Madamu Jeannette Kagame yahawe Ishimwe ry’Indashyikirwa ku bw’urukundo yagaragarije AVEGA

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 23 Gashyantare 2020 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Umuryango AVEGA Agahozo ugizwe n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wahaye Madamu Jeannette Kagame Ishimwe ry’Indashyikirwa, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 uyu muryango umaze ushinzwe.

Ibi birori byabaye kuri iki Cyumweru mu kwishimira ibikorwa uyu muryango umaze kugeraho, by’ibanze ku guteza imbere imibereho y’abanyamuryango.

Madamu Jeannette Kagame yahawe iri shimwe ry’Indashyikirwa kubera ibikorwa byuje urukundo n’umurava yagaragaje mu gushyigikira uyu muryango kuva washingwa, birimo n’ubuvugizi bwatumye intego nyinshi wihaye zigerwaho.

AVEGA Agahozo yashinzwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igamije gufasha abapfakazi n’imfubyi za Jenoside guhangana n’ingaruka zikomeye bahuraga nazo, no kongera kubaka umuryango nyarwanda wari wasenywe na Jenoside.

Perezida wa AVEGA Agahozo, Mukabayire Valerie, yavuze ko kwizihiza iyi sabukuru ku nshuro ya 25 ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma bakareba urugendo n’ibikorwa byagezweho n’uyu muryango, ndetse hakarebwa ku cyerekezo kijyana n’icyo igihugu cyihaye mu iterambere.

Ati "Kugirango dushobore gukemura ibibazo byose byari bibangamiye abapfakazi ba Jenoside, twashyize imbere gahunda eshatu zirimo ubuzima, imibereho myiza n’iterambere ndetse n’ubuvugizi n’ubutabera bijyana no kongerera umuryango ubushobozi."

Mukabayire yashimiye abaterankunga bose bababaye hafi mu bihe bikomeye byo gutangira AVEGA Agahozo, ndetse n’abo bakiri kumwe kuko babafashije gushyira mu bikorwa intego bihaye.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Solina Nyirahabimana yavuze ko ubushake bwa Leta y’u Rwanda mu kongera kwiyubaka no kubaka umuryango nyarwanda bihura neza n’umurongo AVEGA Agahozo yihaye, kandi bitanga icyizere ko kwishakamo ibisubizo bishoboka mu muryango nyarwanda.

Ati "Ubu dutewe ishema n’Umuryango AVEGA Agahozo kuko ubu umunyamuryango wawo nubwo agifite ibibazo bimwe na bimwe, yavuye mu bwigunge ndetse ashobora kubaho afatanya n’abandi guteza igihugu cyacu imbere."

Minisitiri Nyirahabimana yakomeje akangurira abanyamuryango ba AVEGA gukomeza gusigasira ibyagezweho no gukomeza kwishakamo ibisubizo ku mbogamizi zikiriho kuko bizabafasha kugera ku cyerekezo cy’iterambere rihuriweho.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye aho umuryango AVEGA Agahozo ugeze mu bikorwa byawo bya buri munsi ndetse n’uburyo babaye umusemburo w’impinduka nziza mu buzima bw’abanyarwanda.

Ati "Inkunga n’ubuvugizi byakozwe byasanze namwe mufite ubushake bwo kubaho. Ubwo butwari mwagaragaje muzakomeze kubutoza n’abakiri bato, kandi koko muzakomeze kuba ingobyi y’ubudaheranwa. Umuryango urangwa no gushyira hamwe, niyo mpamvu tubasaba gukomeza gukorera hamwe kandi dukeneye gukomeza kwigisha abakiri bato kumenya umuco w’ubumuntu."

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko AVEGA Agahozo yabaye ishuri ry’ubudaheranwa ku banyarwanda batandukanye, kuko bemeye gutonekara baharanira kongera kurema umuryango mushya, nyuma y’uwasenywe na Jenoside.

Umuryango AVEGA Agahozo washinzwe kuwa 15 Mutarama 1995, ubwo abenshi mu babyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahitagamo kwihuriza hamwe, bagatangira gufashanya mu buzima bukomeye bari barimo kunyuramo.

Madamu Jeannette Kagame ubwo yahabwaga ishimwe ry'uko yabaye hafi umuryango AVEGA Agahozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza