00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yasabye APF kutemera ko ihohoterwa rikorerwa abagore rifatwa nk’ikintu gisanzwe

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 9 July 2022 saa 12:14
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yahamagariye abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Assemblée Parlementaire de la Francophonie:APF), gutanga umusanzu mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore bamwe bafata nk’ikintu gisanzwe.

Ubu butumwa yabutanze mu biganiro yagiranye n’abitabiriye Inteko Rusange ya 47 ya APF imaze iminsi ibera mu Rwanda, ku mugoroba wo ku wa 8 Nyakanga 2022.

Muri uyu mugoroba hizihijwe isabukuru y’imyaka 20 ihuriro ry’abagore bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Francophonie rimaze rishinzwe. Iyi sabukuru yanahuriranye na yubile y’imyaka 25 y’ihuriro ry’abagore bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (FFRP).

Madamu Jeannette Kagame yifurije ihuriro ry’abagore bari muri APF uburame n’ibikorwa bifatika biteza imbere uburenganzira bw’abagore.

Ku ruhande rwa FFRP, yashimye abadepite 12 b’abagore batangije iri huriro ku bw’umurava bagaragaje, ubuvugizi bakoze, amajoro baraye n’urukundo berekanye ko bakunze igihugu.

Aya mahuriro yombi yagize uruhare mu guteza imbere uburenganzira bw’abagore ariko kugeza ubu hari ibibazo by’ingutu bibangamiye imibereho yabo bitarakemuka.

Ibyo birimo ihohoterwa ribakorerwa ndetse igiteye impungenge ni uko hamwe rifatwa nk’ikintu gisanzwe nyamara ryangiza sosiyete cyane ari na yo mpamvu Madamu Jeannette Kagame yavuze ko rigomba kurwanywa nta kujenjeka.

Ati “Tugomba kurwanya imyumvire igoretse ku ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo zabo no hanze yazo n’akato ku bagizweho ingaruka na ryo. Tugomba kongera kumva neza icyo ihohoterwa rikorerwa abagore ari cyo, ibimenyetso byaryo, ryaba irigaragara cyangwa iritagaragara.”

Yakomeje agira ati “Biri mu bushobozi bwanyu [abagize inteko] kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore rigenda rihindura isura mu buryo butumvikana, bwisubiramo, bugaragara ahantu hose ndetse rigafatwa nk’ibintu bisanzwe.”

Madamu Jeannette Kagame yabwiye abagize iyi nteko ko ari abarinzi b’amateka mu bihugu bikoresha Igifaransa, bakaba amajwi, inzira n’umutima by’abaturage bahagaragriye.

Yagize ati “Ndabahamagarira nk’abagore, ababyeyi n’abaturage gukomeza kuba ku isonga mu guteza imbere indangagaciro zo kubaha, icyubahiro, ukureshya imbere y’amategeko kandi muyagira ingabo ikingira abaturage bacu, abana bacu, ibibahungabanya uko byaba bimeze kose.”

Bimwe mu bikorwa by’ihuriro FFRP mu myaka 25 rimaze rishinzwe

Ihuriro ry’abagore bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (FFRP) ryatangiye mu 1996, nyuma y’imyaka ibiri gusa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abagore 12 bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho icyo nibo bashinze FFRP bagamije guharanira ko ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore bwubahirizwa muri politiki zose, mu nteko, porogaramu zitandukanye z’igihugu no gufatanyiriza hamwe guhangana n’ibibazo igihugu cyari kirimo icyo gihe.

Mu 2008 ni bwo abagabo binjiye muri FFRP. Kuri ubu mu banyamuryango 87 bayo, abagabo bagera kuri 29.

FFRP yagize uruhare mu ishyirwaho n’ivugururwa ry’amategeko ateza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore mu Rwanda.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko muri ayo mategeko harimo iry’inkiko Gacaca aho abakoze ibyaha byo gusambyanya abagore bashyizwe mu cyiciro cya mbere cya ba ruharwa mu gihe bari bari mu rwego rumwe n’abasahuye imitungo mbere.

Itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura riha uburenganzira bungana bwo kuzungura ku muhungu n’umukobwa, umugore n’umugabo na ryo ryavuguruwe bigizwemo uruhare na FFRP.

Irindi ni irigenga abantu n’umuryango riha abagize abawugize uburenganzira bungana bwo gufata ibyemezo bireba umuryango n’iryerekeye uburenganzira bw’umwana buha abana bose uburenganizra bungana, abahungu n’abakobwa.

Hari na none itegeko ryemerera umugore kugira uburenganzira bungana n’ubw’umugabo gutunga, gucunga no guukoresha ubutaka ndetse n’irigena ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ridasubiza inyuma uburenganzira bw’abagabo.

Depite Mukabalisa yavuze ko kwizihiza yubile bikwiye kurenga ibirori ahubwo zikaba umwanya wo gusubiza amaso inyuma, kwisuzuma hategurwa gahunda y’igihe kizaza.

Ati “Ni umwanya wo kuvoma amasomo ashobora kudufasha gukosora amakosa yabayeho.Turashima ubushake bwa politiki bw’ubuyobozi bw’igihugu, gushyigikirwa n’abagabo ndetse n’ubufatanye n’izindi nzego mu gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye.”

Yijeje ko FFRP izakomeza ubukangurambaga bugamije kumvikanisha ko abagize umuryango bafite amahirwe angana, gushishikariza abagore kugira uruhare mu igenamigambi, itegurwa ry’ingengo y’imari n’ibindi.

Yashimiye Perezida Kagame kubera icyerekezo cye mu guteza imbere umugore naho Madamu Jeannette Kagame amushimira gahunda zitandukanye yatangije zigamije guteza imbere uburezi bw’umukobwa.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya APF, Adama Bictogo, yacyeje ibikorwa by’ikirenga by’abagore bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ndetse n’umuhate wabo, umwanya abagore bafite mu Nteko Ishinga Amategeko no muri guverinoma, avuga ko ari urugero rwiza ibindi bihugu byakubakiraho.

Ati “Ubunararibonye bw’u Rwanda ni ubwo gushima no gufatiraho urugero. Ndashaka gushima urwego abagore bagezeho hano mu Rwanda. Ni umwanya wo gushimira ubuyobozi bwanyu n’umuhate hamwe na Perezida Kagame ku rubuga abagore bahawe.”

Yakomeje agira ati “Twabonye umwanya wo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, isomo twabonye ni uburyo mwashoboye kurenga ibyababayeho mukiyemeza kubaka igihugu mu rukundo n’ubumuntu kugira ngo icyizere cyongere kugarurwa.”

Yashimangiye ko APF ari umuryango uzakomeza kugira uruhare mu guteza imbere Igifaransa hatitawe ku itandukaniro ry’aho abayigize baturuka, amateka, umuco n’ibitekerezo.

Madamu Jeannette Kagame, Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille na Perezida w'Inteko ya APF, Adama Bictogo ubwo bageraga ahabereye ibiganiro
Madamu Jeannette Kagame hamwe na bamwe mu bagize Ihuriro ry'Abagore bari mu Nteko ya APF
Madamu Jeannette Kagame na bamwe mu bagize Ihuriro ry'abagore bo mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, FFRP
Madamu Jeannette Kagame yasabye APF kutemera ko ihohoterwa rikorerwa abagore rifatwa nk’ikintu gisanzwe
Depite Muzana Alice wari ushinzwe guhuza ibiganiro
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine asuhuzanya na Perezida wa APF, Adama Bictogo
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'ibihugu byibumbiye muri Francophonie, Adama Bictogo (iburyo) aganira n'umwe mu bitabiriye ibiganiro
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney aganira n'umwe mu bitabiriye ibiganiro
Adama Bictogo aganira n'abarimo Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène
Ikiganiro cyari cyaryoshye, akanyamuneza ari kose
Umuyobozi w'Umuryango urwanya ruswa n'akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine na we yari yitabiriye uyu muhango wizihirijwemo isabukuru y'imyaka 20 y'ihuriro ry'abagore bari muri APF na yubile y'imyaka 25 FFRP imaze ishinzwe
Wari umwanya wo kungurana ibitekerezo ku bitabiriye ibi birori
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'ibihugu byibumbiye muri Francophonie, Adama Bictogo ageza ubutumwa ku bitabiriye ibi biganiro

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .