00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lions Club Kigali Doyen yabonye umuyobozi mushya (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 July 2022 saa 02:32
Yasuwe :

Umuryango ukora Ibikorwa by’Ubugiraneza, Lions Club Kigali Doyen, wabonye umuyobozi mushya, Stéphane Mutsinzi wasimbuye Didier Mpore Rutagengwa wari umaze umwaka muri izo nshingano.

Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’aba bayobozi wabaye ku mugoroba wo ku wa 22 Nyakanga 2022, witabirwa na Guverineri wa District 409, Serge Ndayitabi n’abandi bashyitsi bari batumiwe ngo bifatanye n’Abanyamuryango ba Lions Club Kigali Doyen.

Perezida mushya wa Lions Club Kigali Doyen, Stéphane Mutsinzi, yashimye Rutagengwa ku bw’imbaraga yashyize mu iterambere ry’uyu muryango yari amaze umwaka ayoboye cyane ko yayoboye mu bihe bitoroshye bya Covid-19.

Ati ‘‘Ni umugoroba w’ibyishimo, ndashimira mugenzi wanjye Didier ngiye gukorera mu ngata kandi ndamwizeza ko nzakora ibishoboka byose ngakomeza kubaka Umuryango Lions Club Kigali Doyen.’’

Yakomeje agira ati ‘‘Byari ibihe bikomeye bya Covid-19, guhura ntabwo byari byoroshye kubera guma mu rugo, ibikorwa bitandukanye byari byarahagaritswe ariko mwagaragaje ubutwari budasanzwe.’’

Rutagengwa wari umaze umwaka ari Perezida wa Lions Club Kigali Doyen, yahaye ikaze uwamusimbuye avuga ko n’ubwo hari byinshi byakozwe ariko na we afite umukoro wo gukomeza gutera intambwe ijya mbere.

Ati ‘‘Muri uyu mwaka hari byinshi twagezeho muri uyu mwaka dufatanyije na bagenzi banjye, twabashije kwagura umuryango wacu wa Lions Club Kigali Doyen ari nako duharanira kugaba amashami.’’

Mu bikorwa byakozwe na Lions Club Kigali Doyen muri uyu mwaka ushize harimo kunguka abanyamuryango bashya umunani, gushinga Komisiyo y’Urubyiruko yahise ihabwa izina rya ‘Club Leo’.

Ibindi byakozwe harimo gufasha Ihuriro ry’Abarwayi ba Diabète mu Rwanda [RDA], aho bifatanyije na bo mu bikorwa by’Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Diabète [Global Diabetes Walk].

Mpore yavuze ko banatangiye ubwisungane mu kwivuza abaturage batishoboye mu Karere ka Gasabo ndetse bakora n’ibindi bikorwa birimo guhugura abanyamuryango bashya ba Lions Club Kigali Doyen.

Didier Mpore Rutagengwa wayoboraga Lions Club Kigali Doyen yashimye abanyamuryango bayo ubwitange bakomeje kugira mu gukora ibikorwa by'urukundo no gufasha abatishoboye
Perezida mushya wa Lions Club Kigali Doyen, Stéphane Mutsinzi, yashimiye Mpore akoreye mu ngata ku bw'akazi gakomeye yakoze mu bihe bitoroshye
Perezida mushya wa Lions Club Kigali Doyen, Stéphane Mutsinzi, ahererekanya ububasha n’uwo asimbuye Didier Mpore Rutagengwa
Serge Ndayitabi, Guverineri wa District 409 ibarizwamo Lions Club Kigali Doyen, yijeje ubufasha ubuyobozi bushya
Didier Mpore Rutagengwa wayoboraga Lions Club Kigali Doyen yashimye abanyamuryango bayo ubwitange bakomeje kugira mu gukora ibikorwa by'urukundo no gufasha abatishoboye
Abagize Lions Club Kigali Doyen biyemeje gukomeza intego bihaye yo gushyigikira ibikorwa by'ubugiraneza

Amafoto: Rwema Derrick


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .