Ibiro bya Perezida wa Angola byasobanuye ko abakuru b’ibihugu baganiriye ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa RDC n’uburyo cyakemuka hashingiwe kuri gahunda ya Luanda.
Byagize biti “Umukuru w’Igihugu yaganiriye na bagenzi be ku ntambwe ziri guterwa muri gahunda ya Luanda n’ibizakurikiraho, hagamijwe kugera ku gisubizo kirambye cy’ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC.”
Iki kiganiro gikurikiye inama yahurije i Luanda intumwa z’ibi bihugu ku rwego rw’abaminisitiri tariki ya 12 Ukwakira 2024, aho zaganiriye ku byatuma amahoro n’umutekano biboneka mu burasirazuba bwa RDC no mu karere muri rusange.
Inama y’izi ntumwa ishingira ku ngingo zirimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa RDC no kuba u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi.
Intumwa z’u Rwanda n’iza Angola zashyigikiye gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR, ariko iza RDC zo zagaragaje icyifuzo cy’uko ishyirwa mu bikorwa ryayo ryazajyana n’uko u Rwanda rwazaba rukuraho ingamba z’ubwirinzi cyane ko FDLR ifite intego nyamukuru yo gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda bwatowe n’Abanyarwanda.
Leta ya RDC yazanye muri ibi biganiro izindi ngingo ebyiri zafashwe nk’amananiza kuri gahunda yo gusenya FDLR. Imwe muri izo ni iyo gushyiraho urwego rw’ubutabera rw’akarere, indi ni iyo gukurikirana uburyo imyanzuro ya Luanda yubahirizwa.
Angola yasabwe gutegura raporo y’ibikorwa birambuye byo gusenya FDLR bitarenze tariki ya 26 Ukwakira 2024, izashyikirizwa inzobere mu rwego rw’iperereza kugira ngo ziyiganireho tariki ya 30 Ukwakira 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!