Ni umuhango wabaye ku wa 5 Mata 2025, uhuriza Abanyarwanda batuye muri Luxembourg mu nyubako ya Ambasade y’u Rwanda iherereye mu gace ka Belair mu mujyi wa Luxembourg, baboneraho no kumenya aho Ambasade ikorera.
Mu myaka yashize, u Rwanda rwahagararirwaga muri Luxembourg binyuze muri Ambasade yarwo yari i Bruxelles mu Bubiligi.
Reginald Kayitana uhagarariye Abanyarwanda baba muri Luxembourg, yabwiye Ambasaderi Munyangaju ko bazakorana umurava bagahesha isura nziza u Rwanda.
Yashimiye by’umwihariko komite bafatanya kuyobora umuryango w’Abanyarwanda kubera ibikorwa byinshi bamaze kugeraho, ariko ko nibafashwa na Ambasade biziyongera.
Ati “Twishimiye kugira Ambasade bwa mbere muri iki Gihugu cyiza dutuyemo cya Luxembourg, ni igihugu cyiza, gitekanye, giteye imbere kandi giha amahirwe abakigana.”
Mu ijambo rye Ambasaderi Aurore Mimosa Munyangaju yashimiye Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda n’ubuyobozi bw’igihugu cya Luxembourg bwemeye gutsura umubano ugeze ku rwego rwo gufungura Ambasade mu Rwanda no muri Luxembourg, ashimangira ko ubutumwa yahawe ari ubwo kunoza uwo mubano no kwita ku Banyarwanda bari muri iki gihugu.
Ambasaderi Munyangaju yashimiye kandi komite y’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Luxembourg, Madame Luisela Moreschi uhagarariye inyungu z’u Rwanda n’Abanyarwanda bitabiriye uyu muhango, kubera akazi keza bakomeje gukora bagamije iterambere ry’igihugu.
Yashimangiye ko ubwitabire bagaragaje bwerekana inyota bafitiye Ambasade nshya nk’uko babyivugiye ko bishimiye cyane Ambasade muri Luxembourg.
Yabijeje ubufatanye mu kumenyekanisha isura nziza y’u Rwanda muri Luxembourg no ku mugabane w’u Burayi muri rusange.
Ambasaderi Munyangaju yibukije Abanyarwanda ko icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gitangira ku wa 7 Mata, ariko kuko Ambasade ari nshya biteganyijwe ko umuhango wo kwibuka ku rwego rwa Luxembourg uzakorwa mu ntangiriro za Gicurasi, itariki n’aho bizakorerwa bazayimenyeshwa.
Ambasaderi Munyangaju yageze muri Luxembourg ku wa 25 Gashyantare 2025, atanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Luxembourg ku wa 20 Werurwe 2025.






























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!