Madamu Jeannette Kagame yashimangiye akamaro k’ubufatanye bw’inzego mu gutsinda COVID-19 n’ingaruka zayo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yasabye ko inzego zose zirushaho gufatanyiriza hamwe mu gutsinda icyorezo cya Coronavirus, gikomeje kwibasira Isi ndetse cyahagaritse ibikorwa byinshi, ku buryo abantu benshi bashobora kujya mu bukene.

Ni ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama ngarukamwaka ihuriza hamwe abayobozi mu bya dipolomasi, abikorera, inzego za leta n’abandi izwi nka ’Meridian Global Leadership Summit’, mu kiganiro ’ The Rise of Global Health Diplomacy’, yibanze ku buzima na dipolomasi. Ni inama yitabiriwe n’abarimo Amb. Stuart Holliday uyobora Meridian International Center itegura ibi biganiro.

Ikiganiro Madamu Jeannette Kagame yatangiyemo ubutumwa, yavuze ko cyaziye igihe kubera ko COVID-19, imaze gufata abantu miliyoni 42 hirya no hino ku Isi, naho abarenga miliyoni 1.1 bamaze gupfa. Mu Rwanda handuye 5017, abitabye Imana ni 34.

Yakomeje ati “Nta cyorezo cyigeze kigira ingaruka mbi kuri uru rwego ku bukungu bw’Isi. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubukungu muri Afurika, UNECA, riheruka kuvuga ko ubukungu bwa Afurika buzamanuka kuri 2.6%, bishobora kujyana abantu miliyoni 27 mu bukene bukabije.”

Bijyanye n’uburyo uyu mugabane utuwe cyane n’urubyiruko, iki cyorezo cyatumye rujya mu bushomeri n’ibyinjizwa n’abakozi bigabanukaho 81%.

Madamu Jeannette Kagame yakomeje ati "Dukeneye kubaka ubufatanye bw’akarere n’amahanga kugira ngo tubashe kurenga ingaruka za COVID-19, yatumye twongera gutekereza ku buryo ibintu byose bikorwamo, kinanihutisha ibikenewe mu guhanga ibishya mu bijyanye na dipolomasi."

Mu kugaragaza akamaro k’ubufatanye, yatanze urugero rw’uburyo ubwo iki cyorezo cyageraga muri Afurika, inzego z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zahurije hamwe imbaraga mu kureba icyakorwa, kandi umubare munini w’abanyamuryango babigendeyeho.

Ku rwego mpuzamahanga hubatswe ubufatanye nka Covax, bugamije gufasha ibihugu kuzabona urukingo umunsi ruzaba rwemejwe.

Ni gahunda ihuriramo OMS, ihuriro Gavi n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe kugeza urukingo rwa Coronavirus ku bihugu byose hatitawe ku bushobozi bifite byo kurwishyura, rugahabwa nibura 20% by’abaturage. Kugeza ubu ibihugu 172 byamaze kwinjira muri ubu bufatanye bw’Isi.

-  U Rwanda rwabonye amasomo

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ku Rwanda byagaragaye ko urwego rw’ubuzima ubwarwo rudashobora gukemura ikibazo rwonyine, aho hifashishijwe gahunda ihuriza hamwe inzego nyinshi hagamijwe guhagarika iki cyorezo.

Ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda muri Werurwe 2020, hashyizweho ingamba zirimo Guma mu rugo mu gihugu cyose mu byumweru bitandatu, byakurikiwe no kubahiriza ingamba zirimo gukurikirana uwahuye n’uwanduye, gupima abantu hirya no hino mu gihugu cyangwa gushyira muri guma mu rugo agace bigaragara ko kibasiwe kurusha ahandi.

Ibyo bikajyana no kwita ku banduye bari mu bigo bavurirwamo, byaje no kunganirwa no kuvurira mu ngo abadafite ibimenyetso bikomeye ngo urwego rw’ubuzima rutarengerwa.

Izi gahunda kandi zikomeje kunganirwa no guhana intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki cyangwa kwifashisha imiti isukura intoki n’amasaha abantu batemerewe kuba bataragera mu ngo zabo.

Mu mavuriro kandi hifashishwa ikoranabuhanga rya robot mu kwita ku barwayi nko mu kubapima umuriro no kubika amakuru yabo ndetse iyo robot ku muntu winjiye mu Rwanda, asanganirwa nayo ku kibuga cy’indege.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko muri iki gihe habaye ubufatanye bw’inzego zitandukanye, ashimira Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatanze umusanzu mu kubona ibikoresho byo kwirinda icyorezo.

Yavuze ko uburyo Coronavirus yihuse mu gukwirakwira ikanateza ibibazo mu baturage, bigaragaza uburyo Isi ifitanye ihuriro, hatitawe ku bitandukanya ibihugu nk’aho biherereye.

Yakomeje ati ‘‘Twarenze ikibazo cy’aho iki kibi kirimo guturuka, tujya ku buryo bwo kukirenga dufatanyije. Dusubije amaso inyuma ku mwaka wa 2020, twavuga ko wari umwaka urimo amasomo menshi. Nubwo hari ubuzima bwinshi bwatikiye, abantu benshi hirya no hino ku Isi bagaragaje ukudatsindwa ku bibazo bikomeye.’’

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nubwo ibintu bitarajya ku murongo, hari n’impamvu zituma ubuzima bubasha gukomeza. Yakomoje ku mwanditsi Dan Buettner nk’uko yanditse mu gitabo cye Blue Zones, ko kubasha gushyikirana hagati y’umuntu n’undi ari inkingi ikomeye. Gusa iki cyorezo cyatumye ibi bisa n’ibigorana.

Yakomeje ati "Ni ngombwa ku bwacu no ku bazaza nyuma, gufatanyiriza hamwe urugamba hagamijwe gusubiza ibintu ku murongo n’icyizere ku hazaza h’ikiremwamuntu."

"Ibi dushobora kubigeraho dufatanyije kandi tuzasubiza amaso inyuma n’ishema twishimira ko mu bihe by’icyorezo cyibasiye Isi yose, twahagurukiye rimwe tukabasha gutsinda umwanzi ukomeye."

Yabihuje n’imvugo ko iyo ushaka kwihuta ugenda wenyine, ariko washaka kugera kure ukagendana n’abandi.

-  Reba ubutumwa burambuye Madamu Jeannette Kagame yatanze muri iyi nama

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko ubufatanye bw’inzego zose ari ingenzi mu rugamba rwo guhangana na COVID-19 n'ingaruka zayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .