00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni ihangayikiye FDLR! Inenge ni zose muri raporo y’inzobere yimye ijambo M23 (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 January 2025 saa 08:38
Yasuwe :

Impuguke za Loni ziherutse gushyira hanze raporo ku bushakashatsi zakoze ku kibazo cy’umutekano wabaye agatereranzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igaragazamo ibitekerezo bya Leta ya RDC gusa, na bimwe mu bihuha bihimbwa hagamijwe gusiga icyasha u Rwanda.

Izi mpuguke ntizigaragaza uburyo FDLR ari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda n’akarere, ahubwo zivugira ko abarwanyi bawo bamaze kwinjizwa mu yindi mitwe ifatanyije na Leta nk’amayeri yo kuzagaragaza ko FDLR itakibaho.

Ku rundi ruhande impuguke za Loni zitesha agaciro ibikubiye muri raporo y’impuguke zishinzwe umutekano iri ku meza y’ibihaniro i Luanda, zikagaragaza ko kurandura umutwe wa FDLR byaba ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu.

Zirengagiza nkana ko FDLR ari ikibazo ku Rwanda muri rusange no ku banye-Congo bahunze, abishwe n’abiciwe ababo kubera intambara imaze imyaka 30 iteza mu karere.

Reba iki kiganiro umenye byinshi ku nenge ziri muri iyi raporo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .