LOLC Unguka Finance PLC, yahoze yitwa Unguka Bank, ni ikigo cy’imari gikorera mu Rwanda, cyatangiye muri 2005. Iki kigo gisigaye kibarizwa mu ihuriro mpuzamahanga rizwi nka LOLC Group, gifite ubunararibonye mu bijyanye n’imari, kikanagira ishoramari mu nzego zitandukanye mu bihugu bigera kuri 21 hirya no hino ku isi, harimo 11 bya Afurika.
LOLC Unguka Finance PLC, yari isanzwe ifite amashami 14 mu turere dutandukanye tugize u Rwanda, ubu ikaba igize amashami 15 nyuma yo gufungura ishami rya Gisozi.
Umuhango wo gufungura iri shami witabiriwe na bamwe mu bakiliya ba LOLC Unguka Finance bakorera mu Gakiriro ka Gisozi, abahagarariye ubuyobozi bwa Leta, abayobozi ba LOLC Unguka Finance n’abakozi bazakorera muri iri shami.
Uwari ahagarariye ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisozi muri uyu muhango, Djuma Hategekimana, yashimiye ubuyobozi bwa LOLC unguka finance kuba bwarahisemo gufungura Ishami ku Gisozi, avuga ko iki kigo cy’imari gihawe ikaze kandi ko ubuyobozi bwiteguye kugirana ubufatanye buteza imbere abaturage n’iki kigo cy’imari.
Muri uyu muhango, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya LOLC unguka Finance, Yves Sangano, yavuze ko gufungura ishami rishya rya Gisozi atari ukongera aho LOLC Unguka Finance ikorera gusa, ahubwo ko bijyanye n’intego yayo yo gukungahaza abayigana.
Yakomeje ashimira abakiliya bakorana n’iki kigo n’abakomeje kukigana, ku bw’icyizere bafitiye LOLC Unguka Finance, abasezeranya ko iki kigo kizakomeza kubaha serivisi nziza no kubagezaho ibyo bifuza hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho.
LOLC Unguka Finance PLC itanga serivisi zirimo kuzigama, inguzanyo z’ubwoko bwinshi, kohereza amafaranga n’izindi serivisi zitandukanye. LOLC Unguka Finance ikoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi kandi ikomeje kuzihuza n’igihe kugira ngo ifashe abaturarwanda bayigana gukomeza gutera imbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!