00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

LODA yasabwe gukemura ikibazo cy’imihanda isenyuka vuba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 September 2021 saa 04:58
Yasuwe :

Abadepite bagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta, PAC, basabye Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) gukurikirana ikibazo cy’imihanda yubakwa, igahita isenyuka.

Ni ubusabe bwatanzwe ku wa 11 Nzeri 2021 ubwo abayobozi ba LODA bitabaga PAC mu bikorwa byo gusesengura ibyagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, mu mwaka wa 2019/2020.

Abadepite basabye LODA gukurikirana ikibazo cy’imihanda yubakwa igasenyuka itamaze kabiri. Iki kigo cyavuze ko harimo gukorwa inyigo igaragaza uko uturere tuzajya dufatanya mu ikorwa ry’imihanda hagamijwe iterambere rusange ry’igihugu.

LODA yasabwe gukosora ibirimo kugaragaza inyandiko ku bigenderwaho hatoranywa umuhanda ugomba gutunganywa, guhitamo imihanda yihutirwa kurusha indi mu gihe habayeho kuyikora, gukora igice cy’umuhanda wo mu karere runaka nyamara uhuza uturere turenze kamwe, gukora imihanda igasenyuka vuba kubera kudahabwa inzira z’amazi ziboneye, kudahuza imibare y’ibilometero biteganyijwe gukorwa n’ibindi.

Depite Niyorurema Jean René yagize ati “Mu karere kamwe bakora umuhanda ariko wakwinjira mu kandi bihuje imbibi ugasanga hadakoze, bigaragara ko hari ikibazo mu igenamigambi no guhuza ibikorwa.”

Depite Bakundufite Christine we yagize ati “Badusobanurire impamvu bakora imihanda nta nyigo yakozwe. Nari niteze ko ambwira ati ‘hari impamvu yatumye dukora imihanda nta nyigo, ariko ubwo sinzi impamvu bari buduhe’. Kubaka umuhanda nta nyigo ihari ni nk’uko wafata rugendo utazi aho ugiye.”

Abadepite bagaragaje ko hari imihanda y’imigenderano igera kuri 28 hirya no hino mu gihugu yatunganijwe nta nyigo n’imwe ikozwe, hakaniyongeraho n’uturere duhabwa amafaranga angana nyamara imiterere yatwo itandukanye ku buryo n’ikiguzi gikenewe kitaba kimwe.

Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine, yavuze ko hari gukorwa inyigo igaragaza ubufatanye bw’uturere mu bikorwa byo gutunganya imihanda.

Yagize ati “Hari gahunda irimo gutegurwa yo kunoza ubuhahirane. Irategurirwa ku rwego rw’Ikigo Gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) kugira ngo habeho guhuza imihanda yambukiranya uturere no kumenya ugomba guherwaho. Dutekereza ko ibyo bizakemura ikibazo kuko igenamigambi ry’uturere twose rizaba ryahujwe.”

Abadepite basabye ko havugururwa imikoranire y’inzego z’ibanze na RTDA ngo hatoranywe ibigenderwaho ngo hatunganywe imihanda. Izi nzego zagiriwe inama yo gutunganya imihanda hitawe ku buhinzi n’umusaruro ubuturukaho, uburezi, ubukerarugendo, inganda n’ibindi kugira ngo bifashe abaturage aho kubadindiza.

Abadepite bagize PAC basabye Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) gukurikirana ikibazo cy’imihanda yubakwa igahita isenyuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .