00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yahishuye uko Nyirantagorama yamuteye umuhate wo gushinga Green Hills

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 24 May 2022 saa 10:31
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yashimye ubutwari bwa Nyirantagorama Françoise mu burezi, ahishura ko yashinze Green Hills Academy agamije gushimangira umusanzu yatanze mu kurerera u Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere wari umugoroba wo gushima ibigwi bya Madamu Nyirantagorama, witabye Imana ku wa 19 Gicurasi 2022. Ni umuhango witabiriwe n’inshuti n’umuryango ba nyakwigendera, iwe mu rugo.

Ni we washinze Ishuri rya ’La Colombière’, akaba n’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu burezi mu Rwanda no mu Burundi ubwo yari mu buhungiro, aho yigishije benshi kandi babimushimira.

Mukayiranga Seraphine wigisha mu ishuri ry’inshuke rya La Colombière, yavuze ko yatangiranye na Nyirantagorama muri Gashyantare 1995.

Akiri i Burundi ngo yigishaga mu mwaka wa Gatandatu, ku buryo yibazaga niba azabasha kwigisha abana batoya, batari banahuje ururimi kandi bagombaga kwiga mu Gifaransa.

Icyo gihe ngo Nyirantagorana yaramubwiye ati "Ikintu cya mbere mugomba gukora kugira ngo mubashobore, ni ukubaha affection."

Yashakaga kuvuga kubereka urukundo, kandi ngo izo mpanuro bakomeje kuzigenderaho.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko yamenye umubyeyi Nyirantagorama amwigisha mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri i Burundi, icyo gihe hari mu 1968 kuri Stella Stella Matutina.

Mu byo amwibukiraho, ni uko Nyirantagorama ari we wabigishije bwa mbere kudoda no gufunika ibitabo.

Yakomeje ati "Icyo gihe ni ibintu twagumanye, twakoreye n’abana twabyaye kubera ko twabimwigiyeho. Ikindi navuga mwibukiraho mu gihe twari tukiri i Burundi ni uko kuntu yatwigishije! Ni Imana ngira ngo twagize."

"Ubundi ryari ishuri ry’Ababiligi, ariko ngira ngo ni umugisha kuba twarigishijwe n’Umunyarwanda, ubwo hari ahantu twe twagumanye uwo mwihariko wo kugira umuntu duturuka hamwe mu buhunzi, twashoboraga kuba twakwibonamo."

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubwo bari bamaze gutaha mu Rwanda, buri muntu yashakishaga icyo yakorera u Rwanda, maze aza gutekereza gushinga ishuri.

Ngo yamenye ko na Nyirantagorama agiye kuritangiza, aba abimuhariye cyane ko yari abimenyereye.

I Burundi, ngo yabigishaga ari nk’abana 20 mu ishuri, ariko mu Rwanda ngo wasangaga harimo abana barenga 75, kubera umutima mugari yari afite.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Nyirantagorama hari abana yigishaga bishyura n’abatishyura, ku buryo nta we yasubizaga inyuma.

Yakomeje ati "Abo ababyeyi bibagiwe gufunikira ibitabo ni we wabikoraga, wa mutima mugari, ya ’affection’ yavuze nanjye iryo jambo ndaryibuka, koko yabahaga affection, abana bose yashoboraga kuba yahura nabo."

"Ndareba ndavuga nti ni byiza, ubwo twese dufite icyo twakora twakora muri iki gihugu, kimwe ntabwo cyanga ikindi, ni we muntu watumye koko ntekereza gushinga Green Hills kugira ngo nunganire na we igikorwa yari yatangije. Yarakoze, yaturereye abana batagira uko bangana."

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko yumva yari kuba ahemutse iyo adahaguruka ngo avuge ubutwari bwa Nyirantagorama.

Yashimangiye ko yabaramiye mu butoya no mu buhunzi, ku buryo ari Abarundi, ari Abanyarwanda, bose bamufiteho urwibutso bazazirikana iteka.

Yakomeje ati "Madamu Françoise yari intwari, yarakoze, asize imbuto zitagira uko zisa, ngira ngo na we atabarutse yishimye ko yakoze akazi, yarereye benshi, arera n’abe kandi baramukundira."

Umwuzukuru wa Nyirantagorama, Sandra Ineza, yashimye Nyirakuru wari ari umubyeyi utangaje, ugira urukundo rwinshi.

Yakundaga abantu, kandi ntarobanure ngo ni umukuru cyangwa ni muto.

Yakomeje ati "Nk’iyo twabaga twaje hano nko kumusura, yatwakiraga n’urukundo rwinshi kandi ubibona, natwe tukavuga ngo ni ukuri dufite umubyeyi utangaje, ugira urukundo, ukunda abantu, nicyo kintu namuvugaho."

Yavuze ko isomo yamukuyeho ari ukugira urukundo, ku buryo azahora abizirikana.

Yatanze umusanzu mu kubohora igihugu

Murumuna we kwa Se wabo, Ruboneka Suzanne, yavuze ko ubwo yajyaga kwiga mu Bubiligi ari bwo iwabo bahunze, baza kugera i Burundi.

Se yari yaritabye Imana, ariko ngo se wabo yabibagije ko ari impfubyi.

I Burundi, ngo baje gushinga ihuriro rito ry’abantu bari hagati ya 20-30, harimo Abanyarwandakazi, Abarundikazi bashatse Abanyarwanda n’abandi, baryita Association d’ Entraide Familiale.

Muri icyo gihe ngo kwari ukwishyira hamwe ngo bakundane nk’imiryango, bagahurira mu rugo rumwe bagasabana.

Ruboneka yakomeje ati "Iryo shyirahamwe ryaje gukura no kwera imbuto [...], gutuma twumva ko turi Abanyarwanda kandi ko tugomba guteza u Rwanda imbere. Haje kuvamo bamwe aho urugamba rwa RPF rutangiye, bamwe batangira Umuryango wa Maman Sportive na Françoise abarimo."

"Abandi batangira Umuryango wa Benimpuhwe, noneho dukwirakwira muri ayo mashyirahamwe, ariko twagiye tubivoma kenshi ahongaho."

Ubwo bageraga muri RPF, Nyirantagorama ngo yaje gutorerwa kuyobora Komisiyo y’Abategarugori.

Mu gihe abasore n’inkumi babaga bari ku rugamba, abasigaye ngo biyemeje kubashyigikira ngo bazatsinde urugamba, hakabaho no gutegura Abanyarwanda bitegura gutaha.

Ruboneka ati "Iyo Komisiyo Françoise ni we wari imbere yacu, ni we wari uturi imbere, mbega ni we Kizigenza."

"Murumva ko no mu rwego rwa politiki, iyo Komisiyo yaje gutuma n’aho dutahiye mu Rwanda tujya mu yindi miryango y’Abanyarwanda nka za ProFemmes n’indi myinshi twagiye dukoramo, cyangwa no gukora muri Minisiteri y’Abategarugori, twaje twaragiye tubivoma ahongaho."

Yavuze ko ubutwari bwe nta wabuvuga ngo aburangize. Yasabye abamuvanyeho umurage kutazatatira inzira yatangije.

Yakomeje ati "Ikindi noneho asize imbuto yitwa La Colombière, iyo mbuto mujye muyivomerera ntizahungabane. Ifite abarimu beza, ifite abana. Ifite abarezi, ifite intego, ni ukuri irarerera igihugu."

Mukayiranga Seraphine wakoranaga na Nyirantagorama, yamushimye nk’umubyeyi wari ufite urukundo rutagira umupaka kandi rutarobanura.

Nyirantagorama Françoise arashyingurwa kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gicurasi, i Rusororo.

Yavutse mu 1940, mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Umwuzukuru wa Nyirantagorama, Sandra Ineza, yavuze ko nyirakuru yari umubyeyi utangaje, ugira urukundo rwinshi
Ruboneka Suzanne, umuvandimwe wa Nyirantagorama kwa se wabo, yashimye umutima mwiza Nyirantagorama yagiraga
Inshuti n'umuryango ba Nyirantagorama bitabiriye uyu mugoroba
Madamu Jeannette Kagame yashimye Nyirantagorama Françoise nk'umubyeyi w'intwari, wamuteye umuhate wo gushinga Green Hills Academy. Yabigarutseho ku wa 23 Gicurasi 2022, mu mugoroba wo gushima ibigwi bya nyakwigendera
Mu 2010 Nyirantagorama Françoise yahawe igihembo na Madamu Jeannette Kagame nk'uwatanze umusanzu ukomeye mu burezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .