Madamu Jeannette Kagame yagaragaje uruhare rw’abagore mu mutima w’iterambere ry’u Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 25 Ugushyingo 2019 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko kugira ngo ‘U Rwanda rugere aho rwifuza’ bisaba gukoresha imbaraga zidasanzwe ziherekejwe no kwihangana kw’Abanyarwandakazi mu rugendo ruganisha igihugu aheza.

Ni ubutumwa yatanze mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Buringanire y’iminsi itatu iteraniye mu Mujyi wa Kigali kuva kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2019.

Iyi nama yahurije hamwe abasaga 1000 barimo abayobozi bakuru mu nzego za Leta, abashoramari, abashakashatsi n’abikorera baturutse mu bihugu bitandukanye. Yitabiriwe n’abarimo Perezida Paul Kagame [wanayifunguye ku mugaragaro]; Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (Afdb), Dr Akinwumi Adesina; Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde na Margaret Kenyatta, Umudamu wa Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Yahawe insanganyamatsiko ivuga ku “Kurandura inzitizi zibangamiye uburinganire.’’

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye abagore basanga bahuriweho n’inshingano nyinshi kuko babaye ababyeyi, abagabo, abarinzi n’abahumuriza abihebye.

Yagize ati “Twasanze ko niba dukeneye kuba sosiyete ihamye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twagombaga kwitondera amahitamo dukora ngo twubake igihugu gishingiye ku bumwe, ubusugire n’iterambere.’’

Yabigarutseho mu kiganiro cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Kugera ku iterambere ry’ahazaza binyuze mu gushora imari rijya mu buringanire.’’

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko iterambere ry’imibereho n’ubukungu burambye bigerwaho mu gihe buri wese yabigizemo uruhare kandi amahirwe agatangwa mu buryo bungana.

Ati “Kugera ku iterambere rihamye ry’uburinganire bisaba ko twese dukora ishoramari rikwiye rigamije gukuraho ibyuho no gufasha abakobwa n’abagore kwigenga mu guhitamo ahazaza habo.’’

Yasobanuriye abitabiriye inama ko aho u Rwanda rwavuye ari kure birenze ubusesenguzi bushingiye ku mibare gusa.

Yakomeje agira ati “Kugera kuri iki cyerekezo cy’u Rwanda twifuza, bidusaba gukoresha imbaraga zacu zaranzwe no kwihangana kw’abakobwa n’abagore b’Abanyarwanda ku ruhembe rw’impinduka zikenewe.’’

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, rishimangira ko abagore bagira nibura 30% by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

Ibi byatinyuye abagore bafata iya mbere bagira uruhare mu miyoborere y’igihugu binyuze mu kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Kuri ubu umubare w’abagore bari mu myanya ya politiki ifatirwamo ibyemezo bangana na 61%; bafite imirimo kandi mu nzego zirimo urw’ubuzima (53.9%), ubuhinzi (54.6%) mu gihe abagera kuri (53.2%) bari mu mashuri yisumbuye na 52.7% muri kaminuza.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hakiri imbogamizi zizitira uburenganzira bw’abana b’abakobwa zigomba gukurwaho ngo babone amahirwe yo kwiteza imbere.

Ati ‘‘Guhindura imyumvire ni ingenzi cyane mu gukuraho icyuho gihari. Twabigeraho binyuze muri politiki zikwiye zumva, zikanaha abagore uburenganzira bwo kugera kuri serivisi z’imari.’’

Yatanze urugero rwa gahunda z’Umuryango Imbuto zishyigikira abana b’abakobwa bijyanye na gahunda y’igihugu y’iterambere, icyerekezo 2063 cya Afurika Yunze Ubumwe n’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs).

Imbuto Foundation ihemba abakobwa batsinda neza mu gihugu hose, ikanashishikariza sosiyete kububakamo ubushobozi mu burezi bwabo. Ibi binajyana bo gushimira urubyiruko rufite imishinga igaragaza impinduka aho ruturuka.

Mu butumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame yasabye ko abagore bahabwa ibyo bakeneye n’amahirwe abafasha gukuraho imbogamizi ziri mu nzira zabo.

Ati “Birasaba uruhare rwacu, abakobwa n’abagore tugomba kwitegura no kuba abarinzi ba bagenzi bacu. Urubyiruko rugomba kugira uruhare mu gufata ubuzima mu biganza byarwo no kwamagana ubusumbane. Mufite ibikenewe mu guhatana muri iyi Isi yihuta bwangu.’’

Yasabye abafatanyabikorwa n’abashoramari guhanga udushya ariko tugamije gushora imari mu iterambere ry’abagore.

Ati “Abafata ibyemezo mugomba gushyira abakobwa n’abagore mu mutima w’impinduka n’ifatwa ry’ibyemezo.’’

Madamu Margret Kenyatta yavuze ko nubwo hakiri imbogamizi ku buringanire ariko hari icyizere ko bizagerwaho. Ati “Twizeye ko igihe kimwe tuzagera ku buringanire bwuzuye mu mibereho yacu.’’

Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, na we yashimangiye ko guhuza imbaraga kw’abagore bitanga icyerekezo gihamye.

Ati “Hari ibyatangiye gukorwa ariko ntibirarangira, hari icyuho tugomba kuziba. Tugomba kugira abagore mu nzego z’ubuyobozi.’’

U Rwanda rwashyizeho ingamba ziteza imbere umugore mu burezi, ubukungu, imiyoborere n’ibindi dore ko igitsina-gore ari 52% by’abasaga miliyoni 12 barutuye. Rufite umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, bangana na 61.25%; abagize Guverinoma ni 50% na 40% bari mu nama njyanama z’inzego z’ibanze.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye abagore basanga bahuriweho n’inshingano nyinshi kuko babaye ababyeyi, abagabo, abarinzi n’abahumuriza abihebye
Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko kugira ngo ‘U Rwanda rugere aho rwifuza’ bisaba gukoresha imbaraga zidasanzwe ziherekejwe no kwihangana kw’Abanyarwandakazi mu rugendo ruganisha igihugu aheza
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Nyirahabimana Solina, ni we watanze ikaze ku bitabiriye iyi nama yagutse yiga ku buringanire
Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, yasangiye abitabiriye iyi nama uko igihugu cye cyiyemeje guha umwanya n'ijambo abari n'abategarugori
Perezida wa AfDB, Akinwumi Adesina, yakebuye abagabo bashaka abakobwa bato avuga ko bakwiye kubanza kwiga, bagategura ubuzima bwo kuba abatsinzi
Perezida Kagame n'abandi bayobozi bakuru batanze ikiganiro muri iyi nama y'iminsi itatu
Perezida Kagame yavuze ko uburinganire butagerwaho bitagizwemo uruhare n'abantu b'ingeri zose
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), Moussa Faki Mahamat, yavuze ku ruhare rwa AU mu rugendo rw'uburinganire
Perezida Kagame yashimye gahunda ya AFAWA yashyizweho n’igisubizo cyihuse cy’ubusabe bw’abagore bo muri Afurika bwo kuborohereza kubona inguzanyo
Iyi nama yahurije hamwe abasaga 1000 iri kubera muri Kigali Convention Centre
Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, ari nawe rukumbi mu bagore bari ku butegetsi muri Afurika; Perezida Kagame na Perezida wa AfDB, Akinwumi Adesina, batanze ibitekerezo ku cyerekezo gikwiye mu guharanira ko uburenganzira bw'umukobwa bugerwaho
Perezida Kagame na Madamu n'abandi bayobozi bakuru bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Buringanire
Nyuma y'umuhango wo gutangiza inama hafashwe ifoto y'urwibutso
Perezida Kagame na Madamu mu kiganiro bari hamwe n'abandi bayobozi

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .