00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kudakurwa umutima n’ibibazo byugarije Isi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 14 Ukwakira 2022 saa 06:54
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ‘Afurika twifuza’ ari igizwe n’urubyiruko rufite ubuzima buzira umuze, arusaba gufata ingamba zikwiriye mu gihe Isi turimo ifite ibibazo bitandukanye birimo ibyatewe n’icyorezo cya Covid-19, amakimbirane, intambara, ubusumbane mu bukungu, ibura ry’ibiribwa n’ibindi.

Yabigarutseho ubwo yagezaga ikiganiro ku rubyiruko rugera ku bihumbi icyenda ruturutse mu bice bitandukanye bya Afurika rwitabiriye Inama ya YouthConnekt iri kuba ku nshuro ya Gatanu.

Hashize imyaka icumi iyi nama itangijwe kuko imirimo yayo yatangiye ku mugaragaro mu 2012 ku gitekerezo cya Guverinoma y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP.

Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu batanze ikiganiro ku munsi wa kabiri wayo. Cyagarukaga ku ishoramari rikwiriye gukorwa mu kwita ku buzima bw’imyororokere n’ubwo mu mutwe bw’urubyiruko.

Yavuze ko Isi ya none irimo ibibazo byinshi ariko bitavuze ko igeze ku ndunduro, ahubwo ari igihe cyo guhindura imikorere kugira ngo ubuzima burusheho kuba bwiza.

Ati “Rubyiruko, nubwo hari ibyo bibazo, Isi ntabwo igeze ku ndunduro, ntabwo iterambere rya sosiyete yacu rigeze ku iherezo, ahubwo ni igihe aho ibihugu biri mu nzira y’iterambere bishishikarizwa kutirebaho, ni igihe cy’iherezo ry’imikorere idatanga iterambere rihuriweho ahubwo rireba inyungu za bake, ni igihe urubyiruko rwa Afurika ruzafata iya mbere mu bijyanye na siyansi, ikoranabuhanga, ubuzima.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko imikorere ihamye ariyo ikwiriye, ikaganisha ku guca ukubiri n’ibyorezo ndetse n’ibibazo bya politiki birangwa ku mugabane wa Afurika. Yavuze ko urubyiruko rwa none rukwiriye gufata iya mbere mu rugendo ruganisha kuri izo mpinduka.

Yagarutse ku ngingo ijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe. Yavuze ko abantu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bagira ibyago byo guhura n’ibibazo by’ihungabana inshuro eshatu kurusha abahuye abandi.

Ni mu gihe kandi Abanyafurika babarirwa muri miliyoni amajana, bahura n’ibibazo by’ihungabana, aho nibura ⅔ ari abagore bari mu myaka y’uburumbuke. Yagaragaje kandi ko miliyari 1,1 y’abagore batuye Isi, bakeneye serivisi zibafasha mu kuboneza urubyaro.

Ati “Niba iyi mibare ibahangayikishije, ni uko koko ikwiriye guhangayikisha. Wakwibaza umubare w’abagore batwita inda batateganyije indwara bahura nazo umwaka ku wundi bitewe n’uyu mubare ubwawo. Iyi mibare igira ingaruka ku ngeri zitandukanye z’iterambere ryacu.”

Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko hari ubushake bwo kuruteza imbere, rukabona imirimo n’ubuzima bwiza, arusaba ahubwo gushyigikira ibyo bikorwa yaba ku rwego rw’igihugu n’umugabane muri rusange.

Yatanze urugero ku bikorwa by’Umuryango yashinze wa Imbuto Foundation mu kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana. Yavuze ko uyu munsi, ibikorwa byawo mu kwita ku bijyanye no kuboneza urubyaro, bimaze kugera ku banyarwanda ibihumbi 600.

Ati “Ibikorwa byacu byo kwita ku buzima bw’imyororokere mu rubyiruko no kurwanya ubwandu bwa Virusi itera SIDA, bimaze kugera ku banyarwanda barenga ibihumbi 300 kandi 75,5% by’abangavu babyaye mu duce dukoreramo, bahawe ubujyanama kandi bafashwa kongera kwisanga mu miryango.”

Ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko urubyiruko rukwiriye kurindwa ibibazo birimo agahinda gakabije n’ihungabana.

Imbuto Foundation yafashije imiryango 11 yashinzwe n’urubyiruko kubona igishoro cyo gutangiza ibikorwa byayo bijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe no ku buzima bw’imyororokere.

Minisitiri w’Itumanaho n’Urubyiruko muri Zanzibar, Tabia Maulid Mwita, yatanze ikiganiro, avuga ko igihugu cye kiri gukora ibishoboka byose ku buryo urubyiruko rubona amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Yavuze ko bikorwa mu ngeri eshatu. Yagaragaje ko bihera mu miryango, hakifashishwa abanyamadini n’abakuze mu gihe ikindi cyiciro ari ibikorwa bya guverinoma binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko.

Ati “Muri iki gihe, guhera ku myaka icumi bigishwa uko bashobora kwirinda inda zitateganyijwe n’ibindi byorezo nka SIDA.”

Christelle Igiraneza yatangiye umushinga witwa Urukundo Initiative, utanga inama ku rubyiruko ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Ni umwe mu bafashijwe na Imbuto Foundation binyuze mu irushanwa rya iAccelerator. Yasobanuriye abari bateraniye muri iyi nama, ibikorwa bye mu kwita ku buzima bw’imyororokere.

Urukundo Initiative yateguye umukino witwa “Urukundo Board Game”, utanga ibibazo hagasuzumwa ko abana babyumvise, utsinze akaba ari uwagaragaje ko azi ayo makuru na “Keza Game Application’’, porogaramu y’umukino ukubiyemo ubutumwa ku kwirinda inda zitateguwe.

Nibura miliyoni 7 z’ingimbi n’abangavu muri Afurika, bafite uburwayi bwo mu mutwe. Mu 2019, Lesotho, Afurika y’Epfo, Eswatini, Botswana na Zimbabwe ni ibihugu byagaragajwe na Banki y’Isi nk’ibifite ikigero cyo hejuru cy’abiyahura.

Bibarwa ko muri Zimbabwe, abantu 14,1 ku 1000 biyahura mu gihe muri Lesotho bari 72,4 ku 1000. Hari ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko ibibazo byo mu mutwe bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’imyororokere.

Urubyiruko rurenga ibihumbi icyenda ruturutse mu bihugu bitandukanye by'Isi, rwitabiriye iyi nama
Madamu Jeannette Kagame ashimira urubyiruko rwari rumaze gutanga ibitekerezo
Minisitiri w’Itumanaho n’Urubyiruko muri Zanzibar, Tabia Maulid Mwita, yagaragaje ibyo Tanzania iri gukora mu kwita ku buzima bw'imyororokere mu rubyiruko
Madamu Jeannette Kagame ubwo yafataga ifoto y'urwibutso n'abandi bari bitabiriye ikiganiro kigaruka ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere mu rubyiruko ndetse n'ubuzima bwo mu mutwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .