Lt Col Nyirishema wayoboraga RURA yahererekanyije ububasha na Dr Nsabimana wamusimbuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ukuboza 2020 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Lt Col Patrick Nyirishema wayoboraga Urwego Ngenzuramikorere (RURA) yahererekanyije ububasha na Dr Nsabimana Ernest uherutse kwemezwa nk’umusimbura we.

Dr Nsabimana Ernest yahawe inshingano zo kuyobora RURA mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020.

Uyu mugabo wari usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo yasimbuye Lt Col Patrick Nyirishema wari umaze imyaka itandatu ku buyobozi bwa RURA kuko yayinjiyemo muri Nyakanga 2014.

Umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Dr Nsabimana na Lt Col Nyirishema wabaye kuri uyu wa 24 Ukuboza 2020, witabirwa n’abagize Inama y’Ubutegetsi ya RURA.

Umuyobozi Mukuru mushya wa RURA, Dr Nsabimana Ernest, yiyemeje gushyira ingufu mu kunoza serivisi zo gutwara abantu, hitabwa ku gukemura ikibazo cy’ihandagurika ry’ibiciro by’ingendo, gukemura ikibazo cy’ibiciro by’amazi n’amashanyarazi bikigaragara nk’ibihanitse ndetse no kugarurira uru rwego isura nziza mu baturage.

Yabitangarije Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena na yo yabitangarije Inteko Rusange idasanzwe ya Sena yabaye ku wa 23 Ukuboza 2020, muri Raporo y’ibyavuye mu isuzumwa rya dosiye z’abayobozi baherutse gushyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri, basabirwaga kwemezwa na Sena.

Dr Nsabimana Ernest yavuze ko yiteguye kwita ku kunoza itangwa rya serivisi zo gutwara abantu, gukemura ikibazo cy’ibikorwa remezo bidahagije, imodoka zidahagije, imihanda idahagije y’imodoka rusange, hakaba ikibazo cy’ihindagurika ry’ibiciro by’ingendo.

Yanavuze ko azita ku kibazo cy’ibiciro by’amazi n’amashanyarazi bigaragara nk’ibihanitse ndetse na serivisi z’itumanaho zikigaragaramo ibibazo by’ihuzanzira hamwe na hamwe.

Lt Col Nyirishema Patrick (iburyo) yahererekanyije ububasha na Dr Nsanzimana Ernest

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .