Madamu Jeannette Kagame yasabye ko ibibazo bibangamiye iterambere ry’abagore birushaho gushakirwa umuti

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Ugushyingo 2019 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko inzego zose zigomba gufatanya mu gukuraho imbogamizi zikomeje kuzitira umugore mu iterambere, ntabashe gutanga umusanzu we mu nzego zitandukanye zireba ubuzima bw’Isi muri rusange.

Ni ubutumwa yatangiye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Gatatu, mu Nama Mpuzamahanga ya 25 yiga ku Baturage n’Iterambere, #ICDP25, yateguwe ku bufatanye bwa Guverinoma ya Kenya, Denmark n’Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku Baturage, UNFPA.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko imibereho y’abagore atari imwe mu mfuruka zose z’Isi, kuko bahura n’imbogamizi zirimo izishingiye ku mibereho, imico, kubura ubushobozi cyangwa ubumenyi, ugasanga bituma batagira uruhare rukwiye mu miyoborere.

Yakomeje agira ati “Tugomba rero kwibaza icyakorwa kugira ngo ubuyobozi bw’abagore bubashe kuba ku isonga muri gahunda zigamije impinduka ku rwego rw’Isi. Ndahamya ko hari byinshi bikenewe mbere y’uko tunatekereza ko ibi bishoboka: Tugomba guca uwo murunga utuma hakomeza kubaho ubukene bw’akarande no kutabona uburezi bukwiriye.”

“Tugomba kuzamura icyizere abagore bigirira, tukanakomeza gushishikariza abagabo bataragira imyumvire yo kubaha uburenganzira bw’ibanze bw’abagore, kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo ku nzego zose.”

Yakomeje abwira abitabiriye iyi nama ko niba bashaka ko abagore bagira amahitamo asesuye ku kuboneza urubyaro, ntihagire uwongera gupfa abyara ndetse ihohoterwa cyangwa imigenzo ibangamiye abagore n’abakobwa nko gushyingirwa bakiri abana cyangwa gucibwa bimwe mu bice by’imyanya ndangagitsina, bikwiye ko hashyirwa imbaraga mu guharanira ihinduka ry’imyumvire ku burenganzira bw’abagore ku mubiri wabo n’ahazaza habo.

Yagaragaje ko byakorwa binyuze mu kuzamura ubumenyi kandi serivisi zo gufasha abatwite kimwe n’izindi z’ubuvuzi bikegerezwa abaturage.

Yakomeje agira ati “Hejuru y’ibyo byose kugira ngo buri wese bibashe kumugeraho, gahunda z’ibihugu mu gutera inkunga serivisi z’ubuvuzi bigomba guhuzwa n’uburyo bw’ubwisungane bufasha abaturage, kugira ngo buri wese yoroherwe no kwivuza.”

Madamu Jeannette Kagame yakomeje avuga ko bidakwiriye ko habaho uburyo bwo kurebera ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, kuko bihembera umuco wo kudahana ndetse bikanasenya umuryango.

Yavuze ko kugira ngo uburinganire bugerweho, hakenewe ubushake bwa politiki uhereye ku nzego zo hejuru, hakaba uburyo buhamye bw’amategeko bufasha mu ishyirwa mu bikorwa.

Yongeyeho ko “Hagomba no kubaho ibijyanye no kuzamura ubushobozi kuko dukeneye abantu bakwiye mu myanya ikwiye, bafata ibyemezo bikwiye no mu gihe gikwiye, kugira ngo habashe kuboneka imiyoborere y’abagore itanga umusaruro.”

Ibi biganiro byo ku rwego rwo hejuru byahurije hamwe abagore bari mu nzego z’ubuyobozi baturutse hirya no hino ku Isi, barimo abadamu b’abakuru b’ibihugu, abayobozi b’ibigo n’imiryango mpuzamahanga, abaminisitiri, abagize inteko ishinga amategeko, abashakashatsi n’abandi, ngo baganire ku ruhare rw’umugore mu buyobozi.

Mu bitabiriye iki kiganiro kandi harimo Umugabekazi w’Ubwami bwa Bhutan, Gyalyum Sangay Choden Wangchuck; Umugore wa Perezida wa Kenya, Madamu Margaret Kenyatta; Igikomangomakazi cya Tonga, Angelika Lātūfuipeka Tukuʻaho; Umuyobozi wa UNFPA, Dr. Natalia Kanem n’abandi.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga ya 25 yiga ku Baturage n’Iterambere, #ICDP25, iteraniye i Nairobi muri Kenya
Madamu Jeannette Kagame yasabye ko ibibazo bibangamiye iterambere ry’abagore birushaho gushakirwa umuti urambye
Abitabiriye iyi nama batanze ibitekerezo bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .