Madamu Jeannette Kagame yagizwe Ambasaderi wihariye wa UNAIDS kubera uruhare rwe mu kurwanya SIDA

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Ukuboza 2018 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yashimiwe uruhare rwe mu kurwanya Sida no guharanira ubuzima bwiza bw’urubyiruko, agirwa Ambasaderi wihariye w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS).

Ni ishimwe yahawe n’Umuyobozi wa UNAIDS, Michel Sidibé, kuri uyu wa 7 Ukuboza 2018, ubwo harebwaga intambwe yatewe mu kurwanya Sida.

Iki kiganiro cyagarutse ku ishusho yo kurwanya SIDA cyatangiwe muri Kigali Convention Centre cyahuje abayobozi mu nzego za leta n’abigenga, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi.

Madamu Jeannette Kagame ni we wa mbere wahawe izi nshingano kubera uruhare rwe.

Yashimiye UNAIDS icyizere yamugiriye cyo kuba Ambasaderi w’ishami ryitangira ubuzima bwiza ku Isi yose.

Yagize ati “Guhabwa iri shimwe birenze kugaragaza imbaraga zanjye mu kurwanya SIDA mu Rwanda no guharanira ubuzima n’imibereho myiza y’urubyiruko rwacu. Uruhare rwanjye mu kwita ku rubyiruko nk’umutungo mugari dufite, rwavuye mu bushake n’inshingano mfite nk’umubyeyi.”

Uru rugendo yarutangije mu 2001 binyuze mu muryango Imbuto Foundation, mu gufasha Abanyarwanda kubona uburezi no kubaho neza.

Ati “Twabonye impinduka nyinshi mu mibereho y’abaturage bacu, bungutse ubumenyi ku buzima bwabo, gusaba serivisi nziza no gutinyuka kubaza abayobozi ibidakorwa neza.”

Madamu Jeannette Kagame yashimiwe uruhare rwe mu kurwanya Sida no guharanira ubuzima bwiza bw’urubyiruko

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko intambwe yatewe ishingiye ku cyerekezo cy’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ati “Ntidukwiye kwicara ngo tunyurwe kuko ikibi kiracyahari. Uko imiterere ya Sida ihinduka, natwe tugomba kuba maso mu gukuraho imbogamizi. Tugomba no kwita ku kongerera abagabo, abagore n’abana ubushobozi bwo guhangana na SIDA.”

Yashimiye abo bafatanyije barimo AVEGA, Solace Ministries, Rwanda Women Network n’abandi. Yagize ati “Iri shimwe turarisangiye. Dukomeze umuhigo wo kurandura virusi itera Sida ngo abana bacu babeho kandi bakure neza.”

Yijeje ko azakomeza umuhate ku buryo SIDA izaba yaranduwe burundu mu 2030.

U Rwanda rwarenze intego yashyizweho na UNAIDS yise 90-90-90 mu 2020, rugera kuri 95-95-95, aho ruteganya ko 95% by’abafite Virusi itera Sida bazaba babizi, 95% byabo bakaba bafata imiti igabanya ubukana, ndetse 95% Virusi ikagabanuka mu mubiri ku buryo batabasha kwanduza.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yavuze ko “Madamu Jeannette Kagame yagize uruhare mu guhangana na Sida by’umwihariko mu bagore aharanira ikinyejana kitabarizwamo ubwandu mu Rwanda.”

Umuyobozi wa UNAIDS, Michel Sidibé, yagaragaje ko hari intambwe yatewe mu kurwanya Sida ariko idakwiye gutuma abantu birara.

Yagize ati “Mu minsi ishize twizihizaga imyaka 30 yo kurwanya SIDA, ni igihe cy’ubwisungane no kwiyemeza. Mu myaka yashize abantu ntibabyumvaga ndetse bavugaga ko bihenze, bidakwiye kwemezwa na politiki. Binyuze mu bushake bwanyu, twavuga ko twavuye mu bihe by’amage, dufite icyizere.”

Yashimye uruhare rwa Madamu Jeannette Kagame mu guhangana na Sida.

Ati “U Rwanda rwabaye icyitegererezo muri uru rugendo. Mu myaka mike rwakubye kabiri umubare w’abafata imiti. Ubwo nasuraga iki gihugu mu myaka 18 ishize, njye na Madamu Jeannette Kagame twaganiriye uko twagabanya umubare w’abana bavukana ubwandu. Ubu igipimo cy’ababyeyi banduza abana babo kiri kuri 1.5%.”

U Rwanda ruzi imbaraga zo kwisuzumisha ndetse ibigo nderabuzima birenga 90% bitanga izo serivisi. Guhangana na SIDA si ugufata imiti gusa ahubwo binajyana no guhabwa ubumenyi bwo gufata icyemezo gikwiye.

Kuva muri Nyakanga 2017 na Kamena 2018, abarenga miliyoni 2.5 basuzumwe Sida, muri bo ibihumbi 50 batangira gufata imiti.

Michel Sidibé yakomeje agira ati “U Rwanda nirwereke Afurika n’Isi ko hari icyakorwa hari ubushake bwa politiki, ubumwe no gushyiraho uburyo bworohereza abantu kubona serivisi z’ubuzima. Tugomba kureba imbere kuko intambwe yatewe si iherezo. Turacyafite aho tugana kandi igice gikomeye ni igisigaye. Turi mu nzira igana ku ntsinzi ariko ntituragerayo.”

Yashimye uruhare Madamu Jeannette Kagame yagize mu itangizwa ry’Ihuriro ry’Abagore b’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika rirwanya Sida (OAFLA).

Ati “Ni umubyeyi ufite urukundo ku bandi. Nzahora nibuka ko nagize amahirwe yo kumenyana n’umuntu ufite umutima wo gukorera ibyiza abandi, abaturage b’u Rwanda n’Isi. Ni umuntu ushaka kubaka ikiraro gihuza abantu aho gushyiraho urukuta rubatandukanya.”

Mu myaka irindwi ishize, umubare w’abahitanwa na SIDA mu Rwanda wavuye ku 6000 mu 2010 ugera kuri 3100 mu 2017. Abafata imiti bavuye ku 89 000 bagera ku 186 000. Abafite ubwandu bushya bavuye kuri 9300 bagera kuri 7400.

Ababana n’ubwandu bwa Virusi bari 210 000 mu 2010 bagera kuri 220 000 mu 2017.

Umunyabugeni Basengo Idi yashushanyije igihangano kigaragaza uruhare rwa Madamu Jeannette Kagame mu kurwanya Sida mu Rwanda
Madamu Jeannette Kagame n'Umuyobozi wa UNAIDS, Michel Sidibé mu nama yagaragarijwemo intambwe imaze guterwa mu kurwanya Sida
Iki kiganiro cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yavuze ko urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda rwashegeshwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko ubuyobozi bwiza bukarwubaka rugahama
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille
U Rwanda rwashimwe uruhare rwagize mu guhangana n'ubwandu bwa Virusi itera SIDA
Umuyobozi wa UNAIDS, Michel Sidibé yashimye umuhate wa Madamu Jeannette Kagame mu kurwanya Sida no guharanira imibereho myiza ku bakiri bato
Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) mu Rwanda, Ted Maly
U Rwanda rwihaye intego yo kurandura ubwandu bwa virusi itera Sida mu 2030
Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yavuze ko hakenewe kongera imbaraga zishorwa mu rubyiruko, kurufasha kubona amakuru y’ubuzima no kugezwaho serivisi z’ubuvuzi
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, Musenyeri Nzakamwita Seriviliyani, mu bitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi uhagarariye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku baturage, UNFPA, mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza