsa abitabiriye uyu munsi mu Ngoro y'Inteko ishinga amategeko
Visi Perezida wa mbere wa Unity Club Intwararumuri, Kayisire Marie Solange, yambitse umudari Mizero
Mizero ashyikirizwa icyemezo cy'uko ari umurinzi w'igihango
Sibomana Jean Nepomuscene ahabwa icyemezo cy'ishimwe
Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye uyu munsi mukuru
Perezida Kagame na Madamu bafashe ifoto hamwe n'abarinzi b'igihango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .