Loni yashimye itabwa muri yombi rya Kabuga, isaba ibindi bihugu gufata abakekwaho Jenoside

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 17 Gicurasi 2020 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yashimye intambwe yatewe yo guta muri yombi Félicien Kabuga wari umaze igihe kinini ashakishwa n’ubutabera ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kabuga yabaye Perezida wa Komite y’Agateganyo y’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe umutekano kuva ku wa 25 Mata kugera muri Nyakanga 1994 ndetse yari n’Umuyobozi wa Komite yashinze radiyo RTLM yagize uruhare mu kubiba urwango mu banyarwanda.

Uyu mugabo w’imyaka 84 afatwa nk’uwabaye umuterankunga ukomeye wa Jenoside, aho mu Ugushyingo 1993, icyo gihe sosiyete ye yinjije mu gihugu toni 25 z’imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri Werurwe 1994 agura indi mihoro ibihumbi 50. Ni intwaro zakoreshejwe mu kwica abatutsi muri Jenoside.

Guterres yavuze ko itabwa muri yombi rya Kabuga ritanga ubutumwa bukomeye ko “abakekwaho gukora bene ibi byaha, badashobora gucika ubutabera ndetse ko bazabibazwa yewe na nyuma y’icya kane cy’ikinyejana”.

Biteganyijwe ko uyu mugabo azurizwa indege akajyanwa mu Buholandi cyangwa Arusha ahakorera urwego rwasimbuye Urukiko Mpanabyaha bya Arusha (IRMCT).

Loni yashimye imikoranire ya IRMCT n’inzego z’ubuyobozi mu Bufaransa ku ruhare rwazo mu ifatwa rya Kabuga. Yanibukije ibindi bihugu ko bifite inshingano yo gukorana na IRMCT mu gushakisha, guta muri yombi no kohereza mu rukiko abakekwaho uruhare muri Jenoside bakihishahisha.

U Bufaransa bwafatiwemo Kabuga ni kimwe mu bihugu birimo abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside benshi kuko hariyo abantu 42 mu gihe kimaze kuburanisha batatu gusa.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda butangaza ko bumaze gutanga impapuro zisaba guta muri yombi abantu bagera ku 1144, mu bihugu 33. Harimo ibihugu byagiye bikurikirana abo bantu, nk’aho harimo ibimaze gukurikirana 23 baburanishirijwe aho bari bari ndetse n’ibindi byohereje mu Rwanda 24 akaba ariho baburanishirizwa.

Kabuga yafatiwe mu Bufaransa nyuma y'imyaka myinshi yihishahisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .