00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Louise Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Papa Francis

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ugushyingo 2021 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo yakiriwe n’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, nibwo Papa Francis yakiriye Mushikiwabo i Vatican. Ibiganiro by’aba bombi byagarutse ku buryo habaho ubufatanye mu gufasha abaturage ba Haiti na Liban.

Ibi bihugu bisanzwe ari ibinyamuryango bya OIF muri iyi minsi byugarijwe n’ibibazo bikomeye bijyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage na Politiki.

Abinyujije kuri Twitter, Louise Mushikiwabo yashimiye Papa Francis wamuhaye umwanya wo kuganira, avuga ko ari umugabo urangwa n’ubumuntu ndetse amusabira umugisha ku Mana.

Si ubwa mbere Louise Mushikiwabo agiriye uruzinduko i Vatican ndetse akakirwa na Papa Francis kuko mu 2017 yari mu bagize itsinda ryaherekeje Perezida Paul Kagame, ubwo yagiranaga ibiganiro n’uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Icyo gihe Louise Mushikiwabo yari akiri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.

Papa Francis yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo
Louise Mushikiwabo ubwo yakirirwaga i Vatican

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .