Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kuba umusemburo w’impinduka aho batuye

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 6 Ukuboza 2018 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu gukemura ibibazo biri mu muryango Nyarwanda, rugahindura ubuzima bw’abaturanyi barwo bita cyane ku kukurwanya inda ziterwa abangavu.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu asoza ingando z’abanyeshuri 681 bo mu miryango itishoboye, bishyurirwa amashuri muri gahunda ya ‘Edified Generation’ ya Imbuto Foundation. Izi ngando z’iminsi itatu zaberaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mater Dei mu Karere ka Nyanza.

Abazitabiriye bahawe impamba y’ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, kwihangira imirimo no kwita ku mibereho myiza y’imiryango yabo ndetse n’ iy’abaturanyi babo, bahanga uburyo bubahindurira ubuzima.

Yagaragaje ko uruhare rwa buri wese ari umuti ku bibazo byugarije umuryango, kuko abaturage ari bo bagomba kwishakamo ibisubizo biboneye kandi bizaramba.

Yabwiye urubyiruko ati “Muzakomeze kuba abayobozi b’intangarugero. Biraduha icyizere ko muzavamo Abanyarwanda bubaka u Rwanda mwifuza. Bizadushimisha mu gihe ibyo mukora bizagirira akamaro Abanyarwanda bato n’abakuru. Mufite ingero nziza zibatera imbaraga kandi zibibutsa ko gushaka ari ugushobora.”

Madamu Jeannette Kagame yasabye uru rubyiruko ko ibikorwa byarwo bishingira ku guharanira gusangiza abandi ubumenyi, anabaha umukoro bagomba kwitaho.

Ati “Ndifuza kubaha umukoro wo gukomeza gutekereza umubare w’abaterwa inda bakiri abangavu. Turebe icyo twakora ngo habeho impinduka. Mu 2030 dushaka ko SIDA izaba amateka. Ntitwabigeraho wowe nanjye tutabigizemo uruhare.”

Yakomeje agira ati “Muri Beza bihagije, ntimukwiye kwihindura uruhu n’amavuta".

Yanagiranye igihango n’urubyiruko mu kurandura ubukene, avuga ko abasaga 8000 bamaze gufashwa muri hagunda ya ‘Edified Generation’ ari imbaraga zakwifashishwa, mu gihe buri wese yumva neza inshingano ze nk’umunyarwanda.

Uru rubyiruko rwahawe ikiganiro cyagarutse ku biranga “Umuturage mwiza” birimo no kutaba ntibindeba. Cyatanzwe na Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary; Col James Ruzibiza; Umuyobozi wa WDA, Eng. Gatabazi Pascal n’Umushakashatsi Fauste Ndikumana wafashijwe mu mushinga wa Edified Generation.

Abarihiwe na Imbuto Foundation bamaze gutera intambwe

Ntirujyinama Jean de la Croix w’imyaka 28 uvuka i Rulindo yatanze ubuhamya bw’uburyo yafashijwe kwiga yari yaratakaje icyizere cy’ubuzima.

Yagize ati “Nari mu bidafatika ariko uyu munsi ndi mu bifatika kubera Madamu Jeannette Kagame. Mbere nari imfubyi ariko ubu mfite ababyeyi.”

Yasobanuye inzira y’umusaraba yanyuzemo ashaka imibereho ngo atunge abavandimwe be. Yasoje amasomo ubu yatangije ikinyamakuru yise Kigalimonitor.com.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yavuze ko urubyiruko rukeneye kugira intego kandi rwatojwe neza ngo ibyo rukora rubinoze.

Ati “Twizeye ko ruzakomeza gukemura ibibazo by’umutekano w’abaturage, kurwanya inda zitateganyijwe, ibiyobyabwenge n’ibyo guta amashuri.”

Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yashimye Madamu Jeannette Kagame ku ruhare rwe mu guteza imbere urubyiruko, avuga ko rwagize amahirwe kuko rufite igihugu kiyobowe n’umuyobozi urwitaho, akazirikana ahazaza harwo.

Ati “Ashyira imbere ahazaza, igenamigambi n’ubushobozi bwo kugera ku byo mwifuza. Ntimuzemerere umuntu kubereka inzira munyuramo, mugomba kuba abayobozi b’aho mugana.”

Urubyiruko rwitabiriye izi ngando rwanakoze umuganda mu Mudugudu wa Gatsintsino, Akagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, aho bubakiye imiryango ikennye uturima tw’igikoni 25, ubwiherero butanu, banabumba amatafari.

Imbuto Foundation yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2001, igamije kuzamura imiryango itishoboye binyuze mu guteza imbere uburezi, ubuzima na gahunda zigamije imibereho myiza n’iterambere.

Mu 2003 nibwo uyu muryango watangije gahunda yo gushyigikira uburezi bw’abatishoboye, bafashwa mu mibereho, kwishyura ubwisungane mu kwivuza n’ibikoresho nkenerwa ku ishuri.

Gahunda ya Edified Generation kuva yatangizwa imaze kunyuramo abahungu n’abakobwa barenga 8200.

Madamu Jeannette Kagame mu ifoto y'urwibutso hamwe n'abitabiriye iyi ngando, barihirwa amashuri muri gahunda ya Edified Generation
Madamu Jeannette Kagame hamwe n'abandi bayobozi bitabiriye isozwa ry'ingando z’abanyeshuri 681 bo mu miryango itishoboye
Bandikaga impanuro zose bahabwa ngo hatagira ingingo n'imwe ibacika
Aba banyeshuri baganirijwe ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw'urubyiruko
Uru rubyiruko rwahawe ikiganiro cyagarutse ku biranga “Umuturage mwiza” birimo no kutaba ntibindeba. Cyatanzwe na Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary; Col James Ruzibiza; Umuyobozi wa WDA, Eng. Gatabazi Pascal n’Umushakashatsi Fauste Ndikumana wafashijwe mu mushinga wa Edified Generation
Urubyiruko rwasabwe kuba umusemburo w'impinduka
Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yavuze ko urubyiruko rukeneye kugira intego
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel yitabiriye iki gikorwa
Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yashimye Madamu Jeannette Kagame ku ruhare rwe mu guteza imbere urubyiruko
Urubyiruko rwiyemeje guharanira kuba umusemburo w'impinduka aho batuye
Ntirujyinama Jean de la Croix yatanze ubuhamya bw’uburyo yafashijwe kwiga yari yaratakaje icyizere cy’ubuzima
Ifoto y'urwibutso y'abarangije ingando bose hamwe n'abayobozi

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza