Lt Col Ndore Rurinda yahishuye impamvu zatumye Capt Ndahiro ava mu gisirikare

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 Ugushyingo 2019 saa 12:41
Yasuwe :
0 0

Lt Col Ndore Rurinda, murumuna wa Ndahiro Logan yavuze ko uyu mugabo yaranzwe n’ibikorwa agereranya n’iby’ubutagatifu birimo kwitangira umuryango n’igihugu kuko ubwo umubyeyi wabo [se] yari amaze kwitaba Imana ari we wasigaranye inshingano zo kureberera umuryango kandi azuzuza neza.

Yabigarutseho mu buhamya yatanze kuri iki Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2019, mu muhango wo gusezera kuri Rtd Capt Ndahiro Logan, wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akaza kwitaba Imana azize uburwayi bwa Cancer.

Mu buhamya Ndore yatanze mu muhango wo gusezera ku muvandimwe we, yavuze ko ari umwana wa mbere w’umuryango wa Tutuba Felicien na Mukasekuru Ancille. Nyuma y’uko Se ubabyara yitabye Imana, Ndahiro ni we wasigaranye inshingano zo kureberera umuryango.

Yavuze ko mu muryango wabo, bane bagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, muri bo babiri bitaba Imana, asigara ari kumwe na Ndahiro.

Ati "Papa yitabye Imana tutari twanatabara, asiga abana bato. Hari noneho n’inshingano zo gufasha umuryango mugari ugitahuka mu gihugu, kandi inyuma yanjye hari abana ndetse n’abo bari batawe na ba se batabarukiye ku rugamba. Hari n’abari bazi ko Ndahiro yari Papa wabo kuko ari we babonaga cyane."

Mu 2001, nibwo bicaye nk’umuryango bareba uburyo bahuza inshingano z’akazi nk’abasirikare kandi nk’abantu bari bariyemeje gukorera igihugu ndetse n’izijyanye n’umuryango.

Yagize ati "Hari inshingano umusirikare agira, turicara njye na we, turavuga tuti inshingano dufite zijyanye n’umuryango dufite, dusanga twembi tutahora mu mpuzankano […] turicara tureba ibibazo byose bitwugarije, abana baturi inyuma, barimo izo mfubyi z’abo twatabaranye hamwe na barumuna bacu, twemeranya ko nka we wari mukuru ari we usohoka mu gisirikare njye ngasigaramo.”

Yavuze ko Ndahiro yafashe icyemezo cyo kwitangira umuryango mugari, aho murumuna we abigereranya n’igikorwa cy’ubutagatifu mu kwitangira umuryango.

Ati “Ndabivuga bijyanye n’umuhango twarimo mu Kiliziya, ntekereza ko niba habaho Ubutagatifu mu myemerere yanjye bugomba kuba bujyanye no kwemera kwitangira abandi. Uretse kwitangira igihugu ariko muri uwo mwanzuro twafashe yagombaga kwitangira umuryango mugari dufite.”

Yakomeje agira ati “Ni uko twafashe icyo cyemezo nita igikorwa cy’Ubutagatifu mu kwitangira umuryango. Ndahiro yarabikoze yitangiye umuryango.”

Yakomeje avuga ko ariwe wari warahawe inshingano zo gusabira no gusabwa ku bagiye gushyingirwa mu muryango, ku buryo yabikoze kugeza igihe atari akibishoboye kubera uburwayi.

Ati “Atahutse ntacyo tumushinja, yaba ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’umuryango kuko inshingano zose yarazikoze.”

Incamake y’ubuzima bwa Ndahiro Logan

Ni umwe mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, aza gusezererwa mu ngabo afite ipeti rya Captain.

Rtd Capt Ndahiro Logan yinjiye urugamba rwo kubohora igihugu afite imyaka 39.

Ndahiro yari asigaye ari umwe mu badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda muri manda izarangira mu 2023, aho ari we wari mukuru mu myaka. Yari ahagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi yabarizwagamo.

Mu mirimo yakoze harimo kandi ko kuva mu 1994 kugera mu 2001, yari umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe, 2002 – 2003 akorera Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ubutabazi (International Rescue Committee) aho ari we wari uhagarariye ibikorwa byo kurwanya agakoko ka Sida ku rwego rw’igihugu.

Yakoze kandi mu yindi miryango itegamiye kuri leta nka Global Fund no mu mushinga wari ugamije kwegereza ubuyobozi abaturage.

Ndahiro yanditse igitabo yise ‘Inzira y’Inzitane yo kwibohora kw’Abanyarwanda’, kigaragaza inzira ndende y’inzitane, Inkotanyi zanyuzemo zikabohora Igihugu cyari cyarokamwe n’akaga gashingiye ku ivangura n’irondabwoko.

Muri iki gitabo yavugaga ku mateka y’uru rugamba atakunze kwandikwaho cyane, ahubwo abantu benshi bakaba baranditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi urugamba rwo kubohora igihugu ari rwo rwayihagaritse.

Lt Col Ndore Rulinda, murumuna wa Ndahiro Logan yavuze ko yaranzwe n'ibikorwa agereranya n'iby'Ubutagatifu mu buzima yabayemo ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .