Madamu Jeannette Kagame yagaragaje uruhare rwihariye rw’umugore mu gutanga ubuvuzi bufite ireme

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 9 Ugushyingo 2019 saa 05:56
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ubuvuzi budaheza kandi bufite ireme butagerwaho mu gihe umubare w’abagore bari mu nzego z’ubuzima zifatirwamo ibyemezo ukiri hasi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu mu nama yagiranye n’abayobozi b’abagore bakora mu nzego z’ubuzima bo hirya no hino ku Isi [Women Leaders in Global Health] iteraniye i Kigali.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubuvuzi bufite ireme ari uburenganzira bw’ibanze ku baturage bose hadashingiwe ku bushobozi bwabo, igitsina, ubumuga, idini, politiki cyangwa ikindi cyashingirwaho kigatuma butagera kuri buri wese.

Ati “Kugeza ubuvuzi kuri buri wese ubukeneye kandi igihe abukeneye ni ukumuha icyubahiro no kwisanzura ku buzima bwe. Kugira ngo bigerweho, urwego rw’ubuzima rukenewe Politiki, amategeko n’ingamba bihamye. Dukeneye abantu bashoboye mu myanya ikwiye, bafata imyanzuro ikenewe ku gihe kugira ngo buri wese abone uburenganzira bw’ubuvuzi.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kugeza ubuvuzi bufite ireme kuri bose hakenewe abayobozi bahagararira abaturage bakorera kandi bashobora kubazanira ibyo bakeneye kandi mu buryo bushoboka.

Yavuze ko uruhare rw’umugore ari ingenzi kugira ngo ibyo bigerweho, cyane cyane mu nzego z’ubuyobozi zifatirwamo ibyemezo.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) igaragaza ko abagore bakora mu rwego rw’Ubuzima bihariye hejuru ya 70% ariko abari mu nzego z’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima basaga 25%.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko mu Rwanda, abakozi b’urwego rw’ubuzima barenga 50% ari abagore ariko ab’inzobere ni 18% mu gihe abaganga b’inzobere basaga 82% ari abagabo.

Abagore bakora mu buvuzi bw’ibanze mu Rwanda, by’umwihariko mu rwego rw’abajyanama b’ubuzima barenga 66% aho bavura 50% by’indwara benshi bivuza.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko iyo shusho igaragaza ukuba u Rwanda rumaze gutera intambwe mu kongera umubare w’abagore bakora mu rwego rw’ubuzima.

Yagize ati “Dukwiye gutangira gusesengura akamaro k’umugore mu miryango hirya no hino ku Isi. Umugore niwe akenshi uba witezweho kwita ku muryango. Niwe muntu rukumbi wita ku byangombwa nkenerwa ku buzima bw’umugabo we, abana be, rimwe na rimwe n’ababyeyi be n’abavandimwe.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uko iminsi igenda ishira bigaragara ko umugore ashobora guhitamo umwuga runaka kandi bikagira impinduka cyane cyane igihe yagiye mu myanya y’ubuyobozi irimo iy’urwego rw’ubuzima.

Ati “Kunoza imiyoborere y’abagore mu rwego rw’ubuvuzi bikeneye guhuza imbaraga kw’abafatanyabikorwa n’ingamba bitandukanye. Bisaba kongera imbaraga mu kuziba icyuho kiri hagati y’abagabo n’abagore bayobora ibigo.”

Yavuze ko abantu bakwiye kureba niba abagore bafite uburyo bwo kubongerera ubumenyi n’icyizere bibafasha kuzuza inshingano z’umuyobozi, kureba niba urwego rushoboye kubafasha kuzaba abayobozi mu rwego rw’ubuzima b’ahazaza kandi aho bakorera hari ibishobora kubafasha.

Yavuze ko abagabo bakwiye gutegurwa kugira ngo batagirira ishyari igitutu cy’abagore bashaka imyanya y’ubuyobozi mu gihe kiri imbere.

Ati “Ibigo by’ubuzima bikwiye gufasha cyane cyane abagore bari mu myanya ya tekiniki kugera ku myanya y’abayobozi bakuru. Ubumenyi bafite mu nzego bakoramo bukeneye guhindura urwego n’Isi muri rusange.”

Ibyo ngo byagerwaho binyuze mu kubaha amahirwe no kubongerera amahugurwa ku bijyanye n’imiyoborere, gushyiraho amahuriro ategura abagore bakora mu rwego rw’ubuzima ku bintu byabazamura mu ntera n’ibindi.

Impuguke mu by’Uburinganire n’imiyoborere, akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Wellesley muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dr Filomina Clarice Steady, yavuze ko kuba abagore badahabwa umwanya mu nzego z’ubuyobozi ari ikibazo gihangayikishije Isi nubwo hari bacye usanga bayobora inzego zimwe zaba iza Leta cyangwa izigenga.

Yasobanuye ko abayobora imyanya ikomeye ku rwego rw’Isi usanga bari hejuru ya 10% y’ibigo bya Leta n’ibyigenga mu gihe hujuru ya 30% aribo bari mu Nteko Ishinga Amategeko z’ibihugu.

Dr Steady yavuze ko amateka agaragaza ko abagore bagiye bayobora inzego zitandukanye muri Afurika kandi bakagaragaza impinduka barimo nka Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia, Uwiringiyimana Agatha wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda n’abandi.

Yavuze ko u Rwanda rugenda rutera intambwe ikomeye mu guha abagore imyanya y’ubuyobozi ifatirwamo ibyemezo aho nk’Inteko Ishinga Amategeko irimo abarenga 61%.

Dr Steady yavuze kandi ko ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bo muri Afurika bagiye bagira uruhare rufatika mu kwita ku buvuzi bwaba ubwa kizungu, ubw’isanamutima n’ubwa gakondo bityo bakwiye gukomeza gushyigikirwa.

Ati "Dukwiye kureba impamvu ikibazo cyo kubangamira uburinganire mu rwego rw’ubuvuzi gikomeza kwiyongera."

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riteganya ko mu myanya yose itorerwa mu buyobozi no muri guverinoma, abagore bagomba kugiramo 30%.

Abitabiriye iyi nama bishimiye ibiganiro bahawe n’abayobozi batandukanye
Akanyamuneza kari kose kuri Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba(ibumoso) na Madamu Jeannette Kagame (Hagati)
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko umugore afite uruhare rwihariye mu gutanga ubuvuzi bufite ireme
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubuvuzi ari uburenganzira bwa buri wese
Abitabiriye iyi nama basusurukijwe mu mbyino gakondo z’u Rwanda
Bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza