00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lt Gen Muhoozi ategerejwe i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 September 2022 saa 04:07
Yasuwe :

Umuhungu w’imfura wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko mu minsi mike azagirira uruzinduko mu Rwanda, ateganya ko azungukiramo ubumenyi mu bijyanye n’ubworozi.

Lt Gen Muhoozi usanzwe ari n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, aheruka mu Rwanda muri Werurwe 2022, mu ruzinduko rw’iminsi itatu rwasojwe Perezida Paul Kagame amugabiye inka z’Inyambo. Yaje gutangaza ko inka Perezida Kagame yamugabiye ari 10.

Icyo gihe bagiranye ibiganiro ku munsi wa mbere, ku wa Kabiri Lt Gen Muhoozi asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n’ibindi bice bya Kigali birimo Kigali Arena.

Mu muco Nyarwanda, kugabira umuntu inka z’inyambo ni ikimenyetso gishimangira umubano n’ubucuti biri hagati y’impande zombi.

Inyambo ni ubwoko bw’inka zabayeho kuva kera mu Rwanda rwo hambere. Uwayigabiraga undi byabaga ari ikimenyetso cy’igihango gikomeye cy’umubano utajegajega bagiranye.

Abahanga mu mateka bagaragaza ko inka y’u Rwanda ishimangira igihango cyo kutazahemukirana no kurushaho gufatanya muri byose.

Lt Gen Muhoozi yanditse kuri Twitter ati "Nishimiye gutangaza ko vuba aha nzasura data wacu, Nyakubahwa @PaulKagame, kugira ngo nige biruseho ibijyanye n’ubworozi bw’inka. Nizeye guhura n’inshuto nyinshi i Kigali. Imana ihe umugisha Uganda n’u Rwanda!"

Izi ngendo zose zirimo gukorwa nyuma y’imyaka ishize umubano w’u Rwanda na Uganda utameze neza, kugeza ubwo mu 2019 u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gufunga Umupaka wa Gatuna, runasaba abaturage kudasubira muri Uganda kubera ihohoterwa bakorerwaga.

Benshi babaga bashinjwa ibyaha by’ubutasi, ariko ntibabiregwe mu nkiko ngo bisobanure.

Ibyo bigahuzwa n’uko imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda yari imaze guca ingando muri Uganda, harimo nka RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDLR, RUD Urunana n’indi mitwe ikahakoresha nk’igicumbi cy’icengezamatwara no gushaka abarwanyi bashya.

Byageze aho iyo mitwe yivanga mu mikorere y’inzego z’umutekano za Uganda, by’umwiharizo Urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi, CMI, ku buryo uwo idashaka yatotezwaga.

Mu gushaka gukemura ibyo bibazo hitabajwe imishyikirano n’abahuza barimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola, hashyirwaho n’amatsinda y’ibiganiro akuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, ab’umutekano n’abakuriye iperereza.

Imyaka itatu yashize nta musaruro ufatira, uretse ko icyorezo cya COVID-19 nacyo cyadindije ukwihuta kw’ibiganiro.

Nyamara byafashe ingendo ebyiri gusa za Muhoozi, ku wa Mbere tariki 31 Gashyantare 2022 umupaka wa Gatuna urafungurwa.

Ni mu gihe benshi batamuhaga amahirwe kuko nta bunararibonye yakunze kugaragaza muri politiki cyangwa dipolomasi.

Uruzinduko rwa mbere rwabaye ku wa 20 Mutarama 2022, rushimangirwa n’urwabaye muri Werurwe 2022 rugamije gukemura "ibibazo byari bisigaye" mu mubano. Nyuma yaho Perezida Kagame na Museveni bahuriye i Nairobi.

Lt Gen Muhoozi yaje gutangaza ko ahura na Perezida Kagame yamwijeje ibintu bibiri.

Ati "Icya mbere, nk’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, ingabo zanjye ntizizigera zitera u Rwanda, icya kabiri nta n’umwe mu bagize inzego z’umutekano za Uganda urwanya u Rwanda uzaguma mu mwanya w’akazi arimo, ibindi biraza mu kanya."

Akubutse mu Rwanda, Major General Abel Kandiho wayoboraga CMI yakuweho.

Mu gushimangira izahuka ry’umubano, Uganda yaje kwirukana Robert Mukombozi usanzwe ari umuhuzabikorwa wa RNC muri Australia.

Muhoozi yatangaje ko uwo mugabo yasubijwe aho yari aturutse, anaburira Kayumba Nyamwasa ko bamwoherereje "umuntu wawe."

Ati "Jenerali Kayumba, ndagusabye gerageza kubaha Uganda. Dufitanye amahoro na Afande Kagame n’u Rwanda. Gerageza kubyubaha."

Isura nshya muri uyu mubano yakomeje gushimangirwa ubwo muri Mata, Perezida Paul Kagame yitabiraga isabukuru y’imyaka 48 ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Yabwiye abari muri ibyo birori ko nubwo yari afitiye Muhoozi icyizere gikomeye ubwo bahuraga, yari azi ko ibyo amubwira abyemeranyaho na Museveni.

Ati "Mu buryo ntashidikanyaho nubwo nari mfitiye icyizere gikomeye Muhoozi, niyumvishaga ko Perezida wa Uganda (Se) agomba kuba ari inyuma y’ubwo butumwa."

Kugeza ubu bikomeje kuvugwa ko Muhoozi ashobora kuzasimbura se ku butegetsi. Amatora ataha ya Perezida wa Uganda azaba mu 2026. Museveni azaba afite imyaka iri muri 80, Muhoozi afite 51.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .