Aka gace kari kamaze igihe karimo ibirindiro by’umutwe wa Mai Mai na FDLR. Bivugwa ko M23 yakigaruriye nyuma y’imirwano ikomeye yasize abarwanyi b’iyo mitwe bakuwe mu birindiro.
Mu minsi ishize, M23 yari yavuye muri ako gace ka Kishishe nyuma y’imirwano ikomeye yari yashojwe n’imitwe yitwaje intwaro yihurije hamwe, gusa yaje kuvanwa mu birindiro.
Amakuru yatangajwe na Radio Okapi ni uko mu gitondo cyo ku wa Gatatu, muri ako gace hari hatuje nta bibazo by’umutekano muke bihari nyuma y’uko M23 yari imaze kuhigarurira.
Nta masasu na make arongera kuhumvikana kuva M23 yahafata.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!