00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yasabye abagize Unity Club Intwararumuri kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 November 2024 saa 03:08
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, yasabye abawugize kurangwa n’umuco wo kuvugisha ukuri no gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje kandi bakaba ku isonga mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yabigarutseho ubwo yatangizaga Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri, asaba abaryitabiriye bose kuzirikana ko Ubunyarwanda ari yo sano muzi ikwiye kuranga Abanyarwanda.

Ati “Ni ngombwa gukomeza kuzirikana ko Ubunyarwanda ari yo sano muzi yacu, ubumwe bwacu bukaba ingabo ikingira icyo ari cyo cyose cyadutanya, tutazirara tukirengagiza ko uwabibye ingengabitekerezo ya Jenoside akanayishyira mu bikorwa yarekeye aho.”

Yashimangiye ko abifuriza u Rwanda inabi bagihari kandi barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga bagifite imyumvire mibi yo kurusenya ariko ko ntawe bakwiye guhangayikisha.

Ati “Abo ariko ntawe bakwiye guhangayikisha no guhungabanya kuko ibyo twagezeho byose bari bahari bavuga kandi bakora ibyashoboraga kutudindiza, ariko wa mutima w’u Rwanda watumye tudacika intege.”

Yakomoje kandi kuri imwe mu myitwarire ikigaragara muri bamwe ikagaragaza ubugome n’intekerezo mbi.

Ati “Hari ingero nyinshi z’ibyo tukibona bigaragaza ubugome n’intekerezo mbi mu bantu, mujya mwumva amakuru y’abasenyerwa inzu, abohererezwa ubutumwa bw’iterabwoba, amatungo yicwa andi agakomeretswa, abakorerwa ihohoterwa n’ibindi bigamije kubarimbura burundu kubera abo ari bo.”

Yagaragaje ko hakwiye kwigishwa amasomo yihariye ku mateka haba mu Itorero ry’Igihugu, mu madini n’amatorero no mu mashuri.

Yasabye urubyiruko gusangiza abandi imitekerereze myiza kuko ishobora kugira abo ihindura.

Yasabye kandi abanyamadini kwirinda guteshuka ku nshingano nk’uko hari abo byagaragayeho mu mateka y’u Rwanda.

Ati “None rero bashumba-bushyo bw’Imana n’u Rwanda nimuzirikane umuhamagaro wanyu ndetse n’icyizere gikomeye abayoboke banyu babafitiye, ibituma murushaho gushyira imbaraga mu gufasha abantu kwiyunga, komora ibikomere no kudaheranwa n’amateka mabi twanyuzemo.”

Yasabye Intwararumuri zose kandi kuba ku isonga mu kuganira ku bibazo byugarije igihugu no kwibukiranya impamvu yo gukomeza gukomera ku Bunyarwanda.

Ati “Tumaze kubona twese ko abaturage bizera umuyobozi uvugisha ukuri kandi ushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje, natwe bikwiye kuturanga. Ese nk’Intwararumuri ntibikwiye ko twajya dufata umwanya tugasubira iyo dukomoka tukaganira ku bibazo bitwugarije, tukibukiranya impamvu yo gukomeza guhuza umugambi wo gukomera ku Bunyarwanda n’ubumwe bwacu?”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaje ko bimwe mu bikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda birimo kwigisha irondabwoko, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, imbuga nkoranyambaga zabaye imiyoboro y’imvugo zo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusebanya, irondabwoko n’ibikorwa byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi.

Yagaragaje ko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bagikorerwa ihohoterwa kandi usanga ababigiramo uruhare ari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, barangije ibihano cyangwa abo mu miryango yabo.

Yagaragaje ko iyo hasuzumwe imiterere y’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo byakurikiranywe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu minsi yo kwibuka hagati ya 2020-2024, byagabanutseho 14%.

Yakomeje ati “Ntibivuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yacitse, iriho ndetse no mu bato uyisangamo, ariko kugabanukaho 14% mu myaka ine ni igipimo gitanga icyizere cy’ejo hazaza heza h’imibanire y’Abanyarwanda.”

Dr. Bizimana yagaragaje ko hari abataracika ku myumvire y’irondabwoko.

Ati “Iyi politiki ya gatanya yatotezaga bamwe mu Banyarwanda cyane cyane Abatutsi, igatonesha abandi bake bari ku butegetsi n’inshuti zabo, iracyaboshye abayivanagamo indonke. Hanavuzwe imyumvire yo gutinda kwakira impinduka zazanywe na FPR-Inkotanyi, kutagira umwete n’umurava byo gukora ibirenze ibisanzwe.”

Mu kiganiro kigaruka ku mateka n’Imiyoborere y’Igihugu cyatanzwe cyayobowe na Domitilla Mukantaganzwa, gitangwa n’abarimo Dr. Philbert Gakwenzire, Perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA), Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Prof. Buhigiro Jean Léonard ndetse’Umwarimu muri Kaminuza akaba n’Umuyobozi wa CRHRD Rwanda, Dr. Eric Ndushabandi.

Perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA), Dr. Philbert Gakwenzire, yagaragaje ko Repubulika zabanje zari zishyize imbere irondabwoko, guheza abaturage ku byiza by’Igihugu ari na byo byakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwarimu muri Kaminuza akaba n’Umuyobozi wa CRHRD Rwanda, Dr. Eric Ndushabandi, yagaragaje ko Umuryango wa FPR Inkotanyi n’Ingabo za RPA, byahaye u Rwanda kongera kwitwa igihugu nyuma yo gusenyuka bikomeye.

Hakurikiyeho n’ikiganiro ku mikorere n’imitekerereze ikwiye gukomeza kubaka u Rwanda rwifuzwa cyatanzwe n’urubyiruko kiyoborwa na Delphine Umuhoza, abarimo Divin Uwayo, Samantha Teta na Ngabo Brave Olivier, bagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu gukomeza kubaka u Rwanda.

Divin Uwayo yashimye ko urubyiruko ruhabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo no kugaragaza uruhare rwarwo mu rugamba rw’iterambere anasaba bagenzi be gukomeza gusigasira ayo mahirwe.

Teta Samantha yongeye kwibutsa urubyiruko ko ubuyobozi burutekereza, bityo ko rukwiye kwitegura neza amahirwe rufite binyuze mu guhora rwiyubaka kandi runiyungura ubumenyi.

Ku rundi ruhande, Ngabo Brave Olivier uyobora Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, yasabye bagenzi be kubiba ibikorwa byiza mu bandi, bagahesha ishema ababyeyi ndetse bagaharanira kubaka igihugu.

Ubwo Madame Jeannette Kagame yageraga mu cyumba cya Kigali Convention Centre ahabereye iri huriro
Abagera kuri 200 ni bo bitabiriye ibiganiro by'uyu munsi
Iri huriro ryahurije hamwe abahoze muri Guverinoma mu bihe bitandukanye
Visi Chairperson wa Unity Club Intwararumuri, Marie Solange Kayisire, ageza ijambo ku bitabiriye iri huriro
Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Soraya Munyana Hakuziyaremye, yagejeje ku bitabiriye ibyagezweho muri Gahunda ya Guverinoma y'Imyaka irindwi ishize n'ibiteganyijwe mu myaka itanu iri imbere bikubiye muri NST2
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko bimwe mu bikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda birimo kwigisha irondabwoko
Abanyamuryango 19 bashya ba Unity Club Intwararumuri bakiririwe kuri uyu munsi. Barimo abaherutse kujya muri Guverinoma mu minsi ishize n'abo bashakanye

Amafoto: Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .