Madamu Jeannette Kagame yasabye ko abagore bakora ubuhinzi muri Afurika bakongererwa ubushobozi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 Nzeri 2018 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yasabye inzego zitandukanye guha agaciro abagore bakora ubuhinzi muri Afurika, hakumvwa imvune bahura nazo kugira ngo babashe kwiteza imbere banateze imbere ubukungu bw’umuryango n’igihugu muri rusange.

Abakora ubuhinzi muri Afurika bagera kuri 65 % by’abageze igihe cyo gukora. Muri bo, abagore bagera kuri 60%. Ubuhinzi butanga 32% ku musaruro mbumbe ku mugabane wa Afurika.

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye isangira ryaganiriwemo uruhare rw’abagore mu iterambere ry’ubuhinzi, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore bakora ubuhinzi bakwiye kwitabwaho by’umwihariko.

Yagize ati “Ntabwo turi kubanira abagore, by’umwihariko bariya bahinzi baciriritse ku bwo kudaha agaciro imvune zabo. Ntabwo duha agaciro umuhate wabo mu kugaburira uyu mugabane ndetse dusa nk’abasuzugura umusanzu wabo mu iterambere ry’ubukungu.”

Yongeyeho ati “Nk’abayobozi, inzobere murajwe ishinga n’iterambere ry’ubuhinzi ndetse no kongera umusaruro wabwo muri Afurika, ndizera ko mutekereza ingaruka nyinshi zo kudashora imari nyinshi mu bagore bakora ubuhinzi”.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore bakora ubuhinzi bakwiye guhabwa inkunga ikomeye cyane cyane ijyanye n’amikoro kugira ngo babe umusemburo w’impinduka mu miryango babamo ari nako bita ku kongera umusaruro w’ibiribwa.

Imbogamizi abahinzi b’abagore bakunze guhura nazo muri Afurika ni ukutagira uburenganzira ku butaka no kudahabwa amahirwe yo gukorana n’ibigo by’imari.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abitabiriye isangira kwibaza uko hashize umwaka nta mugore ujya guhinga ingaruka umugabane wahura nazo.

Yagize ati “Ni ukuvuga ngo twatsindwa mu rugamba rwo kurwanya inzara, twabura ibiribwa byo kugaburira abana bacu, ibyago byo kugwingira mu bana bikiyongera ndetse n’ibindi bibazo by’ubuzima nko gukura nabi k’ubwonko […]. Muri make twahura n’ubukene bukabije, ubwiyongere bw’ibyaha n’ihohoterwa ku bagore.”

Yagaragaje uburyo kongerera ubushobozi abagore, byatumye u Rwanda guhera muri 2005 ruvana mu bukene abantu bagera kuri miliyoni.

Marie Chantal Isugi akuriye ikigo Garden Fresh gihinga kikanohereza mu mahanga imboga n’imbuto, yavuze ko hafi 90 % by’abakozi akoresha ari abagore.

Yavuze ko mu ntangiriro bagiye bahura n’ibibazo bitandukanye ariko ku bwo kwishakamo ibisubizo no kumva ko bashoboye byabafashije kubivamo.

Ati “Kugira ngo ubucuruzi bwacu twizere ko buzaramba, byadusabye kongerera ubushobozi abagore haba mu buyobozi no kubafasha mu by’imari ku buryo batanga ibyo bashoboye ku kigero cyo hejeru.”

Cathy Rugasira Rusagara, uyobora ikigo gikora ibijyanye n’ubuhinzi MaceGlobal, aho gikorera muri Uganda na Kenya, yagize ati “Tuzi ko abahinzi b’abagore aribo batanga 70% by’ibiryo byacu, kandi tuzi neza ko tudashobora kugira impinduka mu buhinzi keretse tubashyigikiye, tugakemura ibibazo byose bahura nabyo.”

Muri izo mbogamizi yavuze ko abahinzi b’abagore hari aho batabona imbuto, abandi ntibagire amahirwe yo kubona inguzanyo, ntibanabone ibikoresho byabafasha guhinga bijyanye n’igihe.

Umuyobozi wa Sosiyete Equity Group Holdings, James Mwangi, yagaragaje ko Leta zo muri Afurika zikwiye gufata ubuhinzi nk’isoko y’ubukungu mbere na mbere.

Yavuze ko ibyo bizatuma mu igenamigambi hitabwa ku byiciro bibukora byiganjemo abagore, ni biba ngombwa hagire amafaranga runaka agenerwa guteza imbere abagore bari mu buhinzi.

Ati “Minisiteri zikwiye kumvisha za Leta ko kudafata ubuhinzi nk’urwego rushinzwe imibereho gusa ahubwo rufatwe nk’urwego rw’ubukungu. U Rwanda ni urugero aho ubuhinzi budafatwa nk’ubwunganira imibereho myiza ariko henshi mu bihugu bya Afurika ubuhinzi bufatwa nk’urwego rwo kugabanya ubukene gusa aho kurebwa nk’ubwakwifashishwa mu kongera umusaruro.”

Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bahawe amahirwe n’ubushobozi nk’abagabo, bafite ubushobozi bwo kongera umusaruro w’ubuhinzi hagati ya 20-30 %, bikagabanya inzara ku kigero kiri hagati ya 12-17 %.

Madamu Jeannette Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye uyu musangiro wareberaga hamwe uburyo abagore bari mu buhinzi batezwa imbere
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore bakora ubuhinzi bakwiye guhabwa inkunga ikomeye cyane cyane ijyanye n’amikoro
Madamu Jeannette Kagame yasabye abitabiriye isangira kwibaza uko byagenda hashize umwaka nta mugore ujya guhinga
Paul Boateng ni we wari uyoboye ibi biganiro
Dr Agnes Kalibata usigaye ari Umuyobozi w'Ihuriro Nyafurika rishinzwe guteza imbere ubuhinzi bugezweho, Agra, atanga ibitekerezo muri ibi biganiro
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, ari kumwe n’umwe mu bari bitabiriye ibi biganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .