Madamu Jeannette Kagame yasangije Abanya-Namibia uko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo nyuma ya Jenoside

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 Kanama 2019 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko kugira ngo igihugu cyongere kwiyubaka nyuma y’amakimbirane bisaba umusanzu wa buri wese, ashingira ku buryo u Rwanda rwabashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igatwara ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe.

Yabigarutseho mu ijambo rye kuri uyu wa Kabiri, mu biganiro byiswe ‘Be Free Nation Building Dialogue’ bihuza urubyiruko haganirwa ku kubaka igihugu, byabereye muri Nampower Convention Centre, binitabirwa na mugenzi we wa Namibia, Monica Geingos.

Hari ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’iminsi itatu Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriraga i Windhoek muri Namibia.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko insanganyamatsiko yateguwe irebana no kongera kubaka sosiyete nyuma y’amakimbirane, imukora ku mutima kimwe n’abandi banyarwanda, kuko ihura n’urugendo banyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyo bijya no guhura n’ibindi bihugu byanyuze mu makimbirane atandukanye muri Afurika, aho amateka mabi u Rwanda rwaciyemo yubakiwe ku macakubiri, urwango n’ubugizi bwa nabi.

Yagaragaje uburyo bitewe n’imiyoborere mibi, politiki mbi y’urwango yabibwe mu bantu maze imitima n’ubwenge byabo bigahinduka.

Ati “Mu gihugu abaturage bose bahuje ururimi, umuco umwe, hatari imipaka itandukanya amoko, iyo politiki mbi y’amacakubiri yatumye habaho ibitandukanya abantu, imiryango n’inshuti bahinduka abanzi, ababyeyi bica abana babo, bazira ko bavutse ku babyeyi badahuje ubwoko.”

Jenoside imaze guhagarikwa muri Nyakanga 1994, igihugu cyari kiremerewe kuko abarenga miliyoni imwe bari bamaze kwicwa mu minsi ijana gusa, abagore bagera ku 100 000 bafashwe ku ngufu bamwe banduzwa Sida, hasigara abapfakazi 50 000 n’imfubyi 75 000 zirera. Abasaga 650000 bavanywe mu byabo, abarenga miliyoni ebyiri bahungira mu bihugu by’abaturanyi.

Na nyuma y’imyaka 25, Abanyarwanda baracyagerageza gukira ibikomere, kubaka amahoro n’ibiganiro byo kubwizanya ukuri, nk’urugendo rw’ubwiyunge buganisha ku iterambere rirambye.

Madamu Jeannette Kagame yasangije abanya-Namibia urugendo rw'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Madamu Jeannette Kagame yakomeje agira ati “Bumwe mu buryo bwakoreshejwe mu rugendo rwacu rwo kwiyubaka, kubaka amahoro n’iterambere ridaheza dufite uyu munsi mu Rwanda ni ibiganiro byo kubwizanya ukuri byabaye kandi bikomeje kuba ishingiro ry’ibikorwa byose.”

“Ku rundi ruhande Abanyarwanda bose mu gihugu bakomeje guharanira ubutabera ku byaba byibasiye inyokomuntu, ku bufatanye n’abayobozi, imiryango n’abandi, binyuze mu bisubizo bitandukanye twagiye twishakamo. Babikoze kubera ko bumva neza ko ibisubizo bishatsemo ari byo bizatanga icyerekezo bahuriyeho n’inshingano zituma bubaka igihugu gikomeye.”

Ku ruhande rw’abantu n’imiryango nka Imbuto Foundation isangiye n’Abanyarwanda icyerekezo cyo kubaka igihugu cyunze ubumwe kandi cyihesha agaciro, bakomeje gushakira hamwe uburyo bwateza imbere ibiganiro no gusangira ubumenyi, hagamijwe gushaka ibisubizo.

Nibwo hashyirwagaho ibiganiro bihuza urubyiruko byiswe Youth Series Forum bikorwa mu buryo bumwe nka Be Free Nation Building Dialogues byateguwe kuri uyu wa Kabiri muri Namibia, bihuza urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 rugize 26.6% by’Abanyarwanda muri rusange, hagamijwe kuganira no gushakira umuti imbogamizi zishamikiye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri ibyo biganiro umwanditsi Habonimana Charles yavomyemo imbaraga yandika igitabo yise ‘Moi le Dernier Tutsi’, kigaruka ku buhamya bwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’uburyo bwo kwitura umutwaro yari amaranye igihe. Muri icyo gitabo agaruka ku rupfu rw’agashinyaguro rwatwaye hafi umuryango we wose ukicirwa mu maso se, ku gahinda yagize n’urugendo rwe mu kurenga ayo mateka mabi yamugwiriye kimwe n’abandi benshi.

Habonimana ni umwe mu banyarwanda bakomeje gutanga umusanzu mu kubaka igihugu kimwe n’abandi bahuye n’amateka mabi, baharanira kuyarenga no kwiyubaka. Uretse abarokotse Jenoside, urwo rugendo runasangiwe n’urubyiruko rwisanze ababyeyi barwo barakoze Jenoside.

Madamu Jeannette Kagame yakomeje ati “Ibiganiro byacu bihuza urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30, bihuza na gahunda y’igihugu yo kwimakaza ubumwe, agaciro no kwigira binyuze muri iki gikorwa gihuriza hamwe urubyiruko rw’u Rwanda.”

“Kuva mu 2016, urubyiruko rusaga 1900 rwiganjemo abaturuka muri diaspora, rwahuriye mu Rwanda. Ibikorwa nk’ibyo biha urubyiruko amahirwe adasanzwe mu buzima yo kuganira bifunguye n’abayobozi, kugira ngo rubashe gusobanukirwa neza igihugu rukomokamo.”

Madamu Jeannette Kagame yanasabye urubyiruko guharanira guteza imbere ibihugu byarwo, rugendeye ku masomo y’ahahise. Yashimiye ubutumire yahawe muri ibyo biganiro, avuga ko n’u Rwanda hari amasomo ruzabivomamo, azafasha mu guteza imbere imibereho y’abarutuye.

Yavuze ko ibiganiro nk’ibyo bikwiye gutera urubyiruko kugira umuhate wo kuba ababibyi b’amahoro n’impinduka aho batuye, mu bihugu byabo n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Ibi biganiro bya #BeFreeNationBuilding byanitabiriwe na Bishop John Rucyahana uhagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Dr Monique Nsanzabaganwa – Umuyobozi wungirije w’Umuryango Unity Club Intwararumuri , aho baganirije abitabiriye ibi biganiro ku kamaro ko gusabana imbabazi, kugirana ibiganiro no kubwizanya ukuri nka zimwe mu nkingi zikomeye ziganisha ku bumwe n’ubwiyunge.

Nyuma y’ibi biganiro, Madamu Jeannette Kagame na Perezida Kagame bitabiriye isangira hamwe na Perezida Hage Geingob na Madamu Geingos.

Bishop John Rucyahana yavuze ku rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Madamu wa Perezida wa Nambia, Monica Geingos, ubwo yatangaga ubutumwa mu biganiro byiswe ‘Be Free Nation Building Dialogue’ bihuza urubyiruko haganirwa ku kubaka igihugu
Ibiganiro bya ‘Be Free Nation Building Dialogue’ byitabiriwe kandi na Dr Nsanzabaganwa Monique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza