00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yakiriwe na Madamu Brigitte Macron i Paris

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 17 Gicurasi 2021 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame uri mu Murwa Mukuru wa Paris mu Bufaransa ahategerejwe Inama y’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika yakiriwe na Madamu Brigitte Macron.

Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021, buvuga ko abo bombi bahuriye i Paris, mu ruzinduko rw’abagore b’abakuru b’ibihugu.

Madamu Jeannette Kagame ari mu Bufaransa aho na Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabaye kuri uyu wa 17 Gicurasi ndetse n’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika rizaba ku wa 18 Gicurasi 2021.

Inama yiga kuri Sudani yigiwemo ingingo zitandukanye zirimo uburyo iki gihugu kiyobowe n’Uhagarariye Akanama ka Gisirikare, Abdel-Fattah Burhan na Minisitiri w’Intebe, Abdalla Hamdok cyabasha kwikura mu bibazo cyagize nyuma y’imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Omar Al-Bashir mu 2019.

U Bufaransa bwahise butangaza ko buzaguriza Sudani miliyari 1.5 z’Amadorali ya Amerika mu gufasha iki gihugu kwishyura imyenda kibereyemo Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF.

Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryo biteganyijwe ko rizarebera hamwe uko hazibwa icyuho cya miliyari zisaga 300$ cyatewe na COVID-19.

Madamu Jeannette Kagame yakiriwe na Madamu Brigitte Macron mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .