Mu gitondo cyo ku wa Mbere nibwo imirwano yafashe indi ntera mu Burasirazuba bwa Congo hagati y’umutwe wa M23 n’Igisirikare cya FARDC.
Byaje kugeza aho Ingabo za RDC zineshejwe, zigahitamo gukiza amagara yazo zigahunga maze Umujyi wa Bunagana ugatangira kugenzurwa na M23.
Bunagana iherereye mu bilometero 60 uvuye mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba ya Goma.
Umuvugizi w’Ingabo za FARDC, Gen Sylvain Ekenge, yongeye kwitirira Ingabo z’u Rwanda ibiri kuba mu gihugu cye, avuga ko arirwo rwafashe umupaka wa Bunagana.
Ntabwo u Rwanda ruragira icyo ruvuga ku byo Ekenge yatangaje gusa kuva iyi mirwano hagati ya M23 na FARDC yatangira, rwakunze gushimangira ko nta ruhare na ruto ruyifitemo ndetse ko nta n’ubufasha ruha uyu mutwe.
Ku rundi ruhande, itangazo ryashyizwe ahagaragara na M23 rivuga ko gufata Bunagana atari ikintu cy’ingenzi kuri wo, ndetse ko bitari mu byo igambiriye
Wahamagariye Perezida Tshisekedi ibiganiro bigamije guhosha amakimbirane, intambara igahagarara.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!