Madamu Jeannette Kagame yagaragaje uko Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo ubwo benshi bumvaga bidashoboka

Yanditswe na Habimana James
Kuya 10 Kanama 2019 saa 07:10
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bicaye bagahuza umurongo wo kongera kwiyunga no kwishakamo ibisubizo, babikora no mu byo benshi hirya no hino ku Isi bumvaga ko bitazashoboka.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu mu masengesho ngaruka kwezi yo gushimira Imana, ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship.

Ni amasengesho yabereye muri Kigali Marriott Hotel, yitabirwa n’abayobozi batandukanye mu nzego za leta, abikorera, abanyamadini ndetse n’abagize itsinda ’The Sisters’, rihuje abahoze ari abafasha b’abayobozi bakuru n’abahoze ari abakuru b’ibihugu baturutse ku migabane itandukanye y’Isi.

Buri mwaka abagize iri tsinda bahurira hamwe mu masengesho yo gusengera ibihugu byabo, harebwa ku mumaro w’urukundo, ubucuti, ubumwe n’ubwiyunge.

Uyu mwaka abagize itsinda The Sisters bahisemo gusura u Rwanda kubera urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’imbaraga zakoreshejwe, zatumye abaturage barwo bongera kuba umwe.

Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yashimiye Rwanda Leaders Fellowship yateguye aya masengesho ngarukakwezi, ashimira n’abagize itsinda ’The Sisters’ kuba bifatanyije n’u Rwanda.

Yagize ati “Mwakoze kudusura no kuba mwarakomeje kubana natwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ibi mbiha agaciro kandi nkanashimira ubucuti bwanyu no gukomeza ubwo bufatanye n’abanyarwanda.”

Yavuze ko kuba bari mu Rwanda bigaragaza uburyo bemerera mu bushobozi bwo gufatanya no gusenga, guhindura abantu, umuryango n’ibihugu muri rusange.

Ubwo yagarukaga ku nzira y’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bahisemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko bahisemo gutanga imbabazi kandi buri wese akabigiramo uruhare.

Ati "Nk’igihugu iyi ni yo nzira twafashe yo kongera guhuza uburyo twari twaratandukanyijwe kubera ubuyobozi bubi ari nabyo byatumye habaho ubukene byaba mu bitekerezo no ku mitima, binatuma habaho urwango n’ivangura byatumye habaho amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi."

"Kuri twe twishatsemo ibisubizo muri bya bindi abenshi bumvaga ko bidashoboka, twagombaga gusubiza amaso inyuma tukigenzura kandi tukareba mu miryango yacu n’igihugu cyacu muri rusange.”

Yavuze ko Abanyarwanda bagombaga gusubiza amaso inyuma, bakarebera hamwe ibibaranga n’icyatumye haba amacakubiri yatumye abarenga miliyoni y’Abanyarwanda bicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi .

Madamu Jeannette Kagame ati “Ibi byatumye twishakamo ibisubizo ku bibazo byacu, twongera kubaka igihugu kuko hari hakenewe amaboko n’ibitekerezo bya buri munyarwanda".

Yavuze ko kugira ngo iterambere rigerweho byari bikeneye politiki ibereye buri wese ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati “Ubwiyunge bugamije kuzana amahoro arambye n’iterambere bwajyanye no kwicuza ndetse no kubabarira. Ubwiyunge nyakuri bubaho iyo abantu, umuryango n’igihugu bahuje icyerekezo kimwe, bagasangira inshingano kandi bagasengera kuri icyo cyerekezo, bakemera ko buri wese abigiramo uruhare.”

Yavuze ko mu gihe abantu bakomeje gukora ibi, bagomba no kwibaza ubwabo ku murage bashaka kuzasiga ku Isi.

Aha niho yabwiye abitabiriye aya masengesho ati “Reka tujye twibaza ubwacu ibi bibazo byoroshye ngo nk’abayobozi, ababyeyi, ababereye abandi ibyitegererezo ndetse n’abakirisitu, ni iki dushaka gukora, cyangwa se ni murage ki dushaka kuzasiga?”

Yavuze ko kwibaza ibi bibazo bizatuma hamenywa igikenewe gukorwa kugira ngo iterambere rigerweho kandi buri wese akamenya uruhare rwe ngo bikorwe.

Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship yateguye aya masengesho, Eric Munyemana, yavuze ko impamvu nyamukuru yayo ari ugutanga umwanya ku bayobozi bagashima Imana kandi bakigira hamwe, bakareba amahame y’imiyoborere bakaganira ibyo Imana ibasaba.

Munyemana yashimye Madamu Jeannette Kagame na Perezida Paul Kagame uburyo bakomeje kubaka imibanire y’u Rwanda n’amahanga, avuga ko nabo bazakomeza kugendera muri iyo nzira.

Grace Nelson wari uyoboye itsinda rya The Sisters yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko bari mu Rwanda kugira ngo barwigireho inzira ikomeye rwanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Turi hano ngo tubigireho kuko hari byinshi mu by’ukuri muturusha. Ubwo nazaga hano ku nshuro ya mbere umutima wanjye warahungabanye kandi buri gihe iyo nongeye kugaruka ndongera nkabyibuka ariko nkongera nkatekereza ku byo mwakoze, uburyo mwababariye ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge mwagezeho.”

“Iki ni iguhugu cyari cyaracitsemo kabiri ariko icyo tugomba kumenya namwe ubwanyu ni uko mwashoboye kubikora, muri urumuri rumurikira Isi kandi mfite icyizere ntashidikanya ko no mu gihe kiri imbere bizakomeza.”

Yakomeje agira ati "Kugeza ubu u Rwanda nicyo gihugu gifite ubukungu bwihuta ku mugabane wa Afurika, ni igihugu kitarangwamo ruswa mu nzego zitandukanye, iki ni igihugu cy’ibitangaza gusa kandi mwarakoze kutwigisha.”

Grace Nelson yashimye imiyoborere iri mu Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, washyizeho gahunda yo guteza imbere igihugu n’umugore muri rusange.

Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye aya masengesho
Grace Nelson (ibumoso), uyoboye intumwa za 'Sisters', Madamu Jeannette Kagame na Eric Munyemana uyobora Rwanda Leaders Fellowship yateguye aya masengesho ngarukakwezi
Ubwo Grace Nelson uhagarariye itsinda rya 'Sisters' yatangaga ubutumwa bwe
Aya masengesho ngarukakwezi yitabiriwe n'abantu batandukanye barimo abayobozi muri Guverinoma, Inteko Ishinga amategeko, abikorera n'imiryango ishingiye ku myemerere
Pasiteri Antoine Rutayisire yatanze inyigisho ku ijambo ry'Imana, agaruka ku bwiyunge buganisha ku mahoro arambye n'iterambere
Aya masengesho ngarukakwezi yateguwe na Rwanda Leaders Fellowship

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza