Ibi Madamu Jeannette Kagame yabitangaje kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2020, ubwo yatangizaga ku mugaragaro umwiherero w’Umuryango Unity Club Intwararumuri abereye umuyobozi, wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.
Madamu Jeannette Kagame yikije cyane ku kwibutsa abanyamuryango ba Unity Club inshingano biyemeje zo kwimakaza gushyira imbere Ubunyarwanda nk’isano isumba izindi.
Yagize ati “Mu nshingano zacu nk’Intwararumuri, nk’abayobozi by’umwihariko, twiyemeje gushyira imbere Ubunyarwanda, Abanyarwanda n’u Rwanda, nk’isano iruta izindi zose. Twiyemeje kuba Intwararumuri, urumuri rudukura mu mwijima kuko aho umwijima uri hangirika byinshi.”
“Twemeye kugendana uru rugendo rutoroshye turi umwe kandi tumaze kubona ko twunguka cyane iyo dushyize hamwe. Ntidukwiye rero kwihanganira na rimwe, ibitekerezo bigamije gusenya Ubunyarwanda, n’ibyo tumaze kugeraho.”
Umuyobozi Mukuru wa Unity Club yanagarutse ku byagaragajwe mu ihuriro ry’uyu muryango ryabaye ku wa 31 Ukwakira 2019, aho byagaragajwe ko hari abakoresha ikoranabuhanga kugira ngo bagoreke amateka bagamije gusenya ubumwe n’Ubunyarwanda, asaba abanyamuryango kutabarebera.
Ati “Nk’abanyamuryango rero iryo koranabuhanga tuririho turarikoresha, tuzi ukuri kandi twabonye umusaruro wo kuvugisha ukuri, kubana neza no kwimakaza Ubunyarwanda. Hakenewe ko urwo rumuri twabonye turujyana muri iryo koranabuhanga, tukamurikira abarikoresha kugira ngo bamenye ukuri.”
Madamu Jeannette Kagame kandi yanagarutse kuri raporo iherutse gusohorwa na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge igaragaza ko hakiri imbogamizi zirimo kutemera Ubunyarwanda, gushyira imbere ivangura, guhohotera abarokotse Jenoside, kugoreka amateka, guhisha no kwangiza ibimenyetso.
Yasabye ko hakomeza gushyirwa imbaraga muri gahunda zo kwigisha Ubunyarwanda n’iz’isanamitima, hitawe cyane cyane ku bato kuko ari yo soko ivomwamo isano dusangiye.
Yagize ati “Ubunyarwanda ni isoko tuvomamo isano muzi yacu, ni urumuri rudususurutsa si ikibatsi kidutwika, ni urumuri rutumurikira maze abarwose rukabarinda gutsikira no kuyoba mu rugendo rwiza twiyemeje; ni urukingo ruhora ruzamura ubudahangarwa bwacu, kugira ngo tudatatira igihango cya ndi Umunyarwanda.”
Mu zindi mpanuro kandi yagejeje ku banyamuryango ba Unity Club biganjemo abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, yabasabye kurushaho gushyira imbere gukora neza inshingano zabo no gushyira imbere Umunyarwanda.
Ati “Umunyamuryango wa Unity Club akwiye gushyira Umunyarwanda imbere, agakora neza inshingano zigamije kumuteza imbere ku giti cye, umuryango n’igihugu muri rusange, kugira ngo hatagira uburenganzira bw’uwo ari we wese buhutazwa, kuko bishobora gutuma Umunyarwanda tumurikiye yumva ahejwe.”
Mu ijambo risoza uyu mwiherero, Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yavuze ko umusingi w’iterambere ry’u Rwanda ari ubumwe bwa bene Kanyarwanda.
Yasabye abayobozi bahuriye muri Unity Club kuba Intwararumuri koko, bakamurikira abaturage bashinzwe kugira ngo bagere ku cyerekezo u Rwanda rufite.
Yagize ati “Uyu mwiherero ni ishuri kuri twe, umuyobozi mwiza ni uhora yiga, yiyibutsa ibyo yize nk’indagagaciro zirimo umurimo unoze, gukorera kuri gahunda, gukorera ku gihe, kurwanya ruswa n’ibindi.”
Yongeyeho ati “Icyerekezo 2050 Abanyarwanda binjiyemo, birasaba abayobozi bashoboye guherekeza abaturage muri iyo nzira ngari nshya bagomba gucamo no gukurikiza ngo badahusha intego igihugu cyihaye. Umuyobozi si uwerekana inzira ni n’uherekeza uwo ayobora kugira ngo atazayoba.”
Umuryango Unity Club watangiwe n’itsinda ry’abagore bari bahujwe n’uko abo bashakanye bari mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye, bakaba barawutangiye bifuza gufatanya na Leta y’Ubumwe yari ivutse mu ishavu itorohewe n’ingaruka zikomeye za Jenoside, urwikekwe no kutizerana.
Umuryango wagiye waguka hongerwamo n’ibindi byiciro, kugeza ubu ugizwe n’abagize Guverinoma n’abafasha babo ndetse n’abahoze muri Guverinoma n’abafasha babo.
Muri uyu mwiherero hakiriwe abanyamuryango bashya 23, uyu muryango wungutse muri uyu mwaka, bagizwe n’abinjiye muri Guverinoma bashya ndetse n’abafasha babo.



















Amafoto: Niyonzima Moïse
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!