Uko umunsi wa Kabiri w’Umushyikirano wa 17 wagenze (Amafoto na Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 20 Ukuboza 2019 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Kimwe n’uko byagenze ku munsi wa mbere w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, abanyarwanda baturutse impande zose z’Isi bahuriye muri Kigali Convention Centre mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17.

Nyuma y’ibiganiro by’iminsi ibiri, Inama y’igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 17 yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2019.

Ni inama yatangiwemo ibiganiro birimo ibigaruka ku cyerekezo cy’u Rwanda mu 2020 n’ibyakorwa ngo icyerekezo 2050 cyifuzwa kigerweho neza.

Hanatanzwe ibiganiro bigaruka ku ruhare rw’imiryango itekanye mu kwishakamo ibisubizo birambye.

Perezida Kagame yashimangiye ko umutekano w’u Rwanda ucunzwe neza, anashimira abaturage babigiramo uruhare, ndetse ko ababa bafite imigambi yo kuwuhungabanya batazigera bahirwa.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo basohokaga mu cyumba cya KCC cyabereyemo Umushyikirano
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille na Dr Iyamuremye Augistin uyobora Sena ubwo basohokaga muri KCC

REBA UKO IYI NAMA YAGENZE KURI UYU WA GATANU

14:15: Inama y’igihugu y’Umushyikirano ku nshuro yayo ya 17 irasojwe, ntabwo imyanzuro ihise itangazwa ahubwo hanzuwe ko itunganywa neza igatangazwa kuri uyu wa Gatandatu kandi ikazanashyirwa ku rubuga rwa Primature kugira ngo abantu bose bayikeneye babashe kuyibona.

- Yifurije abanyarwanda Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire wa 2020

Ndabifuriza kurangiza umwaka neza, Noheli nziza abayubahiriza ariko n’abatayubahiriza ndabifuriza ibihe byiza muri icyo gihe cya Noheli, nkanabifuriza ko tuzatangira umwaka mushya wa 2020; umwaka washize, ntabwo ari ukuragura, ni ukureba gusa ugashyira ibintu hamwe ukareba ibiri imbere; ubushize twababwiye ko umwaka wa 2019 uzaba mwiza kurusha uwo twavagamo wa 2018, ndabona ko ibyo twavuze ari impamo.

Ntibyambuza kuvuga ko 2020 ishobora kuzaruta 2019 ariko na none bizaterwa n’uko mwabishatse, kandi mwabikoreye kuko ntabwo nibwira ko bizaboneka ku busa gusa cyangwa kubera ko twabyifuje gusa.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ku banyarwanda ijambo risoza Inama y'Igihugu y'Umushyikirano
Umukuru w'Igihugu yashimye ibitekerezo byatangiwe muri uyu Mushyikirano bigamije impinduka mu iterambere ry'u Rwanda
Perezida Kagame yasabye abanyarwanda gukora cyane kugira ngo umwaka wa 2020 uzarusheho kuba mwiza kurusha uyu wa 2019 uri kugana ku musozo
Perezida Kagame yifurije abanyarwanda bose Noheli nziza n'Umwaka mushya muhire wa 2020

- Perezida Kagame asoje Umushyikirano wa 17 asaba abanyarwanda gukomeza urugendo rw’iterambere

Tuve hano twarushijeho kumva ko hari byinshi igihugu cyacu, abanyarwanda badutezeho, yego inzira byaragagaye ko iyo turimo ari nziza ariko turifuza ko yakomeza kuba nziza, n’aho tugana hagakomeza kutunogera , kurushaho kuba heza ku banyarwanda kandi nyine twubakira ku bimaze gukorwa byiza.

Ikindi ni ukubasaba buri wese ko dukwiriye kumva inshingano dufite ariko biba byiza iyo inshingano za buri wese ku giti cye zishyizwe hamwe zikaba inshingano zacu nk’abayobozi, nk’abanyarwanda, dukora kugira ngo bishingiye ku bushake n’imbaraga zacu bigere kure aho twifuza.

Perezida Kagame yasabye abayobozi n'abaturage gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo bagere ku byifuzwa
Yasabye abayobozi kumva ko abanyarwanda hari byinshi babitezeho

14:05: Perezida Kagame agiye kugeza ku banyarwanda ijambo risoza iyi nama

13:40: Perezida Kagame asabye ko mu gihe kitarenze imyaka ibiri, haba hubatswe mu gihugu hose ibyumba by’amashuri bihagije kuko amafaranga yo kubikora ahari.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene, avuze ko Banki y’Isi yatanze inkunga, ko igiye kwifashishwa muri iyo mirimo ku buryo icyo gihe [imyaka ibiri], ibyumba by’amashuri bikenewe bizaba byarubatswe mu gihugu hose.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, CG Dan Munyuza, ubwo yavugaga ku musaruro wa gahunda ya Gerayo Amahoro
Umupadiri wo muri Diyosezi ya Kibungo atanga inama ku cyakorwa mu kubaka umuryango uhamye
Perezida Kagame yasabye ko mu myaka ibiri ibyumba by'amashuri bikenewe bikwiye kuba byamaze kubakwa
Minisitiri w'Uburezi, Dr Mutimura Eugene, ubwo yari abajijwe na Perezida Kagame ikibura ngo hubakwe ibyumba by'amashuri bihagije

- Ku kibazo cy’ibiyobyabwenge, Minisitiri Shyaka avuze ko intego ari uko birwanywa ku kigero cyo hejuru byaba na ngombwa ibigo byifashishwa mu kugorora ababaswe nabyo bihinduka iby’imyuga.

- Ku kibazo kijyanye n’uburyo inguzanyo z’abashaka kwiga muri Kaminuza zitangwa, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko ari ikibazo leta izi kandi iri gukora ibishoboka byose ku buryo cyakemuka.

Ati “Ntabwo icyiciro cy’ubudehe kizongera kuba ikiranga guhabwa ishuri, bizajya bishingira ku bumenyi no ku manota yagize…tuzajya tureba ababonye amanota yo kwiga.”

Andi mafoto ya Perezida Kagame mu Mushyikirano

12:40: Kimwe mu bitekerezo bitanzwe, ni ikijyanye n’uburyo inguzanyo z’abanyeshuri bashaka kwiga muri Kaminuza zitangwa. Umuturage w’i Burera avuze ko mu bishingirwaho hatangwa inguzanyo, harebwa ku byo umunyeshuri ashaka kwiga hagendewe ku masomo yatsinze hanyuma ingingo ireba ku cyiciro cy’ubudehe abarizwamo ntiyitabweho.

12:30: Muri aka kanya, hari kwakirwa ibitekerezo by’abantu batandukanye yaba ku bari muri iki cyumba no ku zindi site hirya no hino mu gihugu.

Umwe mu batanze ibitekerezo, ni Umunya-Senegal wavuze uburyo ku nshuro ya mbere yabwirwaga ibyo kuza mu Rwanda yabyamaganiye kure, ariko ubwo yageraga i Kigali yatunguwe n'uko yasanze igihugu anashimira Perezida Kagame ku bw’imiyoborere myiza ye y’intangarugero muri Afurika

-  Bimwe mu byagarutsweho muri iki kiganiro:

Muri iki kiganiro Minisitiri Shyaka yavuze ko gahunda zo kwishakamo ibisubizo nka Girinka, VUP n’izindi zatanze umusaruro kuko ikigaragara ni uko miliyoni isaga yavuye mu bukene ni ukuvuga ingo 300 na 400 zavuye mu bukene kubera ziriya gahunda zo kwishakamo ibisubizo.

Yashimangiye ko uruhare rw’inzego z’ibanze ari ingenzi kandi abazigize biteguye gukomeza gukora.

Minisitiri Solina Nyirahabimana yavuze ko ‘Umuryango wifuzwa ari ufite ubumenyi, ufite ubushobozi harimo no kwizigamira, ubanye neza, wita ku bana, ukaba ari umuryango twifuza ko wakubakira ku ndagagaciro na kirazira kandi uri mu cyerekezo cyubahiriza gahunda za leta’.

Avuga ko mu myaka 25 ishize hari byinshi byakozwe nko kugabanya imfu z’abana n’abagore, icyizere cyo kubaho cyavuye ku myaka 49 ubu ni 71, abicwaga na malaria bagabanyutseho 50%, ndetse umwaka ushize hasohotse raporo ivuga ko u Rwanda na Ethiopie ari byo byabashije kugabanya malaria ku kigero cya 50%.

Soeur Uwamariya yavuze ko igitekerezo cyo gushinga Famille Esperance, cyavuye ku kuba hari ababyeyi batakita ku bana, bikaba bibabaje cyane kuko hari ababyeyi bitaruye inshingano zabo. Hari urubyiruko rufite ubwoba bitewe no kubona ingo zisenyuka, bakavuga ngo ‘tutiturikirizaho igisasu’. Bati “tuzishimisha, nidushaka kubyara tubikore ariko nta mpamvu yo kwiteza ‘stress’”.

Ati “Hari abashakanye batandukanye bikababaza abana, nkanjye ukora mu ishuri, hari ubwo abana bajya gutaha ukumva umwana araje arakubwiye ngo ntelefonera menye aho ntaha kuko nasize ababyeyi bagiye gutandukana”.

Umujyanama w’ubuzima Mukantaganda, ukorera kuri Centre de Sante ya Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, yavuze ko Abajyanama bavura umusonga, impiswi, inkorora na malaria. Abakuru babavura malaria.

Batanga serivisi zo kuboneza urubyaro binyuze mu gutera inshinge, ibinini, gukangurira ababyeyi batwite kujya kwipimisha bagisama, yamara kubyara bagakurikirana ko akurikiza gahunda y’inkingo, gupima ibijyanye n’imirire mibi n’ibindi.

Uyu murimo ufitiye abaturage akamaro kuko urimo ibisubizo. Mbere umuntu yararwaraga akagwa mu rugo, ibyo bitaga ‘gupfa urw’ikirago’ ubu ntawe ‘ukicwa n’urw’ikirago’.

Soeur Uwamariya yavuze ko imbogamizi bagifite ni uko umubare w’ababagana benshi ku buryo batabasha kubafasha uko babyifuza kuko nubwo bakorera mu gihugu hose ari abakorerabushake.

Indi mbogamizi ni imyumvire isenya umuryango kuko ubu isi yabaye umudugudu abantu baratembera bigatuma hari abagenda bazana ibyo hanze birimo n’ibitari byiza.

Yavuze ko muri ibyo bihugu abantu batagishaka gushyingirwa aho ibyo byatangiye kugera no muri iki gihugu asaba gukumira. Ati “Hari ababyeyi bibera mu gushaka ubuzima bakibagirwa inshingano, bakagira uburangare.”

Minisitiri Nyirahabimana yemeza ko koko mu muryango nyarwanda harimo ibibazo amakimbirane, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imirire mibi, ibibazo by’isuku n’isukura ariko harimo n’ibisubizo ku buryo nta bwoba bw’uko abana barimo kuvukira muri byacitse.

Yakanguriye ababyeyi kumenya ko imirimo bafite itagomba kubangamira inshingano z’ibanze zo kwita ku bana babo.

Ati “Abantu dufite imirimo myinshi ariko nta bintu dushobora kujyamo bishobora kutubuza kuramira no kurera abana tubyaye. Umwana utarabonye uburere aba afite ibyago byinshi byo kujya mu bibazo bitandukanye”.

12:15: Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko muri iki gihe abanyarwanda basaba gukora cyane, nubwo leta ifite inshingano zo kubafasha, nabo bakumva ko aribo leta, bakishakamo ibisubizo uhereye kuri buri rugo.

Mu Rwanda yavuze hari imiryango irenga ibihumbi icumi idafite aho iba ariko ko leta ishyize imbaraga mu kuyituza mu buryo buboneye. Ikindi ni uko hafi miliyoni ebyiri z’abaturage leta yishyurira ikintu cyose yaba ubwisungane mu kwivuza, VUP n’ibindi

Ati "Abo bafashwa haragenda hakururuka akantu ko bakomeza gufashwa, nibwira ko ibyo bishobora kudusubiza inyuma abantu badakomye rutenderi hakiri kare."

12:00: Minisitiri w’Umuryango, Solina Nyirahabimana, avuze ko umuryango nyarwanda ufite ibibazo byinshi kandi bikwiye guhagurukirwa kugira ngo icyerekezo igihugu cyihaye kigerweho.

Ati "Mu muryango nyarwanda haracyarimo ibibazo turamutse tutabikemuye byatudindiza […] Umwana utarabonye uburere aba afite ibyago byinshi byo kujya mu bibazo mu buzima bwe. Umuryango wacu hari ikintu muri iyi minsi ishize cyajemo, ugasanga n’uri mu bukene iyo afashijwe arashaka kubugumamo, nabyo ni ibibazo."

"Umuryango twifuza ntitwawugeramo dukomeje kugenda uko twagendaga, tudakemuye ibibazo navuze haruguru."

Amashusho: Baserutse bambaye Made in Rwanda

11:50: Mukantaganda Florence, ni Umujyanama w’Ubuzima yavuze ku bikorwa by’abajyanama b’ubuzima birimo ibyo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi ; kuvura malariya n’izindi ndwara ndetse n’ibijyanye no kuboneza urubyaro.

Avuze uburyo serivisi z’abajyanama b’ubuzima zagiriye akamaro abatuye mu murenge akoreramo, benshi uyu munsi bakaba bariteje imbere.

- Ifoto: Perezida Kagame na Madamu ubwo bari bamaze kugera mu cyumba cy’ibiganiro

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu cyumba cy'ibiganiro cya KCC kuri uyu wa Gatanu

11:35: Sœur Uwamariya washinze umuryango yise ‘Famille Esperance’ avuze impamvu yihisemo gushinga uyu muryango. Avuze ko yabitewe n’ibibazo bitandukanye yagiye abona mu muryango nyarwanda.

Ati "Hari ababyeyi bitwaza inshingano, ahubwo bakazitaza ntibabonere umwanya. Nigeze gusengana n’abana, mbabazwa n’umwana wavuze ati Mana yanjye ndagushimira ko unkunda ariko ngutuye n’abana b’imfubyi ariko bafite ababyeyi."

Yavuze ko yashinze uyu muryango ashaka gusubiza ibibazo bimwe na bimwe by’abantu bashyingirwa bagera mu ngo urushako rukabananira.

11 :25 : Hakurikiyeho ikiganiro kivuga ku ruhare rw’imiryango itekanye mu kwishakamo ibisubizo birambye.

11 :15 : Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bamaze kugera mu cyumba cy’inama. Umuhuza w’ibiganiro, Serge Guillaume Nzabonimana abanje kuvuga mu nshamake ibyaganiriweho ku munsi wa mbere, hanyuma atanga umwanya ku kiganiro kivuga ku muryango cy’uyu munsi

Andi mafoto utabonye y’abitabiriye Umushyikirano

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju aganira na Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Mimosa Aurore aganira na Minisitiri w'ibikorwa remezo Amb. Gatete Claver na Minisitiri Soraya Hakuziyaremye
Minisitiri w'ibikorwa by'ubutabazi Kamayirese Germaine na Minisitiri ushinzwe imirimo y'inama y'abaminisitiri Kayisire Marie Solange
Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana n'Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi baganira
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'umuco Bamporiki Edouard
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete asoma inyandiko mbere y'uko ibiganiro by'umunsi bitangira
Minisitiri w'ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc na Minisitiri w'uburezi Dr Mutimura Eugene
Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase ategereje ko inama y'igihugu y'umushyikirano ku munsi wa kabiri itangira
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney n'Umugenzuzi Mukuru (Inspector General) wa RDF, Lieutenant General Jacques Musemakweli
Minisitiri w'inganda n'ubucuruzi Soraya Hakuziyaremye aganira na Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine na Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof Shyaka Anastase
Minisitiri w'abakozi ba leta n'umurimo Rwanyindo Fanfan n'Umunyamabanga wa leta ushinzwe umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe

10:55: Mu minota mike, Perezida Kagame araba ageze mu cyumba cya KCC kigiye kuberamo iyi nama y’Umushyikirano ku nshuro ya 17.

- Amafoto: Uyu wa Gatanu, abantu benshi bari muri iki cyumba, baserutse bambaye imyenda ya Made in Rwanda muri gahunda yo gushyigikira icyekerezo igihugu cyihaye.

Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Soraya Hakuziyaremye ari kumwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri Michel Minega Sebera
Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Soraya Hakuziyaremye ku munsi wa kabiri w'inama y'Umushyikirano
Minisitiri w'Ingabo Gen Maj Albert Murasira yitabiriye umunsi wa kabiri w'inama y'Umushyikirano yambaye gutya
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'ubuzima Dr Ndimubanzi Patrick ategereje ko umunsi wa kabiri w'inama y'Umushyikirano utangira
Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu (BNR), John Rwangombwa (ubanza), Meya w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Gasana Emmanuel
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi Kamayirese Germaine asuhuza Minisitiri w'Ingabo Gen Maj Murasira Albert
Minisitiri w'urubyiruko n'umuco Rosemary Mbabazi ku munsi wa kabiri w'inama y'igihugu y'Umushyikirano

10:40: Umunsi wa kabiri w’inama y’Igihugu y’Umushyikirano uribanda ku biganiro ku ruhare rw’imiryango itekanye mu kwishakamo ibisubizo birambye.

Ikiganiro kuri iyi nsanganyamatsiko kirayoborwa n’umunyamakuru Cleophas Barore. Abari bugitange ni Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Solina Nyirahabimana, Umujyanama w’ubuzima, Florence Mukantaganda na Sr. Immaculée Uwamariya washinze Umuryango Famille Esperance.

Nyuma y’iki kiganiro harabaho kungurana ibiterekezo, kwemeza imyanzuro y’inama y’umushyikirano ku nshuro ya 17, hasoze ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

- Mu bice bitandukanye by’igihugu, abanyarwanda bakereye gukurikira uyu mushyikirano kuri site zitandukanye.

10:20: Icyumba cya Kigali Convention Centre kigiye kuberamo uyu mushyikirano, cyamaze kuzura, hategerejwe ko Perezida Kagame ahagera hanyuma ibiganiro by’umunsi bigatangira.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi
Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc, Nyirarukundo Ingatienne aganira na Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence
Minisitiri w'Umutekano, Gen Patrick Nyamvumba, yitabiriye uyu mushyikirano
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana aganira n'abarimo Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage, Igor Cesar
Meya w'Akarere ka Rwamagana, Rajab Mbonyumuvunyi aganira na mugenzi we witabiriye umushyikirano
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe aganira na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin
Abanyamadini bahawe ikaze mu biganiro by'uyu munsi biza kwibanda ku iterambere ry'umuryango
Soeur Immaculée Uwamariya aganira n'umwe mu bitabiriye uyu mushyikirano
Komiseri Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa, CGP George Rwigamba aganira n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Nyirarukundo Ignatienne
Gen. Maj. Mubarak Muganga aramukanya n'umwe mu bantu bitabiriye uyu mushyikirano
Ambasaderi w'u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni aganira n'abandi bitabiriye uyu mushyikirano
Musenyeri Philippe Rukamba uyobora Diyosezi ya Butare aganira na mugenzi we Kambanda Antoine, Arikiyepisikopi wa Kigali
Musenyeri Laurent Mbanda uyobora Itorero Anglican mu Rwanda aganira na Musenyeri Philippe Rukamba uyobora Diyosezi Gatolika ya Butare na Arikiyepisikopi wa Kigali, Kambanda Antoine
Umunyamakuru Cleophas Barore ari mu bagera ku bihumbi bibiri bitabiriye ibi biganiro
Abantu batangiye kugera mu cyumba cya KCC kigiye kuberamo ibiganiro
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene n'Umunyamabanga Uhoraho muri Migeprof, Assoumpta Ingabire
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu, Umutoni Gatsinzi Nadine na Senateri Dr Niyumugabo Cyprien ubwo bageraga bageraga kuri KCC

Reba amashusho agaragaza uko umunsi wa mbere wagenze

Ibihe by’ingenzi byaranze umunsi wa mbere w’Umushyikirano wa 17

Ijambo rya Perezida Kagame rigaragaza uko igihugu gihagaze

Ibigaragaza uko u Rwanda rwageze kuri Vision 2020

Uko imyanzuro 10 y’Umushyikirano wa 16 yashyizwe mu bikorwa

Imibereho itangaje ya Keza, umwana wa Vision 2050

Bafite amaso ariko ntibabona- Kagame ku bashaka guhungabanya u Rwanda

Perezida Kagame yifuza kuzasimburwa n’umugore

Kwimura abatuye mu bishanga: Perezida Kagame yatanze umurongo

Umunsi wa mbere waranzwe cyane n’Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu rigaragaza uko igihugu gihagaze, aho yashimangiye ko ‘gihagaze neza’ anatanga n’umucyo ku bibazo bimwe na bimwe byari bimaze iminsi bivugwa cyane.

Kimwe muri ibyo ni ibijyanye no kwimura abaturage batuye mu bishanga, aho yavuze ko bikorwa mu nyungu zabo ndetse ko ari n’inshingano za leta kurengera inyungu z’abaturage kuko batimuwe bashobora kubura ubuzima kubera ibiza.

Yanashimangiye ko umutekano w’u Rwanda ucunzwe neza, anashimira abaturage babigiramo uruhare, ndetse ko ababa bafite imigambi yo kuwuhungabanya batazigera bahirwa.

Hatanzwe ikiganiro kigaruka ku byagezweho mu cyerekezo 2020 cy’igihugu kiri kugana ku musozo, ndetse n’intambwe yifuzwa mu rugamba rwo kugera ku cyerekezo 2050 gihanzwe amaso.

Abaturage b’impande bagize umwanya wo gutanga ibitekerezo binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’abari hirya no hino mu gihugu kuri site zitandukanye baboneyeho kugaragaza ibyo bifuza n’ibibazo bafite.

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .