Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya: Uko umuhango wose wagenze (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 28 Gashyantare 2020 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Abaminisitiri bashya muri Guverinoma barimo uw’Uburezi, Ubuzima, ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri barahiriye inshingano zabo mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko.

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya bane n’abanyamabanga ba leta bane, abasaba gukora baharanira inyungu rusange aho kwita ku zabo bwite.

Perezida Kagame yabigarutseho mu muhango w’irahira ry’aba bayobozi wabaye kuri uyu wa Gatanu mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mu barahiye harimo Dr Ngamije Daniel warahiriye kuba Minisitiri w’Ubuzima; Dr Uwamariya Valentine warahiriye inshingano zo kuba Minisitiri w’Uburezi; Dr Bayisenge Jeannette warahiriye kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na Mpambara Inès wagizwe Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.

Harimo kandi Tushabe Richard warahiriye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta; Lt Col Dr Mpunga Tharcisse warahiriye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze.

Twagirayezu Gaspard yarahiriye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’ayisumbuye asimbuye naho Irere Claudette arahirira kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro.

Abandi barahiye ni abadepite babiri binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko, aribo Karemera Emmanuel na Mukabalisa Germaine.

Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso n'abari bamaze kurahira bose hamwe n'abandi bayobozi bakuru b'igihugu
Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso n'umuryango wa Depite Mukabalisa Germaine
Depite Karemera Emmanuel n'umuryango we mu ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame
Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso n'umuryango w'Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard
Byari ibyishimo ku muryango wa Tushabe Richard ubwo yari amaze kurahirira inshingano ze zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta
Lt Col Dr Mpunga Tharcisse warahiriye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze hamwe n'umuryango we mu ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame
Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso n'umuryango w'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro, Claudette Irere
Dr Uwamariya Valentine warahiriye inshingano zo kuba Minisitiri y’Uburezi n'umuryango we mu ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame
Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso n'umuryango wa Mpambara Inès warahiriye kuba Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
Umuryango wa Dr Ngamije Daniel warahiriye kuba Minisitiri w’Ubuzima mu ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame

Uko uyu muhango wagenze umunota ku wundi

12:30: Umuhango waberaga mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko urasojwe, hakurikiyeho umwanya wo gufata amafoto y’urwibutso ku barahiye bari kumwe na Perezida Kagame.

- Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza ariko ko rukwiye gukomeza gukora, rugahangana n’ibibazo bihari ari ibituruka mu baturanyi n’ahandi.

Ati “Twakomeza tukarushaho gukora, gukorana neza, inzego zose uko zibishinzwe, tugakorana n’abandi b’abandi, ntacyo bidutwaye kubahiriza inyungu z’abandi mu gihe izacu zubahirizwa. Ni uko bikwiriye kugenda igihe cyose.”

“Mwabonye mu ndahiro twagize, mwese nabonye mukiri bato, abenshi ni n’abadamu, mukwiye gukoresha izo mbaraga ziri aho mu buto, abategarugori nitubihuza ntabwo numva igikwiye kuba kitunanira. Ubwo nitwe tuzaba twinaniwe naho ubundi ibyangombwa byose turabifite. Nidukora ku mico, imikoranire myiza, dukora tutireba cyane, tureba abanyarwanda dukorera, ntawe mbujije kwireba ariko bijye biza bikurikira ko warebye inyungu z’igihugu cyose.”

-  Yavuze ku bagira intege nke bagateshuka

Mu ndahiro mwagize, ngira ngo hari ubwo abantu babivuga babinyura hejuru ntibumve neza n’amagambo bariho basoma, kiriya bakubwira ngo, ntabwo uzakoresha ububasha wahawe mu nyungu zawe bwite, bivuze iki?
Aho rero niho hagoranye kenshi mu bikorwa, abenshi mu ntege nke, sinzi ko hari intege nke, ko ari abantu birumvikana ugakora ikosa, ariko hari ubwo biba intege nke nyinshi bagize barusha abandi, bagakora ibyo bakora babiganisha mu nyungu zabo bwite. Ntabwo aribyo, bisubiwemo kenshi,…inyungu rusange ni zo nziza, nizo zitugirira akamaro tukabona aheza twifuza nk’igihugu.

-  Perezida Kagame yashimiye abemeye inshingano nshya avuga n’impamvu bamwe bahindurirwa ibyo bakoraga

Icya mbere ni ugushimira abemeye gufata izo nshingano kugira ngo bafatanye n’abandi basanze bityo dukomeza twubake igihugu cyacu. No kubahinduriwe imirimo, cyangwa abavuye ku mirimo ubwo birumvikana hari impamvu.

Impamvu ya mbere, guhindurirwa imirimo ntabwo ari ukugawa ibyo wakoraga, ahubwo muri rusange, iyo ibintu bihinduka biba bigamije kugira ngo turusheho kuba twajyana n’igihe cyangwa twakora ibyo dukora mu buryo bundi.

Hari n’abava ku mirimo bitewe n’inshingano baba batarujuje neza, ngira ngo tubivuze kenshi hano, abantu iyo bakoze neza ibyo bashinzwe, birumvikana, ndetse bakwiriye kwishima ndetse bakwiriye kuba bashimwa. Abatujuje inshingano nabo kuba bagawa nta gitangaza.

Twese ibyo dukora, ngira ngo n’uwikorera, nawe afite inshingano zo kwikorera aganisha mu nzira nziza kugira ngo ibyo akora bimugirire inyungu. Ariko nta nyungu ibaho, ibyo wavanyemo inyungu byashingiye kugirira abandi inabi.

12:15: Abaminisitiri n’abadepite babiri bamaze kurahira, Perezida Kagame agiye kugeza ijambo ry’umunsi ku bitabiriye iki gikorwa.

Ines Mpambara ubwo yagezaga indahiro ye kuri Perezida wa Repubulika
Dr Uwamariya Valentine arahirira kuba Minisitiri w'Uburezi
Irere Claudette arahirira kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro
Lt Col Dr Mpunga Tharcisse arahirira kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze
Twagirayezu Gaspard na Tushabe Richard ubwo bari bamaze kugeza ku Mukuru w'Igihugu indahiro zabo nk'abanyamabanga ba leta
Depite Karemera Emmanuel wasimbuye Ndahiro Logan witabye Imana ubwo yarahiriraga inshingano nshya
Depite Mukabalisa Germaine arahira
Ines Mpambara ashyira umukono ku ndahiro ye
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye asimbuye, Twagirayezu Gaspard, asinya ku ndahiro ye
Nyuma yo kurahira, basinye ku ndahiro zabo bishimangira ko biteguye kuzishyira mu bikorwa

12:10: Perezida Kagame yageze mu cyumba cyabereyemo uyu muhango. Haririmbwe indirimbo yubahiriza igihugu, mbere yo kwakira indahiro z’abayobozi bashya n’abadepite babiri.

Perezida Kagame n'abandi bayobozi bakuru b'igihugu ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu

11:50: Mu mwanya utarambiranye, Perezida Kagame araba ageze mu cyumba kigiye kuberamo uyu muhango.

Tushabe Richard warahiriye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta
Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta, Tushabe Richard aganira n'Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Bayisenge Jeannette aganira na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel
Irere Claudette warahiriye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro
Lt Col Dr Mpunga Tharcisse warahiriye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze
Dr Ngamije Daniel warahiriye kuba Minisitiri w’Ubuzima
Dr Bayisenge Jeannette warahiriye kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
Mpambara Inès wagizwe Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
Ines Mpambara yari Umuyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuva mu Ukuboza 2011
Dr. Uwamariya wari umuyobozi wungirije wa Rwanda Polytechnic yagizwe Minisitiri w'Uburezi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye itegeko nshinga n’andi mategeko, Solina Nyirahabimana aganira na Lt Col Dr Mpunga Tharcisse wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze
Mukabalisa Germaine yarahiriye kuba Umudepite
Twagirayezu Gaspard yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye

- Akanyamuneza ni kose kuri bamwe mu basirikare bakuru mu gihugu

Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Kazura Jean Bosco, aganira n'Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen James Kabarebe mbere y'umuhango

11:20: Bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu mu nzego zinyuranye bamaze kugera mu cyumba kigiye kuberamo uyu muhango

Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Ahmed Ansari (hagati) aganira n'abandi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda
Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju (hagati) aganira n'abandi bitabiriye uyu muhango

Abayobozi Itegeko Nshinga n’andi mategeko biteganya ko barahira mbere yo gutangira imirimo yabo, uretse Perezida wa Repubulika ufite indahiro yihariye, barahira muri aya magambo:

“Ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro: ko ntazahemukira Repubulika y‟u Rwanda ; ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko; ko nzaharanira uburenganzira bwa muntu n`ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro; ko nzaharanira ubumwe bw‟Abanyarwanda; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko ntazakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite. Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n‟amategeko. Imana ibimfashemo.”

Mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko kigiye kuberamo uyu muhango, abayobozi batandukanye mu nzego za leta ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, bamaze kuhagera.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibigenerwa abiteganyije muri RSSB, Dr Hakiba Solange (wambaye umutuku) aganira n'umwe mu bitabiriye uyu muhango
Mu cyumba cy'Inteko Rusange abantu batangiye kugeramo, ku buryo mu gihe kitarambiranye umuhango nyir'izina w'irahira uraba utangiye

Amafoto: Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .