Madamu Jeannette Kagame yasabye ba rwiyemezamirimo b’abagore kuzuzanya mu ishoramari ryabo

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 22 Kamena 2019 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare abari n’abategarugori bagize mu kubaka u Rwanda kuva mu myaka 25 ishize, ashimangira ko ibikorwa by’ishoramari ryabo bikwiye kuzuzanya mu gukomeza kuruteza imbere.

Ni ubutumwa yahaye ba rwiyemezamirimo b’abagore bitabiriye isangira ryabereye muri Kigali Convention Centre ku wa 21 Kamena 2019.

Ryateguwe n’Ihuriro rya ba Rwiyemezamirimo b’Abagore mu Rwanda (RCWE) ngo ribafashe kumenyana byimbitse, kumenyekanisha ishoramari ryabo n’inyungu iri mu gukorana ubucuruzi.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kugira Urugaga rw’Abagore Bikorera, ari igihamya ku burenganzira n’urubuga igihugu cyatanze.

Yagize ati “Turabashimira ko mwubakiye ku mahirwe twahawe mukaba ba rwiyemezamirimo bafite uruhare rukomeye mu kubaka ubukungu bw’igihugu.’’

Mu butumwa bwe, yabibukije ibintu by’ingenzi abagore bikorera babaye indashyikirwa ku Isi bahuriyeho.

Birimo kwiha intego isobanutse, kwiremamo no kwigirira icyizere, kwemera igihombo ariko ntikiguherane, kugendera kure abaguca intege, kwiyemeza gutangira ibikorwa byawe kandi bifite umwihariko, gukorera mu matsinda no gukoresha igihe neza.

Yakomeje agira ati “Nshingiye ku cyizere mwifitemo, izi ngingo zatumye ntekereza ko mu myaka iri imbere, mu Ihuriro ry’Abagore Bikorera mu Rwanda, tuzabona amwe mu mazina yanyu ku rutonde rw’ab’indashyikirwa ku Isi.’’

Madamu Jeannette Kagame avuga ku guhanga ibikorwa byihariye, yakomoje kuri ba rwiyemezamirimo bigana imishinga ya bagenzi babo, abasaba ko bakuzuzanya.

Ati “Biradusaba rero gukomeza gutekereza uko twavugurura imikorere n’imikoranire. Birakwiye ko twakwiga ukuntu abantu batajya bakora imirimo imwe bose. Niba hari ukoze uruganda uru n’uru, undi yari akwiriye kureba mugenzi we warukoze icyo azakenera akamwunganira aho gusubiramo bya bindi.’’

Yavuze ko “Uru ruhererekane rw’ubucuruzi ruzagira imbaraga haba mu mikorere, kubona isoko no gutera imbere kw’abagize Urugaga rw’Abagore bikorera n’abandi bakazabigiraho.’’

Iki gikorwa cyari kigamije kwishimira iterambere umugore amaze kugeraho mu ishoramari. Cyahawe intego ivuga ku “Guharanira ahazaza heza ha ba rwiyemezamirimo b’abagore.”

Umuyobozi w’Ihuriro rya ba rwiyemezamirimo b’Abagore mu Rwanda, RCWE, Mubiligi Jeanne Françoise, yavuze ko hakiri imbogamizi zikibangamira ishoramari ry’abagore zirimo amahirwe bashyirirwaho ntibayamenye.

Yagize ati “Imbogamizi abagore bikorera bagihura na zo ni uko mu bagera kuri 33% bihangiye imirimo, muri bo bakora 98 bakora ubucuruzi butaziguye. Mu bucuruzi buciriritse havamo inyungu ku misoro itajyanye n’ubwo bucuruzi, abagore bagorwa no kubona igishoro no kugera ku masoko.’’

Madamu Jeannette Kagame avuga kuri izi mbogamizi yabijeje ko hazakorwa ubuvugizi, ku bufatanye n’inzego bireba kandi ko ibitarakemuka nabyo bizagenda bikemuka.

Abagore bihangiye imirimo bangana babarizwa mu bakora ubucuruzi bunini bangana na 1% ,bahawe umukoro wo kuzamura umubare wabo bagasatira uw’abari mu Nteko [ibarizwamo abadepite b’abagore 49 (61.25%) muri 80 bayigize].

Yakomeje agira ati ‘‘Mukomeze gutinyuka kugira ngo abagore bahatanira amasoko atandukanye namwe mubashe kuzagera ku rugero rwiza rw’Abanyarwandakazi mu nteko. Umurimo mukora ugomba kujyana no kuzuza inshingano nyabutatu - zidatana arizo kuba umubyeyi, kuba umugore wubaka umuryango n’igihugu.’’

RCWE yatangiye mu 2005, ikorera ubuvugizi ishoramari ry’abagore, yubaka ubushobozi bwabo, ibafasha kubona amakuru n’ahari amahirwe y’ishoramari, gushaka abafatanyabikorwa n’ibindi.

Ineza Mireille Karera uyobora ‘Kora Coaching Group’ [Yitwaga Kora Coaching Associates] ari mu bungukiye cyane mu gukorana n’ihuriro rya ba rwiyemezamirimo b’abagore.

Mu buhamya bwe yavuze ku bihe bikomeye yanyuzemo kuva mu 2016 ubwo yatangiraga gukorana na RCWE nk’umunyamuryango wayo.

Yagize ati “Kuva muri Gicurasi 2016, twabaye abanyamuryango b’ihuriro. Mu 2017 ntibyari bimeze neza ariko mu 2018 twibajije niba twakomezanya naryo. Iyo ibintu bitagenze neza, icyo dukora ni ukwivovota, twavuyemo dusigara twitonganya gusa.’’

Yavuze ko ikigo cye gitanga ubufasha n’ubujyanama mu kwihangira imirimo, kongerera ba rwiyemezamirimo ubushobozi n’ibindi, abayobozi ba RCWE bagitekerejeho ndetse kikabona n’abafatanyabikorwa mu mishinga yacyo.

Ati “Muri Nzeri 2018, twahamagawe tubwirwa ko hari amahirwe yo gukorana n’Ishami rya Loni ryita ku Bagore mu Rwanda (UN Women) mu gutoza abagore ibijyanye n’imiyoborere.’’

Mu butumwa bwe, Ineza yavuze ko “Abagore b’abatsinzi bashyira imbaraga mu kuzamura bagenzi babo. Nibikorwa igihugu kizatera imbere kandi abagore bari mu nzego zifata ibyemezo baziyongera. Bitangirira muri twe.”

Mu baturage b’u Rwanda basaga miliyoni 12, igitsina-gore gifite 52%. Raporo y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari yagaragaje ko abagore batanga umusanzu wa 30% mu bukungu bw’imbere mu gihugu (GDP).

Ubushakashatsi ‘Capacity Assessment Report’ bwakozwe mu 2018, bwagaragaje ko mu byateye abagore kwiyemeza kwikorera birimo ko 86% baharaniye kwigira; 83% bari babifitiye umuhamagaro mu gihe 45% bashyigikiwe n’abagabo babo.

Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n'abayobozi barimo Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango, Nyirahabimana Solina (ibumoso); Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille n'Umuyobozi w’Ihuriro rya ba rwiyemezamirimo b’Abagore mu Rwanda, RCWE, Mubiligi Jeanne Françoise
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye isangira rya ba rwiyemezamirimo b’abagore ryari rigamije kubafasha kurushaho kumenyana no kumenyekanisha ibyo bakora
Madamu Jeannette Kagame yasabye ba rwiyemezamirimo b’abagore gukora ishoramari ryuzuzanya, ridashingiye ku mirimo imeze kimwe
Madamu Jeannette Kagame yibukije ba rwiyemezamirimo b'abagore ko umurimo bakora ugomba kujyana no kuzuza inshingano nyabutatu zidatana zirimo kuba umubyeyi, umugore wubaka umuryango n'igihugu
Umuyobozi wa Greenwich Hotel Ltd, Rugera Jeannette n'umugabo we Dr Muderevu Alexis bitabiriye iri sangira
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Sebera Michel (ibumoso) n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera (PSF), Stephen Ruzibiza
Iri sangira ryitabiriwe n'abantu batandukanye
Umuyobozi wa Greenwich Hotel Ltd, Rugera Jeannette n'umugabo we Dr Muderevu Alexis
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Clare Akamanzi mu bitabiriye iki gikorwa
Madamu Jeannette Kagame n'abayobozi batandukanye bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'isangira ryabereye muri Kigali Convention Centre

Amafoto:Niyonzima Moses

Mugwiza Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .