00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kutajenjekera abashaka guhungabanya ibyagezweho

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 9 June 2024 saa 11:22
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yibukije urubyiruko ko hari abantu benshi bakigaragaza umugambi wo gusenya ibyo igihugu cyagezeho, abasaba kutajenjeka mu kubarwanya no kubatsinda, kuko urubyiruko ari rwo ruzasigarana inshingano zo kuyobora u Rwanda mu myaka 30 n’indi irenga iri imbere.

Ibi bikubiye mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rwaturutse mu turere twose tw’igihugu rwitabiriye igikorwa cy’Igihango cy’urungano tariki ya 8 Kamena 2024, ubwo bifatanyaga mu kwibuka ku nshuro ya 30 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Madamu Jeannette Kagame yibukije ko ‘Igihango cy’Urungano’ cyakomotse ku runana rw’urungano urubyiruko rwiyemeje kugirana ubwo hari hashize igihe hakorwa igikorwa cyiswe ‘umuseke mushya’.

Yagize ati “Igihugu rero kibona urubyiruko nk’imbaraga zikomeye zubaka kandi vuba, nyamara kubaka abantu bagendana ibikomere byari bigoye. Byari ngombwa rero ko hatekerezwa urubuga abato baganiriramo bakabasha kubohoka no kubana neza na byo kugira ngo bubake igihugu na bo ubwabo bubakitse.”

Yagaragaje ko mu myaka 30 ishize ubuyobozi bw’igihugu bwakoze ibishoboka ngo urubyiruko rurererwe mu gihugu gitekanye kandi buri wese afitemo umwanya.

Ati “Igihango mwagiranye gikubiyemo kumenya u Rwanda n’amateka yacu, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kubana neza n’ibikomere yadusigiye maze mugafatanya kubaka urwatubyaye.”

Ni urugamba rusaba kutajenjeka

Madamu Jeannette Kagame yabwiye uru rubyiruko ko hari abantu bashaka gusenya ibyo u Rwanda rwagezeho ariko ari umukoro wa buri wese kubarwanya.

Ati “Ni urugamba rusaba kutajenjeka na gato mu gihe tubonye uwashaka guhungabanya ibyo twagezeho yaba avuga, yandika cyangwa agerageza kubikora kuko tuzi aho byatugejeje. Ni inshingano yacu yo kumwamagana, kumurwanya no kumutsinda.”

Yagaragaje ko urubyiruko rudakwiye kugira impungenge zo kuzakomereza ku bikorwa byakozwe kuko abakuru bazakomeza kubaba hafi no kubagira inama.

Ati “Uyu munsi rero mubaye mufite ikibazo cyo gukomeza aho tugejeje ikivi twakwibaza niba hari ahantu tutagerageje uko dushoboye cyangwa se yaba ari abato batumvise ngo barebe kandi bamenye uko bakomeza. Ndagira ngo mbasabe mwese kubitekerezaho. Urubyiruko mugize umubare munini w’Abanyarwanda, ntabwo rero twifuza kubabwiriza uko muzabigenza.”

“Ibibazo turwana na byo ubu ngubu bifite isura yindi, murasabwa namwe gutekereza inzira y’urugamba mufite ariko muhumure ntituzahwema kubaba hafi ariko amateka y’imyaka 30 ije kandi inarenga nim we muzayabamo.”

Mwirinde abayobozi babakoresha mu nyungu zabo

Mu kiganiro uru rubyiruko rwahawe cyari gifite umutwe ugira uti “Kurinda ibyagezweho, amahitamo n’inshingano kuri Jenerasiyo 30” Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yibukije urubyiruko ko rudakwiye kugwa mu mutego w’abashaka kubayobya.

Yatanze urugero rw’abari abayoboye repubulika ya mbere n’iya kabiri babanje kwigishwa ko Abahutu nta bwenge bagira, mu gihe cyo gutanga ubwigenge bakabwirwa ko ari abantu beza bakwiye guhabwa igihugu bakabisamira hejuru ndetse bagafatanya n’abakoloni guhiga Abatutsi.

Ati “Urubyiruko mugomba gutekereza. Wasanga hari uwaza kukubwira ati ‘dufatanye umugambi mubi ukemera kuko n’abo baremeye...nabonye urutonde rw’urubyiruko rwasinyiye umukandida, ndakurikirana ndabaza, abantu basinye ko bashyigikiye umukandida (ni byo ni uburenganzira bwabo) ariko bambwira ko uwasinyaga wese yahabwaga 2000 Frw.”

Yashingiye kuri uru rugero avuga ko n’uyu munsi hadakoreshejwe ubwenge buzima hari abakongera gukora ibibi.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana yasabye urubyiruko kurwanya abagitsimbaraye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ati “mujye mubyumva muhangane na byo ntibakabaheho.”

Ihuriro ‘Igihango cy’Urungano’ ryatekerejwe kugira ngo urubyiruko rubone urubuga rwo kuganiriramo ibikomere bitandukanye byaturutse kuri Jenoside kuko ababyeyi bibagora kubibasobanurira.

Madamu Jeannette Kagame yabanje kuramutsa urubyiruko rwitabiririye Igihango cy'Urungano
Urubyiruko rwari rwishimiye kwakira Madamu Jeannette Kagame mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Iki gikorwa cyabimburiwe no gufata umunota wo kwibuka
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yasabye urubyiruko kwirinda abashaka kubajyana mu bikorwa bigamije gusenya igihugu
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kutajenjeka mu rugamba rwo guhangana n'abashaka gusenya ibyagezweho
Kwibuka ku nshuro ya 30 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi byitabiriwe n'abarenga 1500 bavuye mu turere twose tw'igihugu bakurikira impanuro za Madamu Jeannette Kagame
Abana baririmbye indirimbo igaragaza icyizere cy'ahazaza
Urubyiruko rwagaragaje ko rwiteguye gukomeza gusigasira ibyagezweho no kuzakomerezaho mu myaka iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .